Umwami Harald wa Norvege, akaba ari na we mwami wari ukuze kurusha abandi bose bakiriho i Burayi, yapfuye afite imyaka 89 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’ibwami kuri uyu wa Gatanu.
Uyu mwami yari amaze igihe avurirwa indwara idasanzwe yo mu maraso yitwa “hemolytic anemia” mu Bitaro bya Kaminuza ya Oslo, aho yari amaze igihe kuva hagati mu kwezi kwa Kanama nk’uko tubikesha Deutsche Welle.
Ubuzima bwe bwaje kurushaho kuzamba mu minsi ishize, bituma umugore we, Umwamikazi Sonja, n’umuhungu we, Igikomangoma Haakon, bahagarika gahunda zabo zose kugira ngo babe bari iruhande rwe.
Biteganyijwe ko Harald, wayoboye nk’umwami kuva mu 1991, azasimburwa n’Igikomangoma Haakon.


