Hafashwe abantu bakora magendu barwanya abapolisi umwe atorokera muri Uganda — CIP Rugigana
Igipolisi cy’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru kiranyomoza amakuru yagaragaye mu binyamakuru byo muri Uganda kuri uyu wa Gatanu avuga ko hari Umunyarwanda warashwe agerageza kwinjira muri Uganda arasiwe ku mupaka wa Gatuna, aho kivuga ko ahubwo uwo ari umwe mu gatsiko k’abantu benshi bari bikoreye magendu bayijyanye muri Uganda bagacakirana n’abashinzwe umutekano bagashaka kubarwanya. Ku […]
Burundi: Umuyobozi muri Polisi yishwe
Umuyobozi mukuru wa Polisi muri Komini Nyabihanga, Intara ya Mwaro yitabye Imana nyuma yo kuraswa n’agatsiko k’amabandi yari yitwaje intwaro. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano, Pierre Nkurikiye, avuga ko uyu muyobozi wa Polisi, OP1 Ndayikengurukiye Anicet yarashwe n’ayo mabandi, ubwo abashinzwe umutekano barasanaga nayo. Akomeza avuga muri iyo mirwano Anicet yapfiriyemo, yanaguyemo amabandi abiri […]
Gatuna: Haravugwa Umunyarwanda warashwe agerageza kwinjira muri Uganda
Igipolisi cy’u Rwanda kuri uyu wa Kane cyarashe Umunyarwanda wageragezaga kwambuka ajya muri Uganda ku mupaka wa Gatuna nk’uko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Chimpreports avuga. Ibi ngo byabereye mu Kagali ka Rushaki B, ahitwa Nyinamuronzi, mu mujyi wa Katuna. Uwarashwe bivugwa ko yitwa Ndahimana Innocent ngo yarashwe ukuboko kw’iburyo n’abapolisi b’u Rwanda […]
Zari yasabiwe gutabwa muri yombi
Impirimbanyi akaba n’umwanzi gica wa Zari Hassan Tlale, Mange Kimambi yasabye ko Zari yatabwa muri yombi ighe yaba akojeje ikirenge muri Tanzania. Mambe ni we ushinjwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Zari mu ntangiro z’icyi cyumweru. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Mambe yavuze ko Tanzania idakwiriuye kwemerera Zari uri kwamamaza ibikoresho by’abana kugera muri iki […]
Pasiteri wafashwe asambana n’umugore w’abandi yireguje Satani
Pasiteri Tito Machibya wo muri Kenya, nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambana n’umugore w’abandi, yasabye imbabazi ashimangira ko ari Satani wamukoresheje ibyaha. Mu kiganiro yagiranye na EATV,  uyu mupasiteri yagize ati “Ndakijijwe ubu, Murabizi mu minsi yashize nakoreshaga abantu amakosa, Shitani yarankoresheje nyobya abantu nkoresheje ijambo  ry’Imana mu binyoma. Nari mfite akamenyero ko gukoresha ububasha […]
U Rwanda rwavuze ku mpungenge z’uko Abashinwa bakumviriza  Minisitiri w’Intebe
U Rwanda rwamaze impungenge abatekerezaga ko Ubushinwa bushobora kuzajya bwumviriza ibikorwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente binyuze mu nyubako baherutse guha u Rwanda. Mu minsi mike ishize, Igihugu cy’Ubushinwa cyashyikirije u Rwanda inyubako ifite agaciro ka miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika. Iyi nyubako izakoreramo Minisitiri w’Intebe n’izindi nzego za Leta. Impungenge ziriho ni uko […]
Hari abasirikare ba LONI batwitse ingofero zabo kubera isoni ubwo bavaga mu Rwanda jenoside irimbanyije — Hon. Gray
“ Sinabona amagambo yo gusobanura uko bimera kubona igihugu gishiramo abaturage bacyo, igice kimwe kishwe ikindi cyahunze. Ariko nshobora kuvuga ko icyasigaye ari ikintu cyakozwe n’ikibi hariya iminsi mikeya mbere ,” uyu ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ecosse, Iain Gray wageze mu Rwanda nyuma ya jenoside. Biravugwa ko mu cyumba kiberamo impaka cy’Inteko […]
Noherezayo abantu kuhahinga, uwo tuhaburana akoherezayo abantu kubatema- Uwarokotse jenoside uburana isambu
Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutis mu 1994, bo mu karere ka Huye baravuga ko babajwe n’uburyo badashobora gukoresha amasambu yabo bitewe n’abayigabije, nyamara urukiko rwaramaze kubaha ibyangombwa by’uko bayatsindiye ariko kugeza ubu bakaba batayakoresha. Barasaba ko inzego zo hejuru zabafasha gukemura iki kibazo, kuko ntaho batageze mu nzego z’ibanze ariko ntibikemurwe. […]
RDC: Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zakozwe mu nda zishimuta abantu basaga 30
Inyeshyamba za ADF zigendera ku matwara ya Kiyisilamu, zikomoka muri Uganda, zagabye igitero mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishimuta abaturage basaga 30. Umuvugizi w’igisiriakre cya Congo mu Ntara ya Ituri, Jules Ngongo yatangaje ko icyo gitero cyagabwa ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019, muri gurupoma ya Tondoli, muri Kigwa/Tshabi, Teritwari […]
Leta ya Tanzania mu nzira yo gucyura ku ngufu impunzi z’Abarundi
Abayobozi batandatu b’ama zone yo mu nkambi y’impunzi ya Nduta ya mbere muri Tanzania, bavanwe ku kazi, bahorwa kudakangurira impunzi z’abarundi bayoboraga gutaha iwabo. Aba bayobozi bakuru birukanwe ku kazi n’abahagarariye Leta ya Tanzania muri iyi nkambi, ku wa Mbere w’iki cyumweru, abirukanwe bakaba ari abagabo batanu n’umugore umwe. Amakuru agera kuri RPA, avuga ko […]
#Urunana: Karemera umuhungu wa Nyirabazungu yavuze akamuri ku mutima, icyo yabwira Perezida Kagame baramutse bahuye
Amazina ye ni Nkurunziza Gaston, benshi bakaba bamuzi mu ikinamico Urunana ku izina rya Keremera, umuhungu wa Nyirabazungu, muri iyi minsi akaba arimo guteretana na Honorine, umukozi wo kwa Shyaka na muganga Devotha. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Gaston yahishuye ko mu buzima busanzwe nta mukunzi ubu afite, akaba akiri ingaragu itaragira igitekerezo cyo […]
Uganda: Depite Robert Kyagulanyi wari umaze iminsi afunze yarekuwe by’agateganyo
Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) ukurikiranweho icyaha cyo kurenga ku mategeko agenga abadepite muri Uganda akaba yari afungiye muri Gereza ya Luzira, kuri uyu wa Kane yarekuwe by’agateganyo amaze gutanga amafaranga. Umucamanza wo mu Rukiko rwa Buganda Road, Esther Nahirya yamutegetse kwishyura miliyoni 1 y’amashilingi kugirango arekurwe. Abandi bantu batatu biyemeje kumwishingira nabo basabwe kwishyura […]
Rusizi: Batatu bakurikiranweho gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge
Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwaburanishije mu ruhame abagabo batatu aribo Habiyambere Bosco, Munezero ThĂ©ogene na Nzeyimana Vedaste bose bakomoka mu karere ka Nyamagabe, bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Nk’uko byasobanuwe n’Umushinjacyaha, ibi byakozwe ku mugoroba wo ku wa 10/04/2019, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru, abaregwa bafatirwa mu mudugudu […]
RDC: Abasirikare babiri n’abaturage batandatu baguye mu mirwano hagati ya FDLR na FARDC
Abasirikare babiri ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’abasivili batandatu, barimo abagore batatu bishwe abandi bantu benshi barakomereka mu mirwano yahuje FARDC n’inyeshyamba bikekwa ko ari zo mu mutwe wa FDLR ugizwe n’Abanyarwanda. Ni mu gitero cyagabwe kuwa Gatatu ushize ahitwa Rugari, muri Teritwari ya Rutshuru, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka aha akaba avuga […]