Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo kubaka umushinga mushya wo gutuza no guteza imbere imiturire muri Kagugu, mu Mudugudu wa Kabuhunde, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, iteganyijwe gutangira muri Mutarama 2027.
Uyu mushinga wa Kabuhunde Rehousing Project uzafasha imiryango 716 yari ituye muri ako gace kubona amacumbi agezweho kandi afite ibikorwaremezo by’ibanze.
Aka gace kazubakwamo uyu mushinga gafite ubuso bugera kuri hegitari 33.699.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko uyu mushinga uzaba ugizwe n’inyubako z’amacumbi z’amagorofa atandatu, zikazaba zifite aho guparika imodoka n’ibindi.
Usibye amazu yo guturamo, uyu mushinga uzubakwamo n’ibindi bikorwaremezo bigamije gutuma abaturage babaho neza.
Harimo imihanda y’imbere izaba irimo kaburimbo, uruganda rutunganya amazi yanduye, ahantu hahurizwa ibikorwa rusange n’ahagenewe ubusitani, ndetse n’isoko na farumasi cyangwa ivuriro.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ibi bizafasha abaturage kubona serivisi z’ingenzi hafi y’aho batuye, aho kuzajya bazishakira kure.
Umwihariko w’uyu mushinga ni uko abaturage bafite ubutaka cyangwa amazu muri aka gace batazafatwa nk’abimuwe gusa.
Ntirenganya yavuze ko ingo zari zisanzwe zifite ubutaka cyangwa amazu muri aka gace zizahabwa kandi zikagira uburenganzira bwo gutunga amazu mashya, hashingiwe ku gaciro k’umutungo zari zisanganywe no ku buryo bwemewe bwo kwishyura indishyi z’abimuwe ku mpamvu z’inyungu rusange.
Mu yandi magambo, aho umuturage yahabwa amafaranga gusa ngo yimuke, umutungo we uzashingirwaho mu kumuha inzu nshya ifite agaciro n’imibereho birushijeho kuba byiza, hakurikijwe igenagaciro ry’umutungo we n’amategeko agenga kwimura abantu ku nyungu rusange.
Umujyi wa Kigali uvuga ko umushinga wa Kagugu wubakiye ku bunararibonye bw’imishinga yo gutuza abaturage iri gukorwa ahandi, cyane cyane Mpazi mu Karere ka Nyarugenge na Nyabisindu mu Karere ka Gasabo.
Mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wa Mpazi hubatswe hafi y’amazu 800, ubu akaba atuwemo. Hari kandi guteganywa kwagura uyu mushinga, hakubakwa andi macumbi arenga 4,100.
Ku rundi ruhande, umushinga wa Nyabisindu uracyubakwa, ukaba uteganyijwe kuzatanga amazu arenga 2,000 bitarenze muri Kamena 2027.
Umujyi wa Kigali usobanura ko iyi mishinga itagamije kongera umubare w’amazu ari mu mujyi, ahubwo inagamije kuzamura imibereho y’abaturage bafite amikoro make n’aringaniye.
Ntirenganya yavuze ko abaturage bazaba bashobora kuva mu mazu yari abateje akaga, bakajya mu mazu agezweho kandi afite serivisi nziza.
Ibi kandi bizafasha abaturage gukomeza imibanire bari basanzwe bafitanye n’abaturanyi, abakiriya ndetse n’abandi bakorana ibikorwa by’ubucuruzi.
Ku bijyanye n’imibereho ya buri munsi, Umujyi wa Kigali uteganya ko abaturage bazabona isuku n’isukura birushijeho kuba byiza, imihanda n’imiyoboro y’amazi imeze neza, ahantu ho kwidagadurira, ndetse n’imiturire iteye ku murongo kandi ifite ibikorwaremezo bihagije.



