Iri soko rigezweho ryubatse mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera ku mupaka w’u Rwanda n’Igihugu cya Uganda, aho imirimo yo kuryubaka imaze hafi umwaka irangiye. Abatuye muri ako gace bakaba bategererezanye amatsiko umunsi rizafunguriraho imiryango bagatangira kurikoreramo no kurihahiramo, kuko ngo bizeye ko rizabaruhura ingendo bajyaga bakora bagiye gushakira ibicuruzwa n’ibiribwa mu Gihugu cya Uganda.
Abaturiye iri soko bavuga ko kuba ridatangira gukora babibonamo igihombo kuri bo, kuko ibibazo ryari ryitezweho gukemura bigihari. Uwitwa Dukuzumuremyi Théogène yagize ati, “ Iri soko rigiye kumara imyaka ibiri ryuzuye, ariko twategereje ko rifungurwa ngo dukore turaheba, ku buryo ibyo twari turyitezeho, ibyo twakagombye kuriguriramo, n’ubundi turacyagorwa no kwambuka umupaka tujya kubishaka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ndetse binaduhenze. Biratubabaza iyo turebye izi nyubako zirimo ubusa twe tubura aho duhahira .”
Uwitwa Hakorimana Jean Bosco, na we yagize ati, “ twari twishimye tuzi ko tugiye kubona aho gucururiza no guhahira, none tumaze umwaka n’igice tureba amazu arimo ubusa, biratubabaza. Kuki badafungura isoko ngo twicururize tureke guhora twambuka umupaka tujya muri Uganda? ”
Mu rwego rero rwo kurebera hamwe uko iri soko Mpuzamipaka (Cross-Border Market) rya Cyanika ryatangira gukora mu gihe cya vuba, ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye iri soko anakorana inama n’inzego bireba, zirimo Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, JALI Holdings yatsindiye gucunga iri soko, Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Urugaga rw’Abikorera/Intara y’Amajyaruguru n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC).
Nyuma yo kungurana ibitekerezo n’abari bahagarariye inzego zivuzwe haruguru, Guverineri Gatabazi yabasabye gukora uko bashoboye iri soko rigatangira gukora mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu, ni ukuvuga mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe. Guverineri Gatabazi yagize ati, “ Ndasaba inzego bireba, cyane cyane Akarere ka Burera na JALI Holdings gukora ibishoboka byose mu gihe kitarenze minsi cumi n’itanu uhereye uyu munsi iri soko rikaba ryatangiye gukora ”.
Ku kibazo cy’amazi ataragenzwa mu nyubako y’Isoko Mpuzamipaka rya Cyanika kiri ku isonga mu byadindije gufungura imiryango kw’iri soko, aho Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura bwagaragaje ko bwatanze isoko kuri rwiyemezamirimo wagombaga kugeza amazi muri iryo soko, ariko nyuma ntiyubahirize amasezerano ndetse akaba atanaboneka ngo asobanure icyabimuteye, Guverineri Gatabazi yijeje WASAC gufatanya na yo gushakisha uwo rwiyemezamirimo, ikibazo kikarangira.
Iri Soko Mpuzamipaka rya Cyanika ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2016 rikaba ryuzuye ritwaye asaga miliyari imwe na miliyoni magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda.


