HQwgFK5WQAAx-zJ

CAR: RDF ikomeje gushimirwa ubunyamwuga buyiranga mu kubungabunga amahoro

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-2) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), kuwa Kane zambitswe imidali y’ishimwe ya Loni mu muhango wabereye mu kigo cya Gisirikare cya Bossembele.

Iyo midali yambitswe abagize RWANBATT-2 mu rwego rwo kubashimira ubwitange, ubunyamwuga ndetse n’umusanzu wabo mu kwimakaza amahoro, umutekano n’ituze muri Repubulika ya Centrafrica (CAR).

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba wungirije w’Ingabo za MINUSCA, Maj Gen Maychel Asmi. Wanitabiriwe na Guverineri w’Intara ya Ombella-M’Poko, Joseph Dokombo; Umuyobozi wa MINUSCA mu gice cy’Iburengerazuba, Brig Gen Ganselem Lkhagvasuren; Umuyobozi w’Ingabo z’ibihugu bitandukanye zikorera mu Mujyi wa Bangui, Brig Gen Franco Rutagengwa; Uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri CAR, Col Alphonse Gahima; ndetse n’abagize Umuryango w’Abanyarwanda baba muri CAR.

Mu ijambo rye, Maj Gen Asmi yashimye RWANBATT-2 ku bwo gusohoza neza inshingano zayo kinyamwuga n’ubwitange, ishyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za MINUSCA. Yashimangiye ko umudali wa Loni ugaragaza umusanzu w’umuntu ku giti cye ndetse n’ubwitange bw’umuryango mpuzamahanga mu gushyigikira amahoro n’ituze.

Yagize ati: “Mwambare uyu mudali mwishimye. Ugaragaza ubwitange, imyitwarire myiza, ubunyamwuga no gukorera abaturage ba Repubulika ya Centrafrica.”

Maj Gen Asmi yanashimiye uruhare rwa RWANBATT-2 mu gufasha kugarura umutekano watumye abari baravuye mu byabo bagaruka mu ngo zabo.

Umuyobozi wa RWANBATT-2, Col LK Munana, yavuze ko Ingabo zizakomeza gushyira mu bikorwa neza inshingano za MINUSCA no gukomeza kubungabunga ibigwi zubatse binyuze ku myitwarire myiza, ubunyamwuga n’ubwitange.

Yagize ati: “Tuzakomeza gukora neza inshingano twahawe no gukomeza gukorera mu mucyo no mu bunyamwuga kugeza turangije ubutumwa bwacu.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply