Guhera kuri uyu wa gatandatu, itariki 04 Gicurasi 2019, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahindutse nk’uko byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA)mu itangazo rwashyize ahagaragara.
Igiciro cya lisansi i Kigali kuri ubu ntikigomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1096 kuri litiro, mu gihe litiro ya mazutu i Kigali itagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1091.
Ni mu gihe ubusanzwe litiro ya lisansi i Kigali yari ku Mafaranga y’u Rwanda 1013, naho litiro ya mazutu iri ku Mafaranga 1039.
Ni ibiciro RURA ivuga ko byahindutse bitewe n’ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu igiciro cya lisansi kikaba kiyongereye 86.


