A245-2-960x679

Imirwano yakajije umurego muri Minembwe

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro irishyigikiye, ndetse n’abarwanyi b’uyu mutwe, yakajije umurego mu gace ka Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 28 Kanama 2026, AFC/M23 biciye mu muvugizi wayo yamenyesheje abaturage ba RDC ndetse n’abahuza bari mu bikorwa byo gushaka igisubizo cy’amahoro ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu ko Leta ya Kinshasa yananiwe gukumira FDLR, kandi ikomeje guhitamo inzira y’intambara.

Yavuze ko ku wa Kane tariki ya 27 Kanama, ahagana saa moya n’igice z’umugoroba, abarwanyi ba FDLR bishe umuyobozi w’umudugudu wa Muriki, mu gace ka Bambo, witwa Rwubuzinzi Kanyamihigo Nzungu.

Uyu mutwe ntiwatangaje byinshi ku buryo ubwo bwicanyi bwakozwemo, cyangwa niba hari abandi bantu bagizweho ingaruka.

AFC-M23 yavuze ko mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama, ahagana saa kumi z’igitondo, ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa zakajije ibitero ku butaka no mu kirere mu gace ka Minembwe.

Uyu mutwe wavuze ko muri ibyo bitero hifashishijwe drones zitwara ibisasu, ndetse n’ibisasu bya rutura, bikibasira agace ka Point Zéro.

Point Zéro ni agace kamaze igihe kari mu byibandwaho mu mirwano yo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu ntangiriro za Nyakanga, AFC/M23 na Twirwaneho na bwo bari batangaje ko bigaruriye aka gace kari kamwe mu birindiro bikomeye by’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi n’abarwanyi ba Wazalendo.

Mu itangazo ryo ku wa 28 Kanama, AFC-M23 yavuze ko izakomeza ibikorwa byo kwirwanaho no kurinda abaturage ku mirongo yose y’urugamba.

Imirwano ikomeje kuvuza ubuhuha muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe hari ibikorwa by’ubuhuza bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge.

Mu minsi mike ishize ubutumwa bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge bwageze muri Minembwe kugira ngo bukurikirane ibirego by’impande zihanganye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply