Iyo Uganda iba imfasha, ntibaba bari ku butegetsi — Kayumba Nyamwasa

Gen. Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yahakanye ibivugwa ko ahabwa ubufasha na Guverinoma ya Uganda, avuga ko iyo biba bimeze gutyo, Guverinoma y’u Rwanda iba itari ku butegetsi ubu. Gen. Kayumba Nyamwasa aheruka mu Rwanda mu 2010 ubwo yahungaga amaze gushyingura nyina. Bivugwa ko yatumijwe na Biro Politiki y’ishyaka FPR ngo yisobanure ku byaha […]

Waremanywe DNA y’ Imana, biguhesha kuba usobanutse

Abafeso2:10 “ Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugirango tuyigenderemo” Ijambo DNA ni incamake y’ijambo ry’ Icyongereza ryitwa “ DEOXYRIBONUCLEIC ACID. DNA ikaba yerekana inkomoko y’ Umuntu cyangwa ikintu. Iyo umaze guhinduka icyaremwe gishya uhita uhabwa indi DNA yo mu urwego rwo hejuru kuko iba isumba kure […]

Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso

Muraho nshuti zanjye nkunda mwo kabyara mugaheka, mugahinga , mugasarura, mugatunga mugatunganirwa? Ni mugire amahoro n’umutekano kandi mbahaye amashyo! Burya koko amatage ni mabi kuko nari mbakumbuye mwese ariko cyane cyane Semahoro, Nyiramahoro, Mahoro, Shyaka, Mbaraga, Rwamakuba, Semakuba, Byago, n’abandi mwese ntavuze. Ndabizi urukumbuzi rwari rwose ariko kubera ikibazo cy’itumanaho nabuze uko mvuza umwirongi ngo […]

Kinshasa: Urubyiruko rushyigikiye Martin Fayulu rwamusabye kutazitaba urukiko

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu i Kinshasa habyukiye imyigaragambyo y’urubyiruko rushyigikiye umunyapolitiki Martin Fayulu rwamagana ikirego aherutse kuregwa cyo gushaka kuzana amacakubiri ashingiye ku moko. Uru rubyiruko ngo rukaba rwagaragaye ruzenguruka boulevard Lumumba ruririmba indirimbo zituka ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi. Uru rubyiruko rwiganjemo urwo mu gace ka Tshangu, mu burasirazuba bwa Kinshasa, […]

Baho nk’uzapfa ejo, wige kubaho nk‘uzabaho iteka ryose- Gandhi

Mu nkuru zimaze iminsi zisohorwa na Bwiza.com, twagiye tubagezaho amwe mu magambo yuje ubwenge yavuzwe na Gandhi, umuhinde waharaniye ubwigenge bw’igihugu cye bakigobotora ingoma ya gikoloni y’abongereza. Ayo magambo yagiye ayageza ku baturage mu mbwirwaruhame ze mu bihe bitandukanye mu rugamba barimo rw’amahoro bitarimo intambara n’ihohotera ry’ikiremwamuntu. Jya ubaho nk’uzapfa ejo, gusa wige nk’uzabaho iteka […]

Litiro ya lisansi i Kigali yavuye ku Mafaranga 1013 igera ku 1096

Guhera kuri uyu wa gatandatu, itariki 04 Gicurasi 2019, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahindutse nk’uko byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA)mu itangazo rwashyize ahagaragara. Igiciro cya lisansi i Kigali kuri ubu ntikigomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1096 kuri litiro, mu gihe litiro ya mazutu i Kigali itagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1091. Ni mu gihe ubusanzwe litiro […]

Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza ibisasu bya missiles kuva mu 2017

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyongeye kugeragereza ibisasu bya missiles biraswa bugufi mu Nyanja y’u Buyapani nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ingabo muri Koreya y’Epfo. Iri gerageza rishya rikaba ngo rishobora kongera umwuka mubi hagati y’iki gihugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika no gukoma mu nkokora ibiganiro bikomeje ku bitwaro bya kirimbuzi. Biravugwa ko ibisasu […]

Huye: Abahoze muri VUP ntibazi aho amafaranga ava mu bukode bw’inzu biyubakiye ajya

Abakecuru n’abasaza bahoze bahabwa inkunga ya VUP bakaza gusezererwa, bishyize hamwe bubaka inzu izabafasha ariko kuri ubu basanga ntacyo ibamariye kuko batazi aho amafaranga ava mu bukode bwayo ajya. Ni inzu igeretse rimwe, iherereye mu Murenge wa Mukura hafi y’ibiro by’uyu Murenge ahantu ubona ko hakorerwa ubucuruzi buteye imbere. Bamwe mubaganiriye na RadioTv10 dukesha iyi […]

Umunyarwanda yarinze araswa agira ngo agurishe ibishyimbo bye muri Uganda

Umunyarwanda, Innocent Ndahimana yarasiwe ku mupaka wa Gatuna yatangaje ko yarashwe nyuma yo kwanga amabwiriza y’umupolisi wo mu Rwanda yo kutambuka, agamije kugurisha ibishyimbo bye ibiro 500 ku giciro avuga ko kiri hejuru ugereranyije no mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko afite umugore n’abana batanu kuri uyu wa 3 Gicurasi 2019, yatangarije Daily Monitor […]

Sudani: Umusirikare mukuru ntakozwa ko abasivili bagira ubwiganze mu nzibacyuho

Umutegetsi mukuru wo mu kanama ka gisirikare kari ku butegetsi muri Sudani yabwiye BBC ko aka kanama katazemerera abasivile kugira ubwiganze mu kanama k’ikirenga gateganyijwe kuyobora iki gihugu mu gihe cy’inzibacyuho. Liyetona Jenerali Salah Abdelkhalek yavuze ko kimwe mu byo akanama ka gisirikare gashobora kuba kakwigaho ari uko imyanya yasaranganywa mu buryo bungana hagati y’abasivile […]

Gishari : Hashojwe amahugurwa yo gutabara abari mu kaga

Kuri uyu wa 03 Gicurasi mu Ishuri rya Gishari Integrated Polytechnic (GIP) hashojwe amahugurwa y’abapolisi yaramaze ibyumweru bitatu yibandaga ku kuzimya umuriro no gutabara abantu baheze mu byuma bizamuka mu miturirwa . Ayamahugurwa yateguwe n’ishuri rya IPRS Gishari kubufatanye n’ikigo cy’abadage kigisha uburyo bwo gutabara abari mukaga (Strategic Fire Solutions) yari agizwe n’ibice bibiri aho […]

Boeing 737: Urwishe ya mbwa ruracyayirimo

Indege ya Boeing 737 yakoze impanuka igwa mu mugezi wa St Johns,Florida, abantu 136 bari bayirimo nta numwe wapfuye kuko yaguye ahatari amazi menshi. Iyi ndege ya Boeing 737 yaguye muri uyu mugezi wa St. Johns River uri hafi y’umujyi wa Jacksonville muri Florida nyuma yo kugerageza kugwa ku kibuga cy’indege kuri uyu wa Gatanu. […]