U Rwanda ni agati gasharira udapfa kurya gusa-Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ari agati gasharira ubwo yakomozaga ku bibazo byagiye bigaragara mu Ntara y’Amajyepfo, ahanini ngo bijyanye n’abaturanyi b’u Rwanda. Ni mu kiganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amjayepfo, umuhuro wabo ukaba wabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Mbere Tariki ya 25 Gashyantare 2019. Umukuru […]
Perezida  Museveni yatowe nk’umwe mu baperezida beza ku isi
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yashyizwe ku mwanya wa 12 mu baperezida bo ku Isi bazamuye ubukungu bw’ibihugu bayoboye. Uru ni urutonde rwashyizwe ahagaragara na Kaminuza ya New York ndetse na Banki y’Isi. Raporo yashyizwe hanze muri Gicurasi 2018 igaragaza ko Perezida Museveni ari umwe mu bakuru b’ibihugu bazamuye ubukungu bwa Uganda ku buryo […]
Green Party yiteguye kubahiriza 100% itegeko rishya rigenga amashyaka
Itegeko rigenga amashyaka n’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2013 ryavuguruwe mu mwaka wa 2018, ryongerera amashyaka ububasha bumwe na bumwe, ariko ziyaka n’ubundi bubasha bunyuranye. Mu mahugurwa y’umunsi umwe Ishyaka Riharanmira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryahaye abanyamakuryango bayo bagiz eKomite Nyobozi na Komite yaguye, basobanuriwe byimbitse iby’iri tegeko, […]
RDC: Kimwe mu bigo bivurirwamo Ebola birakekwa ko cyatwitswe
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko kuri kimwe mu bigo bivurirwamo Ebola mu burasirazuba bw’iki gihugu hafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko wakongejwe nkana. Biravugwa ko hari abantu bateye bitwaje imihoro babonwe ku cyumweru nijoro aha hitwa Katwa, mbere yuko iyo nkongi yaduka. Abantu bane barwaye Ebola bahungishijwe. Nta batangajwe ko bazize […]
Bangladesh: Yarashwe mu gihe yashakaga gushimuta indege irimo abantu 156
Ubwo indege yavaga mu gihugu cya Bangladesh, umugenzi yashatse gushimuta abantu 156 barimo ariko inzego z’umutekano zimugwa gitumo, ziramurasa. CNN iratangaza ko ubwo iyi ndege yerekezaga i Dubai ivuye Dhaka muri Bangladesh, uyu mugenzi yafashe imbunda yo mu bwoko bwa pisitoli(Pistol) ayitunga bamwe mu bakozi bo mu ndege. Yategetse umutwazi ko kugusha indege ku kibuga […]
Tour du Rwanda: Umunya-à ‰rythrée, Merhawi Kudus niwe wegukanye agace ka kabiri
Umunya-à ‰rythrĂ©e, Merhawi Kudus ni we wegukanye agace ka kabiri (Kigali-Huye) k’irushanwa ry’amagare ririmo kubere mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019. Abakinnyi bitabiriye iri rushanwa bahagurutse mu Mujyi wa Kigali saa Yine z’igitondo (10:00) cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019, berekeza i Huye aho basoreje aka gace. Ni urugendo rw’ibilometero 120.5. […]
Perezida Trump yahishuriye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru ibanga ryayifasha kugera ku bukungu buhambaye
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Koreya ya Ruguru ishobora kuba kimwe mu “Bihugu bikomeye cyane mu bukungu” ku Isi iramutse iretse gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri. Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Trump yavuze ko Koreya ya Ruguru ifite “Amahirwe menshi yo […]
Mani Martin yahembwe nk’umuhanzi Nyafurika uberewe kurenza abandi bose
Amakuru dukesha urubuga Twitter rwa Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda aragaragaza ko Umuhanzi w’Umunyarwanda Mani Martin wagiye mu Iserukiramuco Nyafurika ry’Umuco n’imbyino FESPACO riri kubera muri Burukina FASO, yatangiye kwegukana ibihembo. Igihembo cyahawe MANI Martin ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019 ni icyo kuba ari we wari urimbye kandi aberewe kurenza […]
RHA yashyize ku mugaragaro umubare w’inyubako leta itunze
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda Housing Authority) kinashinzwe gucunga inyubako za leta, cyashyize ahagaragara umubare w’inyubako zanditse kuri leta nyuma y’inkuru y’ikinyamakuru The Chronicles yavugaga ko nta hantu wabona umubare w’inyubako leta itunze. Inkuru y’ikinyamakuru The Chronicles yari ifite umutwe ugira uti: “ As Gov’t Seek to End Rent Dependence, There are No Records […]
Rusizi: Ubuyobozi bwa TTC-Mururu bukemanga ubumenyi bw’abanyeshuri bwohererezwa
Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya TTC- Mururu giherereye mu karere ka Rusizi, butangaza ko bwohererezwa abanyeshuri barangije ikiciro rusange busanga baba badafite amanota ahagije. Umuyobozi w’iki kigo, Frère Mfurayase Jean avuga ko n’ubwo abenshi batabyitaho bitewe n’uko baba bavuga ngo nta mwana w’umuswa ubaho ariko iki ari ikibazo gikomeye cyane ku ireme ry’uburezi. Avuga ko bimaze […]
Uwahoze ari umugore wa Katawuti aricuza
Uwahoze ari umugore w’Umukinnyi w’Amavubi, Ndikumana  Katawuti ari we Irene Uwoya uzwi nka Oprah atangaza ko yicuza kuba yarashakanye  n’umuhanzi Dogo Janja. Uyu mugore atangaza ko yashakanye na Dogo Janja ariko ko umutima we utamukundaga. Ni ubukwe bwatunguranye ariko nanone urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko rutamaze umwaka umwe. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi Jumamosi cyo muri […]
Mu kiyaga cya Rweru hongeye kugaragara imirambo irimo iyafatanyishijwe igiti
Mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi muri Komini Busoni, mu majyaruguru y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatanu ushize hongeye kugaragara imirambo itanu y’abantu ireremba hejuru y’amazi, ariko iziritse mu buryo budasanzwe, aho abaturage bo muri iyi komini bavuga ko imirambo imwe yari ifatanyishije igiti cyacishijwe mu mirambo kigatunguka ku rundi ruhande. Ni imirambo […]
Naryamanye n'Umunyesipanye ampaye biswi- Bad Black
Umugore ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ukomoka mu gihugu cya Uganda Shanita Namuyimba uzwi nka Bad Black yatangaje ko yigeze kuryamana n’umunyesipanye amuhaye ikiguzi cya Biscuits(Biswi). Abinyujije kurukuta rwe rwa instagram Bad Black yahishuye uko yigeze kuryamana n’umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani amuhaye biscuits, uyu mugore udatinya gushyira hanze amabanga ye yo mu gitanda yanatangaje ko […]
VIDEO: Ikiganiro Isanzure-Abanyamuziki bacuranze banavuga ku muziki
UPDF ntacyo izakora kuri Gen Kyaligonza wagaragaye ahohotera umupolisikazi
Igisirikare cya Uganda (UPDF) gitangaza ko ntacyo cyiteguye gukora ku byakozwe na Rtd Maj. Gen Matayo Kyaligonza  wagaragaye ashaka gukubita umupolisikazi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Esther Namaganda ahitwa Seeta mu Karere ka Mukono. Ubwumvikane buke bwatangiye ubwo uwo mupolisikazi yahagarikaga imodoka yari itwaye Kyaligonza ayishinja kwica amategeko y’umuhanda. Iyi ngo yaregwaga  gukata iri […]
Harmonize yasohoreye rimwe indirimbo 4 ziganjemo ibyamamare byo muri Nigeria
Icyamamare mu muziki muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yasohoye uruhurirane rw’indirimbo (EP) 4 afatanyije na Diamond Platinumz, Yemi Aladi, Mr Eazi, Burna Boy bo muri Nigeria. Uretse indirimbo imwe yakoze wenyine yitwa “Niteke”, izindi zose yazifatanyije na bagenzi be. “Kainama” yayikoranye na Diamond Platinumz ndetse na Burna Boy. “Show me What You […]
Nyagatare: Hafatiwe amabaro asaga 10 y’imyenda yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu
Kuri uyu wa 23 Gashyantare,Polisi mu karere ka Nyagatare yafashe imodoka yo mubwoko bwa Toyota Landcruiser RAA778H ipakiye amabaro 11 y’imyenda ya caguwa y’injiye mu gihugu mu buryo bwa magendu. Iyi modoka yavaga mu Karere ka Nyagatare yerekeza mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu murenge wa Rwimiyaga akagari ka Gacundezi itwawe na Mugarura Jean Pierre. […]
Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye
Minisitiri Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lambert Mende yatangaje ko umunyapolitiki Antoine Gizenga yapfuye. Min. Mende yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu munyapolitiki, yihanganisha abo mu muryango we yakomokagamo ndetse n’amatsinda atandukanye y’abo bagiye bakorana mu kazi gatandukanye. Yagize ati “Ni inkuru twakiranye akababaro kenshi, twihanganishije umuryango we akomokamo ndetse n’umuryango we […]
Gatsibo: Abatwika amatafari bangiza ibidukikije kubera ubushobozi buke
Abanyamuryango ba Koperative ‘Dutere Imbere Babumbyi’ ibarizwa mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bashatse kwiteza imbere binyuze mu kubumba amatafari ariko bakaba bakomwa mu nkokora n’ubushobozi buke butabemerera kubahiriza gahunda yo kubungabunga ibidukikije. Ibi bikorwa babikorera mu gishanga kiri mu mudugudu wa Bushobora, Akagari ka Akagarama I. Bavuga ko abenshi muri […]