Kwanga ubutegetsi bisobanuye kwanga igihugu? Gukunda ubutegetsi bivuga gukunda igihugu?
Umusomyi wa bwiza.com, ntaribuze kuvuga amazina ye kubera ibanga ry’umurimo, aherutse kumbaza ibyo bibazo mubona hejuru maze numva arampamije by’ukuri. Nibajije aho mpera ndacanganyikirwa ariko nihagararaho kigabo ngo ataza kundunguruka kandi basanzwe banyemera. Yabanje kuntera ubwoba ati ariko Muzehe wowe inkuru zawe zose ziba ari ibibazo gusa? Musubiza bwangu ko no ku ntebe y’ishuli ariko […]
Ijisho riramutse rihorewe irindi, abatuye isi bose bakwisanga ari impumyi- Amwe mu magambo Gandhi yasize avuze
Mbere y’uko mbagezaho amawe muri ayo magambo y’ubwenge, reka mbanze mbabwire muri make uyu mugabo uwo ari we. Ubusanzwe ni umuhindi witwa Mohandas Karamchand Gandhi, wavutse tariki ya 2 Ukwakira, 1869 yitaba Imana tariki ya 30 Mutarama 1948. Yabaye impirimbanyi ya politiki mu gihugu cye, aharanira ubwigenge arwanya ubukoloni bw’Abongereza. Akoresheje inzira yo kutubahiriza amategeko […]
Burundi: Pasiteri yatawe muri yombi azira kuvuga ko ikipe y'igihugu itazigera itsinda muri CAN
Umuyobozi w’itorero rya Faith Practice Miracles, Kayihura Modeste uzwi nka Prophete Modeste, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kuvuga ko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Burundi nta mukino n’umwe izatsinda mu irushanwa rihuza ibihugu by’Afurika, CAN kubera ko abakinnyi batamuhaye icya 10 cy’amaturo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 2 Mata abitewe n’uko ngo “Abakinnyi […]
Umuyobozi Mukuru wa Vodacom Tanzania yatawe muri yombi
Umuyobozi mushya w’ikigo cy’itumanaho cya Vodacom Tanzania, Hisham Hendi, ndetse n’abandi bakozi batavuzwe umubare kuri uyu wa Kabiri batawe muri yombi i Dar es Salaam bashinjwa imikorere idahwitse. Vodacom Tanzania kuri uyu wa gatatu yavuze ko Bwana Hendi n’abandi bakozi bari guhatwa ibibazo kuri iyo mikorere yabo. Itangazo yashyize ahagaragara rikaba rigira riti: “ Turi […]
Ngoma: Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa burundu abishe umuntu bakamutwika
Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije urubanza ruregwamo Rukundo Juliette bita Mama Witonze, Nzabagerageza Jean D’amour bita Toto na Twagirayezu Julien bita Mafene  ku cyaha cy’Ubwicanyi buturutse ku bushake bwakorewe uwitwa Sibomana Jean de Dieu barangije baramubaga, kuri buri wese Ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igihano cy’igifungo cya burundu. Uru rubanza rwaburanishirijwe imbere y’imbaga y’abaturage aho icyaha cyabereye […]
Abanyeshuri babiri ba Kaminuza y’u Rwanda batorokeye muri Suwede
Abanyeshuri babiri bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho (SJC) bimenyerezaga mu gihugu cya Suwede baratorotse. Aba banyeshuri ni Emmanuel Munyaneza na Emmanuel Tuyishime bari baremerewe kujya muri Suwede kwimenyereza umwuga mu gihe cy’ukwezi kuva kuwa 18 kugeza 19 Nyakanga 2018. Ku munsi wo kugaruka aba bombi bahisemo kuhafata baburirwa irengero. Bagenzi babo […]
Tanzania: Mu karere ka Kibondo Abarundi batagira ibyangombwa barahigwa bukware
Kuva ku cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2019, ubuyobozi bw’akarere ka Kibondo muri Tanzania bwashyizeho amabwiriza yo guhiga bukware Abarundi bahaba batagira ibyangombwa. Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’igitero cyagabwa mu gasantere k’ubucuruzi gaherereye muri Kibondo, ngo abantu batandatu barimo abarundi batatu bahaburira ubuzima mu gihe abopolisi b’abofisiye babiri ngo nabo barahakomerekera. Mu nama yabaye kuri […]
Brunei: Hatangijwe itegeko ryo kwicisha amabuye abaryamana bahuje igitsina
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 03 Mata, mu gihugu cya Brunei hatangijwe amategeko mashya ya Shariya akakaye arimo igihano cyo kwicisha amabuye indaya n’abaryamana bahuje igitsina binengwa n’abanyapolitiki, ibyamamare n’abaharanira uburenganzira bwa muntu batandukanye. Aya mategeko ahana akakaye yo muri iki gihugu gito giherereye mu Kirwa cya Borneo, kiyobowe na Sultan Hassanal Bolkiah, yatangiye kubahirizwa […]
Umugore wa Bahati avuga ko ubukwe bwabo bwagezwe amashoka keshi
Diana Marua washakanye n’umuhanzi wo muri Kenya, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kevin Bahati, avuga ko bitari byoroshye kugira ngo ubukwe bwabo butahe. Mbere y’uko ubukwe bwabo buba, ngo hari byinshi byavuzwe byagombaga kubaca intege, ndetse uyu mugore Diana we atanamenyereye iby’itangazamakuru. Yagize ati “Ku bwanjye byambereye impinduka kuko Bahati yari umuntu uzwi, […]
Amafoto: Reba imyitozo ikakaye banyuramo kugira ngo bitwe Ingabo z’u Rwanda
Mu mpera z’icyumweru gishize Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyinjije abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda nyuma yo gusoza kumara umwaka mu myitozo yo kubakarishya yabereye mu Kigo cy’imyitozo y’ibanze ya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe. Reba amafoto:    Â
Nyanza: Ikoranabuhanga ryabaye imwe mu mbogamizi yo kutesa umuhigo wa Mituweli
Mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santĂ©)bwatangijwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc ) mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo , bamwe mu bahatuye bagaragarije inzego zitandukanye ko zimwe mu mbogamizi zo kutarangiza kwishyura ubu bwisungane byatewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ritakoze neza bikababera inkomyi yo kutagera ku ijana kuko ubu […]
Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2019, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba zikomoka mu Burundi. Ni inyeshyamba za FNL ziyobowe na Gen Nzabampema Aloys, imirwano ikaba yarabereye mu gace ka Magunda na Kakuku, muri Segiteri ya Itombwe, teritwari Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amjyepfo. […]
Umusore dukundana namuhishuriye ko nkiri isugi none byamubujije amahoro- NKORE IKI?
Nitwa Uwera, nkaba ndi umukunzi w’ikinyamakuru cyanyu, mu by’ukuri iwacu ni mu Burasirazuba akarere ni Gatsibo. Ndi umukobwa w’imyaka 27, nkaba mfite umusore tumaranye imyaka igera kuri itatu dukundana. Nabyirutse ndi umukobwa ukunda gusenga cyane, si ukwigira mwiza cyane wenda kurusha abandi bakobwa, ariko uko niko kuri kwanjye, gusa ntabwo nigeze ngira igihe cyo kumva […]
Umunyarwanda wayoboraga ADEPR muri Uganda n’abandi batatu bafashwe
Umunyarwanda wayoboraga ADEPR mu gihugu cya Uganda, Ntakirutimana Theoneste,yafashwe n’inzego z’umutekano mu Mujyi wa Kampala kuwa 29 Werurwe 2019. Si we gusa kuko kuwa 22 undi wo muri iri torero, Cyusa Jean Paul na we yafashwe. Kuri aba hiyongeraho, Peace Lydia Mahoro wafashwe kuwa 18 na Habimana Issa wafashwe kuwa 19 Werurwe 2019. Aba bombi […]
RDC: Inyeshyamba za Mai-Mai zigera kuri 200 zarambitse intwaro hasi zishyikiriza FARDC
Byibuze inyeshyamba zigera kuri 200 zo mu mutwe wa Mai-Mai kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 01 Mata bashyize ibirwanisho hasi ahitwa Lowa muri Teritwari  ya Tshopo imbere y’umusirikare mukuru wa FARDC. Izi nyeshyamba ngo zikaba zari zisanzwe zihanganye n’ingabo za leta. Umutuzo waragarutse kuva mu cyumweru gishize, abaturage nabo basubira mu byabo gahoro gahoro […]
Abashaka kwangiza umutekano w’u Rwanda baracyahari- Guv. Munyantwari abwira abaturiye Nyungwe
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, burasaba abaturage bo mu Murenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi, Intara y’Uburengerazuba, kuba maso kugira ngo hatagira ababinjirana bakaba bahungabanya umutekano w’igihugu. Ibi ni ibyatangajwe n’abayobozi b’Intara ubwo bagiriraga uruzinduko muri uyu Murenge, uruzinduko rwabo rugahurirana n’inteko y’abaturage yo ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2019. Abayobozi bakaba basaba abaturage […]
Arabia Saoudite yahaye impozamarira itubutse abana b’umunyamakuru Jamal Khashoggi
Abana b’umunyamakuru Jamal Khashoggi wiciwe Instanbul muri Turkiya kuwa 02 Ukwakira 2018, bahawe n’abategetsi ba Arabia Saoudite akomokamo impozamarira y’amazu n’amamiliyoni menshi y’amadolari nk’uko byahishuwe n’ikinyamakuru The Washington Post. Nk’uko The Washington Post, umunyamakuru Khashoggi yanandikiraga ivuga, ngo inzu abana be bahawe ziherereye Djeddah, ahantu hameze nk’umudugudu kandi buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 4 […]
Rubavu: Abaturage batabaye uruhinja rwajugunywe mu musarani
Abaturage bo Mudugudu wa Kinyandaro, Akagali ka Gasiza, Umurenge wa Busasamana, ho mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri batabaye ubuzima bw’uruhinja rwari rwajugunywe mu musarani. Uru ruhinja rwari rwavugunywe mu musarani na nyina akimara kurubyara nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Burengerazuba, CIP Innocent Gasasira. Yagize ati: “ Kuwa Kabiri ahagana saa munani, […]
Imirambo ibiri yakuwe mu kiyaga cya Kivu
Ku wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, imirambo ibiri yarerembaga mu Kiyaga cya Kivu, hafi y’Umujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yakuwemo. Sosiyeti Sivile mu muri uyu mujyi wa Bukavu, itangaza ko iyo mirambo ibiri bicyekwa ko ari iy’abantu bishwe n’amabandi mbere y’uko abajugunya mu mazi. Perezida wa Sosiyeti Sivile i Bukavu, […]