hq720 (3)

Umwami Oyo wa Tooro yapfiriye muri Amerika ku myaka 34

Sangiza iyi nkuru

Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe n’isoko yizewe yo mu muryango w’ibwami.

Uyu mwami wari ufite imyaka 34 bivugwa ko yashizemwo umwuka kuri uyu wa Kane nyuma yo kujyanwa kwa muganga kubera indwara ya kanseri.

Ikinyamakuru ChimpReports nticyashoboye kwemeza byimazeyo amakuru ajyanye n’urupfu rwe, kandi ubwami bwa Tooro bwari butarashyira ahagaragara itangazo ryemewe kugeza igihe iyi nkuru yasohokaga.

Barimo kugerageza gushaka kwemezwa kw’aya makuru binyuze mu muryango w’ibwami no mu buyobozi bw’ubwami.

Iyi nkuru y’urupfu ije nyuma y’ibyumweru bike Ubwami bwa Tooro buhakanye amakuru yavugaga ko Umwami arwaye bikomeye kandi ko ari kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 3 Kanama, ubwami bwavuze ko ayo makuru ari ibinyoma kandi ayobya rubanda, bushimangira ko Umwami Oyo ameze neza kandi ko yari hanze y’igihugu mu bikorwa by’akazi no gukomeza amasomo ye.

Umwami Oyo, wavutse ku wa 16 Mata 1992, yimye ingoma ku wa 12 Nzeri 1995 afite imyaka itatu gusa, nyuma y’urupfu rwa se, Omukama Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III.

Yabaye umwe mu bami bato cyane ku Isi bayoboraga ibihugu cyangwa ibwami. Ingoma y’Umwami Oyo yaranzwe no gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere uburezi, ubuzima, kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo no guha imbaraga urubyiruko muri Tooro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply