Mu ijoro ry’uwa 27 Mata, ni bwo FC Barcelona yatwaraga igikombe cya 26 cya shampiyona, igikesheje Lionel Messi wayitsindiye igitego asimbuye; mu mukino wabahuzaga na Levante.
Uyu mukino Barà§a yari yarahiye kuwutsinda kugira ngo itwarire igikombe ku kibuga cyayo(Nou Camp), ikomeze isatire Real Madrid yayirushaga Ibikombe 8, ndetse ijye no mu gatebo ka Juventus na Paris Saint Germain zamaze kubitwara muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019.
Levante yakomeje kwihagararaho; igice cya mbere cy’umukino kirangira ari ubusa ku busa ariko yabonaga umupira bimwe twakwita ‘iby’imbonekarimwe’. Barà§a yagerageje gutera imipira mu izamu rya Levante ariko umuzamu akomeza kwihagararaho.
Barà§a izwiho kugumana umupira cyane, yasoje umukino iteye imipira igana mu izamu 12, mu gihe Levante yateye 2. Mu bijyanye no kwiharira umupira, Barà§a yari ku kigero cya 63%, 37% kaba aka Levante. Amashoti yose ya Barà§a yabaye 23, mu gihe aya Levante ari 7.
Ku munota wa 62 ni bwo Messi wagiye mu kibuga asimbuye Philip Coutinho, yatsinze igitego cy’insinzi ebyiri(umukino n’igikombe).
Ubwo, ibyishimo n’akanyamuneza byatashye mu mitima y’abakinnyi, abayobozi b’ikipe, abatoza, abafana n’abakunzi n’iyi kipe; ku kibuga no hanze yacyo. Bose bari bambaye ‘ 8 d’11 ‘, bisobanuye ibikombe 8 iyi kipe imaze gutwara mu myaka y’imikino 11 iheruka.
Lionel Messi ni we mukinnyi umaze gutwara ibikombe byinshi(10) bya shampiyona(La Liga) muri iyi kipe rukumbi yakiniye.
Twabahitiyemo amwe mu mafoto yaranze ibi birori.














