UPDF ntacyo izakora kuri Gen Kyaligonza wagaragaye ahohotera umupolisikazi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda (UPDF) gitangaza ko ntacyo cyiteguye gukora ku byakozwe na Rtd Maj. Gen Matayo  Kyaligonza  wagaragaye ashaka gukubita umupolisikazi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Esther Namaganda ahitwa Seeta mu Karere ka Mukono.

Ubwumvikane buke bwatangiye ubwo uwo mupolisikazi yahagarikaga imodoka yari itwaye Kyaligonza ayishinja kwica amategeko y’umuhanda. Iyi ngo yaregwaga  gukata iri mu muhanda rwagati aho bitemewe nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Abarinda Gen Kyaligonza bashatse kumukubita nk’uko amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje. Abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo basaba ko uyu mujenerali yabiryozwa.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire aganira na Chimpreports mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2019, yavuze ko  UPDF ntacyo yakora ku bikorwa bya Gen Kyaligonza bitewe n’uko yasezerewe mu ngabo z’igihugu.

Ati “  Kuva yasezererwa mu gisirikare,nta kigengwa n’amategeko yacyo. Ntari mu nkeragutabara,yarasezerewe. Uwo ni wo muzi w’ikibazo.”

Ku cyumweru nibwo UPDF yari yatangaje ko yataye muri yombi Kaporali Peter  Bushindiki na Private John Robert Okurut.  Amashusho yafashwe agaragaza aba basirikare barinda Gen Kyaligonza bashwana n’umupolisikazi ndetse bamufata amashati nk’abashaka kumukubita.

Kuri ubu, Gen Kyaligonza ni Ambasaderi wa Uganda mu Burundi. Ashimagizwa kuba indashyikirwa mu kunoza umubano w’u Burundi n’igihugu cye.

Ibi bibaye kandi  nyuma y’aho  Rtd Maj. Gen. Kasirye Ggwanga arashe amapine y’imodoka y’umuhanzi, Catherie Kusasira mu ruhame. Uyu na we ntiyigeze abiryozwa na gato.

 

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *