#Kwibuka25 : Ni akaga twagize gakomeye nk’Igihugu kugira Abayobozi bica – Senateri Mukasine
Mu murenge wa Rugendabari ku rugabano rw’Akarere ka Muhanga na Ngororero niho habereye Umuhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo n’Interahamwe zabakuraga i Kabgayi aho bari bahungiye zikajya kubicira mu cyari Komini Kibirira no ku Kabaya , Senateri Mukasine Marie Claire yavuze ko Jenoside aho yabaye mu bice byose […]
Umunyantege nke ntashobora kubabarira, imbabazi ni umwihariko w’abanyembaraga- Gandhi
Dukomeje kubagezaho amwe mu magambo yuje ubwenge yavuzwe na Gandhi, umunyapolitiki w’umuhindi wafashije ubuhindi kugera ku ubwigenge yigobotora ingoma y’ubukoloni y’Ubwongereza. Ni byinshi uyu mugabo yibukirwaho, tukaba twariyemeje kugenda tuvuga tunibukiranya kuri amwe mu magambo yagiye avuga akiriho kugira ngo adufashe kuyatekerezaho no gukuramo amasomo. Ku batarasomye inkuru yacu iheruka, reka twongere twibukiranye, wakanda hano […]
Hon. Sebaba mu muhango wo #kwibuka25 ati : “U Rwanda rwavuye ahabi “
Uko umwaka uje undi ugataha, guhera mu 1994, mu bihe nk’ibi, sinoroherwa kuko no gufata ibaba bijya binanira atari uko ubwenge budahari, ariko maye buba bwagiye, kubera kwibuka abavandimwe banjye, ababyeyi banjye, inshuti zanjye, abo twakiranye, abo twiganye, abo twakoranye, abo twasangiye akabisi n’agahiye, ubu batakiriho bishwe na bene wacu kandi bazira uko baremwe, kuri […]
Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe
Itsinda ry’abashizwe umutekano muri Uganda ryabashije kurokora umukerarugendo w’umunyamerika, Kimbley Sue Endecott, n’umwe mu bayobora ba mukerarugendo we, Jean Paul Mirenge kuri uyu 07 Mata 2019. Abo bombi bakaba bari barashimutiwe muri pariki yitiriwe Umwamikazi Elazabeth mu majyepfo ashyira uburengerazuba. Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko umwe mu bashizwe umutekano wabahaye amakuru utifuje kumenyekana yavuze […]
Uko gahunda yo #Kwibuka 25 yatangiye n’uko ikomeje kuri uyu munsi.
Kuri uyu munsi Abanyarwanda n’isi yose twatangiye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 25. Ni uku gahunda zateguwe ku rwego rw’igihugu: Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yatangije iki gikorwa ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ari hamwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu mahanga, barimo Perezida wa Congo Brazaville, Bwana Dennis Sassou Ng’ueso, […]
Inkomoko y’ishyaka CDR ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ishyirwaho ry’Agatsiko kiswe Cercles des RĂ©publicains Progressistes (CRP) kaje kuvamo Coalition pour la DĂ©fense de la RĂ©publique (CDR) Kuva mu 1991, hatangiye kugaraga ibimenyetso bikomeye byerekana umugambi wa Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, harimo no kuyigerageza mu iyicwa ryakorewe Abagogwe babita ibyitso by’Inkotanyi. Ni muri icyo gihe kandi abari bajijutse muri Perefegitura ya […]
Uganda: Igipolisi cyashyikirije abashinzwe abinjira n’abasohoka Abanyarwanda 44 giherutse gufata
Polisi mu Karere ka Kasese muri Uganda, yashyikirije abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka Abanyarwanda 44 batawe muri yombi kuwa gatatu ushize. Aba bakaba barafatiwe Kazinga, ku muhanda Kasese-Mbarara bagerageza kwinjira mu Karere ka Kasese nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga. Nk’uko byatangajwe na Komanda wa polisi mu burasirazuba bwa Rwenzori, Vincent Mwesigye, ngo aba Banyarwanda […]
Mu 1994 Loni yatereranye u Rwanda — Adama Dieng
Umujyanama udasanzwe w’Umuryango w’Abibumbye ku Gukumira Jenoside, Adama Dieng yemeye ko mu 1994 Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda, asaba Umuryango Mpuzamahanga kwibaza icyo wakoze hagamijwe gukumira ko jenoside yaba ahandi ku Isi. Ibi yabitangaje kuwa Gatanu ushize, itariki 05 Mata mu Nama Mpuzamahanga kuri Jenoside, aho yatangarije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya […]
RDC: Abantu bane biciwe mu gitero cy’abajura bitwaje intwaro
Abantu bane barishwe, abandi babiri barakomereka mu gitero cy’abajura bitwaje intwaro mu biturage bya Bugarura na Bujari, muri Teritwari ya Nyiragongo, ho muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka muri Nyiragongo aravuga ko agatsiko k’abagabo bagera mu 10 bitwaje intwaro bambaye gisivili binjiye mu giturage cya Bugarura muri groupement […]
Nyamagabe: Hafatiwe ibicuruzwa bitandukanye bya magendu
Kuri uyu wa 05 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika yakoze umukwabu wo kugenzura abacuruza ibicuruzwa bya magendu maze hafatwa ibicuruzwa bitandukanye. Bimwe muri ibyo bicuruzwa byafashwe bigizwe n’ ibiro 300, by’ifumbire nyongera musaruro, amavuta yo kwisiga ahindura uruhu, amaduzeni 8 y’amasashi, imiti y’abantu n’iyamatungo ndetse n’inzoga zitemewe. […]