Abanyamuryango ba Koperative ‘Dutere Imbere Babumbyi’ ibarizwa mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bashatse kwiteza imbere binyuze mu kubumba amatafari ariko bakaba bakomwa mu nkokora nâubushobozi buke butabemerera kubahiriza gahunda yo kubungabunga ibidukikije.
Ibi bikorwa babikorera mu gishanga kiri mu mudugudu wa Bushobora, Akagari ka Akagarama I. Bavuga ko abenshi muri bo bahoze babumba inkono batwikishaga ibyatsi. Ubu babumba amatafari batwikisha ibiti. Gutwikisha inkwi bemera ko ari ukwangiza ibidukikije, ariko ngo babura ubushobozi bwo gutwikisha ibitangiza ibidukikije.
Uburyo bugezweho bakwifashisha batwika amatafari nabo bivugira, ngo ni ugukoresha ibisigazwa byâibikomoka ku buhinzi cyane cyane bwâumuceri ndetse nâibarizo. Kuri bo bakavuga ko ubu buryo buhenze cyane.
Umwe muri aba babumbyi, Kampogo Afazari agira ati âDufite ikibazo cyâubushobozi kubera ko ibiti birahenda kugira ngo tubibone. Kuba twafata nkâimodoka ikabitunda ikabigeza hano, tubona ari ikibazo cyâingutu, kubumba turabishoboye, gutwika ni cyo kibazo, hari igihe tugurisha imishinga abafite ubushobozi bakitwikiraâ.
Perezida wa Koperative Dutere imbere babumbyi, Turatsinze Jean Bosco, yunga mu rya mugenzi we, akavuga ko bagikomwa mu nkokora nâubushobozi buke kugira ngo babungabunge ibidukikije, bave ku kubumba amatafari bakoresheje ubugezweho bwizewe.
Ati âUbu butaka dukoreraho ni ubwa gakondo, na basogokuru bacu babukoreyeho, ibyo gukoresha ibisigazwa byâikawa( gasenyi) turabizi ariko ikibazo ni ubushobozi, turabitekereza rwose, turabizi ko gukoresha gasenyi ari byiza nabyo tubishoboye twabikoreshaâ.
Akomeza avuga ko nta nyigisho bajya bahabwa zihariye zijyanye no kubungabunga ibidukikije, nâibyo bazi ngo bagenda bibivumba hirya no hino.
Ati âOya, ntabwo duhabwa inyigisho uretse ko tugenda tubivumba hirya no hino. Amaradiyo turayumva tukumva ko gukoresha ibiti bibangamiye ibidukikije, ndetse tunabyumvira mu nama zâabaturage dukoreshwa nâubuyobozi, ariko nta mwihariko twigeze tubonaâ.
Umuyobozi wâAkarere ka Gatsibo, Richard Gasana avuga ko hari ibisabwa umuntu ushaka icyangombwa kimwemerera kubumba no gutwika amatafari, ubirenzeho akabihanirwa.
Ati âUbundi umuntu utwika amatafari agomba gukoresha ibicanishwa byabugenewe kandi bizwi, ariko hamwe na hamwe hari igihe usanga baciye mu rihumye ubuyobozi ugasanga barakoresha nâibiti. Tugendeye ku byo aba yaranditse asaba uburenganzira bwo gutwika amatafari iyo dusanze yarabirenzeho turamuhagarika kandi hari nâibihano biteganyijweâ.
Akomeza avuga ko nubwo umuceri udahora wera, ko abatwika amatafari bashobora no gukoresha ibarizo mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ngo uwo basanze akora ibinyuranyije nâibyo yagaragaje mu mushinga ngo nta kindi bahita bamukorera uretse guhita bamuhagarika, byâumwihariko ngo bakaba bagiye no gukurikirana nâiki kibazo cyâiyi Koperative.
koperative âDutere imbere babumbyiâ imaze imyaka itandatu itangijwe, ubu igizwe nâabanyamuryango 28 basezereye kubumba ibibindi nâinkono.


