Inkomoko y’ishyaka CDR ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Sangiza iyi nkuru

Ishyirwaho ry’Agatsiko kiswe Cercles des Républicains Progressistes (CRP) kaje kuvamo Coalition pour la Défense de la République (CDR)

Kuva mu 1991, hatangiye kugaraga ibimenyetso bikomeye byerekana umugambi wa Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, harimo no kuyigerageza mu iyicwa ryakorewe Abagogwe babita ibyitso by’Inkotanyi.

Ni muri icyo gihe kandi abari bajijutse muri Perefegitura ya Ruhengeri bahuriye muri Kaminuza ya Nyakinama aho bakoreye inama zitandukanye bashyiraho agatsiko kabahuza nk’abarwanashyaka ba MRND mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Inama ya mbere yabaye ku wa 22 Ukuboza 1991, hakurikiraho indi yabaye kuwa 5 Mutarama 1992, iya nyuma yemeza inyandiko y’ihuriro iterana ku wa 17 Mutarama 1992. Ako gatsiko katangiye gashakisha izina kazitwa.

Mu mazina batekereje bagihura harimo:

1) Républicains du MRND,

2) Progressistes du MRND,

3) Cercle des Républicains na

4) Club des Républicains Progressistes.

Muri izo nama bakomeje gutekereza uko bazitwa hemezwa izina Cercle des Républicains Progressistes (CRP).

Andi mazina batekereje ariko ntiyemezwa harimo :

1) Unité de Républicains Progressistes,

2) Cercle du MRND pour la Défense de la République (CDR) na

3) Cercle pour la Défense de la République (CPDR/CDR).

Nyuma yo kwemeza izina, Cercle des Républicains Progressistes (CRP) yahise ikurirwa na Ndereyehe Charles.

Icyari kigamijwe n’ako gatsiko kwari ukugira itsinda ry’abantu bazakorera inyungu za MRND ariko bititwa ko ari yo, bakavuga cyangwa bagakora icyo MRND itakora.

Komite mpuzabikorwa ya CRP, yatangiye igizwe n’abarwanashyaka ba MRND bakomoka mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri:

  1. Ndereyehe Charles Ntahontuye wari Umuhuzabikorwa w’umushinga w’Ubuhinzi muri Gikongoro, agakomoka mu cyari Komini Cyabingo. Yagizwe Perezida wa CRP;
  2. Nahimana Ferdinand wari umuyobozi Mukuru wa ORINFOR, agakomoka mu cyari Komini Gatonde. Yagizwe Visi-Perezida wa Mbere wa CRP, akanayobora itsinda rishinzwe ‘Analyse des Stratégies’;
  3. Bakuzakundi Michel, wari umuyobozi mukuru w’uruganda rukana impu (SODEPARAL), agakomoka mu cyari Komini Mukingo. Yagizwe Visi-Perezida wa Kabiri, akanayobora itsinda rishinzwe ‘Evaluation et Orientation’;
  4. Maniliho Faustin yari Umuyobozi muri MINIMART agakomoka mu cyari Komini Nkuli. Yagizwe Umunyamabanga wa CRP, akanayobora itsinda rishinzwe amakuru ‘Information’;
  5. Hakizimana Déogratias wari Umuyobozi (Chef de Division) muri MINIMART, agakomoka mu cyari Komini Kigombe. Yagizwe Umubitsi wa CRP;
  6. Nyirasafari Gaudence yari umwe mu bagize Komite y’igihugu ya MRND akaba n’umuyobozi mukuru wa ONAPO. Akomoka mu cyari Komini Kigombe ;
  7. Renzaho Juvénal yari Chef de Service muri Perezidansi ndetse yaje kuba umujyanama wa Habyarimana, agakomoka mu cyari Komini Nyakinama ;
  8. Gasore Rukara Pierre yari Umuhuzabikorwa wa Programme yitwa PRIME, agakomoka mu cyari Komini Kigombe ;
  9. Nizeyimana Félicien ntiberekanye aho akomoka n’icyo akora uretse ko yari mu itsinda rishinzwe ‘Analyse des Stratégies’;

10.Ntabahwana Suku Jean Bernard yari ashinzwe Ikoranabuhanga mu Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryo Gutsura Amajyambere (UNDP/PNUD) agakomoka mu cyari Komini Mukingo;

  1. Rutayoberana Alexandre wari Umujyanama muby’amategeko muri Banki ya Kigali-BK, agakomoka mu cyari Komini Nyarutovu;

12.Sisi Jean Damascène wari Chef de Division muri ORTPN, agakomoka mu cyari Komini Kidaho;

13.Mutwewingabo Bernard wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, agakomoka mu cyari Komini Ruhondo ;

14.Semasaka Gabriel wari umuyobozi ukuriye Urwego rushinzwe Intanga z’amatungo (CNIA), agakomoka mu cyari Komini Cyeru;

15.Gasore Alexis wari umuyobozi w’urwego P.S.G, agakomoka mu cyari Komini Gatonde;

16.Nshimyimana Alexis wari Umunyamakuru muri ORINFOR (azwi cyane mu kiganiro ‘Ejo nzamera nte’), agakomoka mu cyari Komini Nyamugali ;

17.Gatashya Jean Berchmans yari umukozi wa Minisiteri y’ibikorwa remezo MINITRAPE, agakomoka mu cyari Komini Kidaho;

18.Karabayinga Celestin wari umukozi wa ORINFOR, agakomoka mu cyari Komini Nyakinama;

19.Semasaka Aloys yari umukozi wa Minisiteri y’Amashuri Yisumbuye na za Kaminuza (MINISUPRES) agakomoka mu cyari Komini Mukingo;

20.Ndagijimana Jean Claude yari umukozi wa ELECTROGAZ, agakomoka mu cyari Komini Gatonde; na Mbonyintwali Aphrodice wari umukozi wa MINAGRI, agakomoka mu cyari Komini Nyarutovu.

MRND yakomeje gushyiraho amashyirahamwe nk’ayo arimo Ligue Indépendante pour la Défense des Droits de l’Homme (LIDEL), yayoborwaga na Mushyandi Joseph; hakaba akandi gatsiko ko kuri Kaminuza y’i Butare kitwaga Groupe des Défenseurs des Intéràªts de la Nation, icyitwaga ARDEVITABARA cyayoborwaga na Nahimana Ferdinand, “Le Cercle des Républicains Universitaires de Butare” iyoborwa na Dr. Rwamucyo Eugène, n’ibindi….

Cercle des Républicains Progressistes (CRP), yaje guhinduka yitwa Coalition pour la Défense de la République (CDR).

 

Source: ‘Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri’

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *