Tshisekedi agomba kureka Kabila akagenda, Tshisekedi yagurishije Kabila igihugu: Martin Fayulu

Nyuma y’uruzinduko yakoreye i Burayi no ku mugabane w’Amerika, kuri uyu wa 28 Mata Martin Fayulu yageze i Kinshasa, avuga ko Tshisekedi yakagombye kureka Kabila akagenda, yongeraho ko yagurishije igihugu kuri uyu wahoze akiyoboye. Muri iyi nama yakoreye kuri Sainte ThĂ©rèse muri Ndjili, yasabye ko havugwa ku cyemezo cyo kugira ubutegetsi buhuriweho n’ishyaka rya Kabila(FCC) […]

Rusizi: Amakimbirane mu miryango mu bitera ubuzererezi no guta amashuri

Ubuyobozi bw’ikigo Baho neza mwana cyakira kikanita ku bana bo mu muhanda mu karere ka Rusizi , buvuga ko kimwe mu bituma hari abana bumva baba mu muhanda kuruta kuba mu miryango yabo ari imibanire mibi hagati y’ababyeyi babo nubwo ngo hariho n’abana bananirana bitewe n’ibigare by’abana babi bishoramo, ubu buyobozi bugasaba ababyeyi babana mu […]

Imana nta dini igira- Gandhi

Gandhi yari umugabo ukomoka mu Buhinde wabayeho mu mpera z’ikinyejana cya 18-19 waharaniye akanageza igihugu cye ku bwigenge bigobotora ubutegetsi bwa gikoloni bw’abongereza hakoreshejwe inzira y’amahoro. Ibi ni mu gihe ahandi mu bihugu byinshi byari byugarijwe n’ingoma z’ubukoloni, abaturage bakoreshaga inzira y’imyivumbagatanyo n’ibindi bikorwa bikaze birimo ndetse intambara kugira ngo bibone ubwigenge. Uburyo bw inzira […]

Niki cyihishe inyuma y'ibihugu by’ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho

Ibihugu bikomeye ku isi bisa naho byaviriyeho inda imwe u Rwanda, bisaba abaturage babyo kwitonda no kutajya mu bice bimwe by’igihugu byerekana ko umutekano utizewe. Ibyo bihugu byabimburiwe n’Ubufaransa, Canada, Ubudage, Ubwongereza,Ubuholandi, Australia, Sweden, Belgium na USA kugeza ubu twandika iyi nkuru. Iyo usomye impamvu zitangwa n’ibi bihugu usanga byose bihurira ku kuba ibice bimwe […]

Sobanukirwa no kwizera icyo aricyo n’uko wakugeraho — Rev./Ev. Eustache Nibintije 

KWIZERA NI IKI? Akamaro ko kwizera tugasanga muri Bibiliya, mu gitabo cy’Abaheburayo. “ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Noneho tubwiwe ko “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” (Abaheburayo 11:1). Nta muntu numwe wigeze abona […]

Ingabire Victoire yahuriye mu muganda na Minisitiri Richard Sezibera – Amafoto

Madamu Ingabire Victoire, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Mata yahuriye n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera mu muganda ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo. Ni umuganda usoza ukwezi wabereye ku rwego rw’Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, aho yifatanyije n’abandi baturage n’abayobozi mu gikorwa […]

Pentagon yafashe iya mbere mu kurekura amafaranga yo kubaka urukuta ku mupaka na Mexico

Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatanze uruhushya rwo koherereza miliyari imwe y’amadolari abasirikare b’abubatsi ngo hubakwe urukuta rushya ku mupaka w’iki gihugu na Mexico. Ayo mafaranga ni aya mbere atanzwe muri gahunda y’ibihe bidasanzwe yatangajwe na Perezida Donald Trump w’Amerika arenga ku cyemezo cya kongere y’iki gihugu ngo yubakishe urukuta rwo kuzitira abimukira […]

Andi mateka kuri Messi wahesheje Barà§a ikindi gikombe(amafoto)

Mu ijoro ry’uwa 27 Mata, ni bwo FC Barcelona yatwaraga igikombe cya 26 cya shampiyona, igikesheje Lionel Messi wayitsindiye igitego asimbuye; mu mukino wabahuzaga na Levante. Uyu mukino Barà§a yari yarahiye kuwutsinda kugira ngo itwarire igikombe ku kibuga cyayo(Nou Camp), ikomeze isatire Real Madrid yayirushaga Ibikombe 8, ndetse ijye no mu gatebo ka Juventus na […]

Tanzania: Perezida Magufuli yahaye imbabazi imfungwa zisaga 3,000

John Pombe Magufuli wa Tanzania, kuri uyu wa Gatanu ushize yahaye imbabazi imfungwa 3,540 ubwo igihugu kizihizaga imyaka 55 ishize Tanganyika na Zanzibar bibaye igihugu kimwe. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Tanzania rivuga ko yizeye ko izi mfungwa zizasubira mu muryango kandi zikagira uruhare mu gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu, kandi hitezwe ko batazasubira […]

Iburasirazuba: Hatowe abayobozi 1400 basimbura abeguye n’abegujwe mu nzego z’ibanze

Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2019 mu Ntara y’Iburasirazuba habaye igikorwa cy’amatora yo gusimbuza bamwe mu bayobozi batowe muri 2016 mu matora ya komite z’imidugudu, abagize njyanama n’abagore n’urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga . Bamwe mu batowe bagiye begura ku myanya yabo abandi bakeguzwa kubera amakosa arimo imikorere mibi. Abaturage barishimira ko umuyobozi ukora nabi […]

Abapolisi basaga 100 bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku  Kacyiru habereye igikorwa cyo gutanga amaraso cyateguwe na Polisi kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC). Ni igikorwa cya kozwe nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane aho cyitabiriwe n’abapolisi mu nzego zose basaga 100 muri rusange hakaba hatanzwe amaraso angana […]