Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko yemeje gutangiza ku mugaragaro ibiganiro bigamije amahoro n’ubumwe bw’igihugu bihuza abanye-Congo, gusa abihezamo abo avuga ko bakora mu nyungu z’u Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku baturage be, Tshisekedi yavuze ko ibi biganiro bizaba ari gahunda y’Abanye-Congo, ikorerwa ku butaka bwa Congo kandi igamije inyungu z’Igihugu.
Yavuze ko ibiganiro bitazatangirira i Kinshasa, ariko ko hazabanza ibiganiro n’abaturage mu ntara 26 z’igihugu, muri za Teritwari no mu baturage, mbere y’uko inama nkuru ibera i Kinshasa.
Muri ibyo biganiro hazatumirwa abayobozi b’inzego z’ibanze, abadepite n’abasenateri, amashyaka ya politiki yaba ari ku butegetsi cyangwa mu batavuga rumwe na bwo, sosiyete sivile, abayobozi b’amadini n’amatorero, abahanzi, abikorera ndetse n’abanyeshuri n’abashakashatsi.
Tshisekedi yavuze ko ibi bigamije gutuma ijwi ry’Abanye-Congo riva hirya no hino mu gihugu, aho kuba imyanzuro ifatirwa i Kinshasa gusa.
Ariko igice gikomeye cy’ijambo rye cyari ku bazemererwa cyangwa abatazemererwa kwitabira ibyo biganiro.
Tshisekedi yavuze ko kuba umuntu atemererwa kwitabira ibiganiro bitagomba gushingira ku bitekerezo bye, ishyaka rye, intara akomokamo, ururimi, ubwoko cyangwa idini. Icyakora, yavuze ko hari umurongo ntarengwa w’uko uwafashe intwaro arwanya Repubulika adashobora gusaba kwicara ku meza y’igihugu nk’umutwe wa politiki, by’umwihariko abo yise ko bakora mu nyungu z’u Rwanda.
Ati: “Ntabwo rero abazashobora kwitabira ibi biganiro nk’abagize uruhande rwa politiki bazaba barimo abarwanya ku ngufu itegeko nshinga ry’igihugu bakoresheje intwaro, bigaruriye ku ngufu igice cy’ubutaka bw’igihugu, bayobora mu buryo butemewe n’amategeko inzego za Repubulika cyangwa abakora mu nyungu z’igihugu cy’amahanga, muri iki gihe tukaba tuvuga u Rwanda.”
N’ubwo Tshisekedi ateruye ngo avuge abatemerewe kwitabira biriya biganiro, birasa n’aho yakomozaga kuri AFC/M23, umutwe uri mu ntambara n’ingabo ze avuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.
Tshisekedi yanakomeye ku kuba gutsinda ku rugamba bidashobora guhinduka ububasha bwa politiki.
Yagize ati: “Nta ntwaro izaha uyifite uburenganzira buruta ubwo amajwi y’abaturage aha umuturage. Nta ntsinzi ya gisirikare izigera ihindurwamo ububasha bwa politiki. Nta mutwe witwaje intwaro ushobora kwitwaza ko ushyigikiye ubwisanzure mu biganiro kugira ngo ukoreshe imbaraga ushyireho ibyo utabonye binyuze mu nzira za demokarasi.”
Iyi mvugo yo ivuze ko Tshisekedi atemera ko AFC/M23 ishobora gukoresha ibice yigaruriye cyangwa imbaraga za gisirikare nk’impamvu yo guhabwa umwanya wihariye muri politiki y’igihugu.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Congo yavuze ko nta mpamvu, nta busabe cyangwa igikomere cyaba cyarabaye mu mateka y’igihugu cyakagombye gutuma Congo “ikingurira inzu yayo abaza kuyisahura, kuyigarurira no gukomeretsa abana bayo.”
Tshisekedi kandi yavuze ko icyatumye Congo ikomeza gusubira mu bibazo bimwe nyuma y’imyaka 66 ibonye ubwigenge ari ikibazo kigomba kwibazwaho n’Abanye-Congo bose.
Yibajije impamvu amasezerano menshi y’amahoro amaze gusinywa atarabasha gutanga amahoro arambye kandi adasubira inyuma.
Ibiganiro bishya yatangaje yabishyize mu murongo wo “kurengera Repubulika, gushimangira amahoro, kubungabunga ubumwe bw’igihugu no kurinda inyungu z’ingenzi za Congo.”
Gusa, gahunda ya Tshisekedi ishobora gukomeza guteza impaka, cyane ko hari abifuza ko ibiganiro by’igihugu byaba ibidaheza, ku buryo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’impande zifite uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo zabigiramo uruhare.


