Gatsibo: Abatwika amatafari bangiza ibidukikije kubera ubushobozi buke

Sangiza iyi nkuru

Abanyamuryango ba Koperative ‘Dutere Imbere Babumbyi’ ibarizwa mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bashatse kwiteza imbere binyuze mu kubumba amatafari ariko bakaba bakomwa mu nkokora n’ubushobozi buke butabemerera kubahiriza gahunda yo kubungabunga ibidukikije.

Ibi bikorwa babikorera mu gishanga kiri mu mudugudu wa Bushobora, Akagari ka Akagarama I. Bavuga ko abenshi muri bo bahoze babumba inkono batwikishaga ibyatsi. Ubu babumba amatafari batwikisha ibiti. Gutwikisha inkwi bemera ko ari ukwangiza ibidukikije, ariko ngo babura ubushobozi bwo gutwikisha ibitangiza ibidukikije.

Uburyo bugezweho bakwifashisha batwika amatafari nabo bivugira, ngo ni ugukoresha ibisigazwa by’ibikomoka ku buhinzi cyane cyane bw’umuceri ndetse n’ibarizo. Kuri bo bakavuga ko ubu buryo buhenze cyane.

Umwe muri aba babumbyi, Kampogo Afazari agira ati “Dufite ikibazo cy’ubushobozi kubera ko ibiti birahenda kugira ngo tubibone. Kuba twafata nk’imodoka ikabitunda ikabigeza hano, tubona ari ikibazo cy’ingutu, kubumba turabishoboye, gutwika ni cyo kibazo, hari igihe tugurisha imishinga abafite ubushobozi bakitwikira’.

Perezida wa Koperative Dutere imbere babumbyi, Turatsinze Jean Bosco, yunga mu rya mugenzi we, akavuga ko bagikomwa mu nkokora n’ubushobozi buke kugira ngo babungabunge ibidukikije, bave ku kubumba amatafari bakoresheje ubugezweho bwizewe.

Ati “Ubu butaka dukoreraho ni ubwa gakondo, na basogokuru bacu babukoreyeho, ibyo gukoresha ibisigazwa by’ikawa( gasenyi) turabizi ariko ikibazo ni ubushobozi, turabitekereza rwose, turabizi ko gukoresha gasenyi ari byiza nabyo tubishoboye twabikoresha”.

Akomeza avuga ko nta nyigisho bajya bahabwa zihariye zijyanye no kubungabunga ibidukikije, n’ibyo bazi ngo bagenda bibivumba hirya no hino.

Ati “Oya, ntabwo duhabwa inyigisho uretse ko tugenda tubivumba hirya no hino. Amaradiyo turayumva tukumva ko gukoresha ibiti bibangamiye ibidukikije, ndetse tunabyumvira mu nama z’abaturage dukoreshwa n’ubuyobozi, ariko nta mwihariko twigeze tubona”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana avuga ko hari ibisabwa umuntu ushaka icyangombwa kimwemerera kubumba no gutwika amatafari, ubirenzeho akabihanirwa.

Ati “Ubundi umuntu utwika amatafari agomba gukoresha ibicanishwa byabugenewe kandi bizwi, ariko hamwe na hamwe hari igihe usanga baciye mu rihumye ubuyobozi ugasanga barakoresha n’ibiti. Tugendeye ku byo aba yaranditse asaba uburenganzira bwo gutwika amatafari iyo dusanze yarabirenzeho turamuhagarika kandi hari n’ibihano biteganyijwe”.

Akomeza avuga ko nubwo umuceri udahora wera, ko abatwika amatafari bashobora no gukoresha ibarizo mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ngo uwo basanze akora ibinyuranyije n’ibyo yagaragaje mu mushinga ngo nta kindi bahita bamukorera uretse guhita bamuhagarika, by’umwihariko ngo bakaba bagiye no gukurikirana n’iki kibazo cy’iyi Koperative.

koperative ‘Dutere imbere babumbyi’ imaze imyaka itandatu itangijwe, ubu igizwe n’abanyamuryango 28 basezereye kubumba ibibindi n’inkono.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *