Yahawe gatanya, ategekwa gusubiza inkwano n'amafaranga yakoreshejwe mu bukwe

Urukiko rwa Kadhi muri Kenya rwahaye gatanya umugore ariko rumutegeka gusubiza umugabo inkwano n’amafaranga yakoreshejwe mu bukwe bwe. Uyu mugabo n’umugore bari bamaranye umwaka bashyingiwe. Umugore ntiyumvikana n’umugabo we ku myambarire umugabo avuga ko itandukanye n’amahame ya kiislamu. Amuziza kandi kuba atubahiriza amasengesho y’idini akorwa gatanu ku munsi. Ibi byatumye umugore arambirwa, ahitamo kwitabaza urukiko […]

Serbia: Yabeshye ko indege itezemo igisasu kugira ngo abone umugore 'wamukatiye'

Kuri uyu wa 18 Nyakanga muri Serbia, umusaza w’imyaka 65 y’amavuko yabeshye ko indege itezemo igisasu kugira ngo yongere kubona umugore yashatse ko baganira akamuhakanira. Indege itwara abagenzi ya LH1411 ya kompanyi ya Lufthansa yari igiye muri Frankfurt mu Budage ivuye ku kibuga cy’indege cya Belgrade muri Serbia, ariko ubwo yiteguraga guhaguruka, uyu musaza yahamagaye […]

Rusizi/ Kamembe: Abagore basabwe gutinyuka inguzanyo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi, burasaba abagore bakora ubucuruzi buciriritse n’abandi muri rusange bakora ubucuruzi, gutinyuka bakegera ibigo by’imari bakakamo inguzanyo aho kwisunga ibimina bibaka inyungu z’umurengera. Aba bagore bavuga ko  ubumenyi buke mu mikoreshereze y’inguzanyo n’imikoranire n’ibigo by’imari no kugana serivisi z’imari bituma bakoresha cyane ibimina, akaba ari byo babitsamo bakanabiguzamo […]

Nigeria: Yuriye ibaba ry'indege yiteguraga guhaguruka

Ku kibuga cy’indege cya Murtala Muhammed muri Nigeria, umugabo yuriye ibaba ry’indege itwara abagenzi yiteguraga guhaguruka. Kompanyi itwara indege ya Azman Air yatangaje ko ejo ku wa 19 Nyakanga, 2019, umupilote yamenye ko uyu mugabo utigeze utangarizwa amazina ari hejuru y’indege. Yari yamaze kuyatsa ngo ayihagurutse arongera arayizimya. Umwe mu bagenzi yafataga amashusho ubwo uyu […]

Umwana yavukanye imitwe itatu- AMAFOTO

Umwana wavukiye mu gace ka Etah, mu gihugu cy’u Buhinde, yavukanye umutwe ufite indi ibiri iwushamikiyeho, bityo abaganga bakaba biteguye kumubaga. Uyu mwana yavutse ku wa 11 Nyakanga 2019, ababyeyi be bakomoka mu gace ka Pilua. Nk’uko bitangazwa na DM ngo abo mu muryango ndetse na muganga wabyaje umubyeyi, ngo batewe agahinda cyane no kubona […]

RDC: Umudepite yakatiwe gufungwa imyaka 10,  abasirikare b'abafatanyacyaha bahabwa ibindi bihano

Umudepite watowe ku rwego rw’igihugu, Luc Mulimbalimba, ubarizwa mu ishyaka AFCD, muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10. Urukiko rwa Gisirikare mu Mujyi wa Bukavu rwakatiye Depite Mulimbalimba igihano cyo gufungwa imyaka 10 nyuma yo kumuhamya ibyaha yaregwaga byo gukoresha ingabo z’igihugu mu […]

Nyabihu: Umugabo yarigase ifu ya shisha kibondo isaga ikiro, umugore avuze arakubitwa

Umugabo wo mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Rurembo aravugwaho kuba yararigase ikiro n’igice cy’ifu igenewe kurwanya imirire mibi y’abana yitwa Shisha kibondo, umugore amukebuye aramukubita. Yifashishije email yacu ari yo (info@bwiza.com) uwaduhaye amakuru utarashatse ko amazina ye amenyekana yavuze ko uyu mugabo (izina rye ryagizwe ibanga) ufite umwana umwe ukiri […]

Umusore yanze kwishyura indaya agiye kwihagarika abura igitsina cye

Umusore witwa Adewale Ikedimma wo mu gihugu cya Nigeria, mu gace ka Bauchi , amaze amezi atandatu yarabuze igitsina cye nyuma y’aho asambaniye n’indaya akanga kuyishyura. Mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, nibwo Adewale wabaga mu mujyi i Abuja, ahafite akazi keza, yasambanye n’indaya y’umukobwa ihenze ayizeza kuyiha amafaranga ahwanye n’ibihumbi 10 by’ama- Naira[Amafaranga akoreshwa […]

Mu Rwanda abantu barenga 500 bashowe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu myaka ibiri ishize

  Ubushakashatsi ku icuruzwa ry’abantu bwagaragaje ko mu gihe cy’imyaka ibiri urubyiruko rugera kuri 515 rwashowe muri ibi bikorwa. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 25 aribo bibasiwe cyane muri ibi bikorwa by’icuruzwa ry’abantu. Iki ni icyaha ndengamipaka gisaba ubufatanye bw’ibihugu mu guhangana nacyo. Ikigo Never Again cyakoze ubu bushakashatsi mu […]

Iran yafashe ubwato bw’Ubwongereza

Ubwongereza butangaza ko Iran yafatiye  ubwato bwayo bwitwa Stena  Impero mu gace kitwa Ghuba bityo bakaba  batakibasha kumenya aho buherereye. Umunyamabanga wa Leta w’Ububanyi n’Amahanga  na Commowealth w’Ubwongereza, Jeremy Hunt atangaza ko Iran nitarekura ubu bwato biri butume  haba ikintu kitari cyiza. Yagize ati “ Biriya bintu ntibyemewe. Tuzi neza ko iki kibazo kitazakemuka mu […]

U Bushinwa bufitiye Afurika gahunda ki ku birebana n’igisirikare?

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Karindwi, u Bushinwa ngo bwakoranije abayobozi baturuka mu bihugu 50 byo ku mugabane wa Afurika bagera ku 100 bahagarariye za Minisiteri z’ingabo zo muri ibyo bihugu. Bitangazwa ko muri iyo nama, Abaminisitiri b’Ingabo bitabiriye ari 15, abandi bakaba baragiye bohereza abahagarariye. Intego y’iyo nama ngo kwari ukwigira hamwe inzira […]

Hamenyekanye ko Minisiteri y’ubuzima ya Uganda ari yo yazanye igihuha cya Ebola mu Rwanda

Nyuma y’aho mu minsi ishize hagaragaye amakuru y’uko haba hari umurwayi wa Ebola winjiye ku butaka bw’u Rwanda ariko Guverinoma y’u Rwanda ikabihakana ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rikabihakana, byamenyekanye ko aya makuru yari yaturutse muri raporo ya minisiteri y’ubuzima ya Uganda ku mpamvu zitaramenyekana. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, […]

RDC: FARDC yemeje ko abantu 23 ari bo baguye mu mirwano n’inyeshyamba muri Djugu

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa Gatanu cyatangaje imibare y’agateganyo y’abantu 23 biciwe mu mirwano yamaze iminsi ibiri yabanje hagati yacyo n’inyeshyamba mu duce twa Jailo na Agu, mu Murenge wa Walendu Pitsi, muri Teritwari ya Djugu, ho mu Ntara ya Ituri. Mu gihe amakuru amwe yatangazwaga kui uyu wa […]

Kamonyi/Musambira: Umurambo w'umusore wabonwe uziritse ku giti

Umurambo w’umusore witwaga Niyomugabo Gad wo kigero cy’imyaka 21 wasanzwe mu Mududu wa Ruvumura, Akagali ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, ho mu Karere ka Kamonyi, uziritse ku giti. Ku wa Kane tariki ya 19 Nyakanga 2019, ubwo bamwe mu baturage bawugeragaho bwa mbere, bahamije ko basanze uziritse, uri mu kagozi k’ishuka. Tuyishimire Emmanuel, ati “ […]

Funguza indirimbo ihimbaza Imana umuryango ukuzanira akayaga keza- Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. 1 Samuel 16:23 “Iyo umwuka mubi yavaga ku Mana agahanga kuri Sawuli, Dawidi yafataga inanga ye […]

Afurika y'Epfo: Jacob Zuma yahagaritse gutanga amakuru ku byaha ashinjwa

Jacob Zuma, wigeze kuyobora Afurika y’epfo yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga amakuru ku byaha aregwa bya ruswa no kunyereza umutungo wa leta. Ayo makuru yayahaga abagize akanama gashinzwe gukora iperereza ku byaha byaba byarakozwe n’uyu wahoze ayobora igihugu. Abavoka bunganira perezida Zuma bavuga ko, abagize ako kanama babogamye. Banenga abagize ako kanama gufata perezida Zuma […]

U Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo gukumira Ebola

Inzego z’ubutegetsi mu Rwanda zikomeje gukaza imyiteguro yo gukumira icyorezo cya Ebola ku mipaka na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Iyo myiteguro iragaragarira ku ngendo zikurikirana abategetsi bakuru mu rwego rw’ubuzima barimo umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, bakomeje kugirira ku mipaka yose y’u Rwanda ruhana na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, […]

Polisi yafashe umusore wiyitaga umupolisi akambura abaturage abizeza kubaha serivisi

Muri iki cyumweru dusoza   nibwo abaturage bo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo bahaye amakuru Polisi y’u Rwanda ko Iyakaremye Theophile agenda yiyita umupolisi akabaka amafaranga abizeza ko azabaha ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga  bitangwa  n’ikigo cya Polisi kizwi nka ContrĂ´le Technique. Ubwo yari imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019, Iyakaremye  yemeye  ibyaha […]