Indege ya Boeing 737 yakoze impanuka igwa mu mugezi wa St Johns,Florida, abantu 136 bari bayirimo nta numwe wapfuye kuko yaguye ahatari amazi menshi.
Iyi ndege ya Boeing 737 yaguye muri uyu mugezi wa St. Johns River uri hafi y’umujyi wa Jacksonville muri Florida nyuma yo kugerageza kugwa ku kibuga cy’indege kuri uyu wa Gatanu.
Abashinzwe ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Naval Air Station Jacksonville bavuze ko iyi ndege yari ivuye Guantanamo Bay,yakoze impanuka ahagana saa tatu na 40 z’ijoro ubwo yageragezaga guparika.
Inkuru dukesha NDTV ivuga ko Meya wa Jacksonville witwa Lenny Curry yatangarije kuri Twitter ye ko abantu bose uko ari 136 ari bazima ndetse abashinzwe gutwara iyi ndege bakomeje kuyitwara ikimara kugwa mu mazi.
Ukuriye umutekano muri Jacksonville yagize ati “Ntabwo indege yarohamye.Buri muntu wese wari uyirimo ameze neza.”
Curry yavuze ko perezida Trump yamuhamagaye amubaza niba hari ubufasha akeneye kugira ngo buhite bumugeraho byihuse.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Iyi ndege yaguye iruhande rw’uyu mugezi wa St Johns,ahatari amazi menshi,ariyo mpamvu itarohamye.
Ni nyuma y’aho imwe mu ndege zo mu bwoko bwa Boeing ya sosiyete ya Ethiopian Airlines ikoze impanuka igahitana abantu 157. Kuri ubu indege zo mu bwoko wa Boeing zamaze gukomanyirizwa n’ibihugu bitandukanye.


