Abiyitirira Nyampinga w’u Rwanda 2019 bikomwe

Abategura Miss Rwanda bikomye abantu batandukanye bagiye bafungura inkuta kuri twitter mu izina ry’uwatowe muri uyu mwaka wa 2016, Nimwiza Meghan. Bimaze kugaragara ko hari inkuta nyinshi zifungurwa mu mazina y’abantu bazwi cyane mu Rwanda by’umwihariko abo mu myidagaduro. Nyuma bigaragara ko amazina aba yakoreshejwe aba atari ayabo. NK’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa […]

Burundi: Hafashwe umurozi umaze kuroga abasaga ijana -Amafoto

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019, mu gihugu cy’ u Burundi habyutse umukwabu wo guhiga abarozi nyuma yaho hagaragriye umurozi umaze kuroga abasaga 100, Iki gikorwa cyakozwe n’inzego z’umutekano zifashishije intwaro, cyabereye mu gace ka Mugala. Ibi bibaye nyuma y’aho umuturage afashwe, akiyemerera ko amaze kuroga abaturage basaga 100. Inzego z’umutekano zafashe umwanzuro wo guhiga […]

Isoko mpuzamipaka rya cyanika riratangira gukora mu kwezi kwa Werurwe

Iri soko rigezweho ryubatse mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera ku mupaka w’u Rwanda n’Igihugu cya Uganda, aho imirimo yo kuryubaka imaze hafi umwaka irangiye. Abatuye muri ako gace bakaba bategererezanye amatsiko umunsi rizafunguriraho imiryango bagatangira kurikoreramo no kurihahiramo, kuko ngo bizeye ko rizabaruhura ingendo bajyaga bakora bagiye gushakira ibicuruzwa n’ibiribwa mu Gihugu […]

Ishyamba si ryeru hagati ya Harmonize n’ubuyobozi bwa Wasafi burimo Diamond Platnumz

Haravugwa umwuka utari mwiza hagati y’umuhanzi Harmonize n’Umuyobozi w’Inzu Itunganya Umuziki ya Wasafi (WCB), Diamond Platnumz ku  ngingo yo gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (EP). Aya makuru ahera ku kuba  Harmonize yari yatangarije abakunzi be ko azashyira hanze EP (ni umubare w’indirimbo runaka ushyirwa hanze, aha bitandukanye na alubumu) ye hanze kuwa 18 Ukuboza 2019 ariko […]

Abahungu beretse igihandure abakobwa mu bizamini bisoza ayisumbuye

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yashyize hanze amanota y’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye. Bigaragara ko abahungu batsinze ku kigero cya cyo hejuru ya 93.3 % mu gihe abakobwa batsinze ku cya 84.0 %. Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura mu muhango wo gutangaza aya manota kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019, yagaragaje n’ubwo abahungu batsinze cyane ari bo bari bake […]

Burundi: Urukiko rwumvise bane bahoze muri Ex-Fab bashinjwa uruhare mu rupfu rwa Ndadaye

Mu gihe mu Burundi hakomeje gushakishwa ukuri ku iyicwa rya Merchior Ndadaye, perezida wa mbere watowe mu nzira ya demokarasi mu 1993 akicwa atamaze igihe ku butegetsi, Urukiko rw’Ikirenga rwa Gitega rwumvise abahoze mu gisirikare cy’u Burundi bane barimo batatu bafite ipeti rya colonel n’uwari ufite ipeti rya general major. Abo ni ba Colonels Laurent […]

Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite  Habineza

Umudepite akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije (Green Party), Frank Habineza  avuga ko Sosiyete Sivile Nyarwanda yigize umuvugizi wa Leta bityo ko isubiramo ibyo iba yavuze aho kuvugira abaturage. Mu kiganiro na Bwiza.com, uyu mudepite yatangaje ko Sosiyete  Sivile Nyarwanda buri gihe isubiramo ibyo Leta yavuze kandi ubusanzwe yakabaye ivugira abaturage, ingingo avuga ko ari […]

Rubavu: Urubyiruko ruvuye i Wawa rwijejwe kwitabwaho no gukurikiranwa

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yijeje urubyiruko rusoje amasomo mu kigo cya i Wawa kwitabwaho ndetse no gukurikiranwa binyuze muri gahunda zitandukanye z’Igihugu zigamije guteza imbere urubyiruko. Ibi yabyijeje kuri uyu wa 20 Gashyantare 2019 ubwo yarwakiraga ari kumwe na bamwe mu babyeyi barwo ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere. Nk’uko yabishimangiye, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yaganirije […]

Louise Mushikiwabo yohereje intumwa muri Senegal zigomba gukurikirana amatora

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Gashyantare watangaje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, Louise Mushikiwabo yohereje muri Senegal intumwa zigomba kuzakurikirana igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 24 Gashyantare muri iki gihugu. Ni itsinda ry’intumwa riyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Sao Tome na Principe, Patrice Emery Trovoada, rikaba rigizwe […]

RDC: Abayobozi b’imitwe ya politiki igize ihuriro FCC biyemeje gukomeza kubaha Joseph Kabila

Abayobozi b’imitwe ya politiki yibumbiye mu ihuriro FCC (Front commun pour le Congo) kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Gashyantare, bashyize umukono ku masezerano yo gukomeza kuba abizerwa kuri Joseph Kabila wahoze ayoboye iki gihugu ndetse no kumwubaha nk’umuyobozi w’iri huriro. Ihuriro FCC niryo rifite abadepite benshi mu nteko ishinga amategeko ndetse n’abo ku rwego […]

Icyo Muhoozi yabwiye abakunzi be nyuma yo kwambikwa ipeti rya Liyetona Jenerali

Umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni wa Uganda, Muhoozi Kainerugaba, nyuma yo kwambikwa ipeti rya Liyetona Jenerali, yashimiye abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga. Ku wa 8 Gashyantare 2019, nibwo byatangajwe ko Perezida wa Uganda, Joweli Kaguta Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo w’Ikirenga z’iki gihugu (UPDF) yazamuye mu ntera abasirikare batandukanye b’abofisiye, barimo n’umuhungu we, Muhoozi wari umaze […]

U Burusiya: Hatowe itegeko ribuza abasirikare gutunga Telefoni za ‘smartphones’

Inteko Nshingamateka y’u Burusiya yemeje itegeko ribuza abasirikare gukoresha “smartphones” bari mu mirimo, kubera ikibazo cy’umutekano. Iryo tegeko rishya ribuza abakora mu gisirikare no muri Minisiteri y’ingabo, gutunga Telefoni ngendanwa ishobora gufata amafoto, Videwo no kujya ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo abo basirikare babujijwe kwandika amakuru yerekeye igisirikare no kuvugana n’abanyamakuru. Abadepite barenga […]

Nyamasheke: Batatu barimo umuyobozi w’ishuri bafunze bakekwaho kwiba sima

Abagabo batatu barimo umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyamirundi mu murenge wa Nyabitekeri, mu karere ka Nyamasheke, bamaze iminsi mu maboko y’ubugenzacyaha, sitasiyo ya Ntendezi bakekwaho kwiba  imifuka  38 ya sima  yari igenewe kubaka ibyumba Bitanu by’amashuri  kuri iri shuri. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri, Twagirayezu Zacharie aganira na Bwiza.com, yavuze ko abafunze ari umuyobozi  w’iri […]