U Bufaransa n’u Burundi mu mubano mushya nyuma y’imyaka 4 birebana ay’ingwe

Igihugu cy’u Bufaransa n’u Burundi byasubukuye umubano hagati yabyo wari wajemo agatotsi kuva mu 2015 nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza kwakurikiwe n’imvururu zaguyemo Abarundi batari bacye abandi bagahunga igihugu. U Burundi bukaba bwarakunze gushinja u Bufaransa gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi. Nyuma rero y’aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira akoreye uruzinduko […]

Kenya: Abakobwa 3 b'abanyeshuri bagerageje kuroga bagenzi babo bapfa umuhungu

Abanyeshuri batatu b’abakobwa bigaga mu ishuri rya Makueni Girls High School muri Kenya, birukanywe bazira kugerageza kuroga bagenzi babo babaziza kwambura umwe muri bo umusore bakundanaga. Aba bakobwa bose bafite imyaka 15 y’amavuko bafashe uburozi bw’ibinyabutabire (produits chimiques) bibye muri ‘laboratoire’ y’ishuri, bashaka kubuvanga n’amafunguro ya saa sita yateguriwe abanyeshuri. Aya makuru yemezwa na Dorcas […]

Diamond yinjije miliyari 3 mu gihe kitageze ku mezi atanu ate?

Umuhanzi Abdul Nasib Juma uzwi nka Diamond Platinumz yinjije miliyari eshatu z’amashilingi ya Tanzania mu minsi 150. Aya mafaranga tuyashyize mu manyarwanda, asaga miliyoni 397.5. Diamond yose ayakesha ibitaramo akora bitandukanye. Mu gitaramo kimwe, uyu muhanzi ntiyagiye aburamo miliyoni 100; ni ukuvuga ko aya ari yo mafaranga make yakuye mu bitaramo. Ugiye kuzivunja mu manyarwanda, […]

Nyanza/Kenya: Abagabo badasiramuye barashakishwa

Leta ya Kenya yatangije ubukangurambaga bushakisha abagabo badasiramuye b’ahitwa Nyanza kuko ibafata nk’abagira uruhare runini mu gukwirakwiza Virusi ya SIDA. Kuri ubu iki gikorwa kiri gukorerwa mu duce tune tugize Nyanza ariko kikaba kizakomereza n’ahandi mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo. Minisiteri y’Ubuzima y’Iki gihugu yifashishije Ikigo Gishinzwe Gukangurira Abagabo Kwisiramuza ku Bushake ( VMMC) […]

REBERA KU “ICYANDITSWE” -Rev. Nibintije

Mu gihe cyose uhanganye n’ ibibazo runaka, cyangwa ibigeragezo. Ikintu cya mbere ugomba gushakira umutekano cyangwa kurwanaho ni ibitekerezo byawe. Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro […]

Umugabo yafatiwe mu mabandi yasahuraga kwa sebukwe na nyirabukwe arimo abahata ikiboko

Makonda Kbdul Kalim w’imyaka 34 y’amavuko yafashwe n’inzego z’umutekano ubwo yari ayoboye itsinda ry’amabandi ane yari yagabye igitero kwa sebukwe, nyuma yo gusabayo inguzanyo akayimwa. Umuyobozi w’umujyi wa Mbeya uherereye mu Majyepfo ya Tanzania, David Mwashilindi, yatangarije itangazamakuru ko Makonda yari amaze ibyumweru bitatu ategura uyu mugambi mubisha wo kugaba igitero kwa sebukwe. Ati “Inzego […]

Umwana w'imyaka 8 yishe mugenzi we

Mu ntara ya Morogoro muri Tanzania, umwana w’imyaka 8 y’amavuko yishe uw’umwaka umwe n’amezi 7 y’amavuko akoresheje umuhoro. Ibi byabaye ku wa 21 Nyakanga, 2019 mu giturage cya Hembeti, mu karere ka Mvomero muri iyi ntara. Umurambo w’uyu mwana, Greyson Valentino bawusanze mu isambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe. Umuyobozi wa polisi mu ntara ya Morogoro, […]

Abaturiye Pariki ya Nyungwe basobanuriwe inyungu ibafitiye

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) n’ubw’akarere ka Nyamasheke  buvuga ko bwishimira uburyo abaturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe ku gice giherereye muri aka karere bayibungabungira umutekano nyuma y’aho Leta yemereye abaturiye amapariki  kujya babona ku byiza bituruka ku bukerarugendo, bityo bukaba bubasaba kurushaho kuyifata nk’iyabo. Babisabwe ubwo mu  mudugudu wa Rwumba,akagari ka Buvungira,mu murenge wa Bushekeri muri […]

Gatenga: Bahangayikishijwe n'abagizi ba nabi bategera abantu mu gashyamba 

Abatuye mu Kagari ka Karambo ko mu murenge wa Gatenga barasaba ubuyobozi  ko bwashyira amatara mu inzira iri mu gashyamba kari mu Mudugugu wa  Kamabuye, mu rwego rwo guhangana n’abagizi ba nabi bahategera abantu. Ibi biravugwa mu gihe kuri uyu wa mbere hasanzwe umurambo w’umusore, kugeza ubu ntiharamenyakana icyamwishe. Abaturage bavuga ko haba abasore bambura […]

Bobi Wine yatangaje ku mugaragaro ko azahatana na Museveni mu matora yo mu 2021

Umunyapolitiki mushya muri politiki ya Uganda ariko uhangayikishije ubutegetsi bw’ishyaka NRM, Robert Kyagulanyi, uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine, kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Nyakanga yatangaje ku mugaragaro ko azahatana na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2021. Depite, Kyagulanyi yagize ati: “Mu izina ry’abaturage ba Uganda, nzahangana nawe (Museveni) mu […]

Perezida w'Inteko Nshingamategeko ya Misiri yasuye u Rwanda- AMAFOTO

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Misiri, Dr Ali Abdel Aal ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi Ine, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard na Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2019, yakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, […]

Tanzania: Imirwano hagati y’abapolisi n’abarobyi yaguyemo umupolisi n’abaturage batatu

Umupolisi umwe n’abaturage batatu biciwe mu mirwano hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage bashinjwa uburobyi butemewe n’amategeko mu Kiyaga cya Victoria. Iki kiyaga biravugwa ko kimwe n’ibindi byo mu karere byugarijwe no kubirobamo gukabije gukunze guteza umwiryane hagati y’abarobyi n’ubuyobozi. Guverineri wa Mwanza, John Mongella, yabwiye ITV ko imirwano yadutse kuri uyu wa Mbere ushize, hagati y’abapolisi […]

Umukinnyi w'iteramakofe yayahaswe ku bwinshi bimuviramo gupfa- AMAFOTO

Icyamamare mu mukino w’iteramakofe, Maxim Dadashev wari ufite imyaka 28 y’amavuko, agakomoka mu gihugu cy’u Burusiya, yakubiswe birangira ubuzima bwe abuburiye mu kibuga. Maxim yahaswe ibipfunsi na Subriel Matias ku wa 19 Nyakanga 2019, mu mukino bakiniye i Maryland. Ajyanwa mu bitaro kwitabwaho n’abaganga ariko ashiramo umwuka ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga. Nk’uko […]

Imbonerakure ishinjwa gutegura umugambi wo kurwanya manda ya 4 ya Nkurunziza yaburiwe irengero

Umwe mu Mbonerakure zigizwe n’urubyiruko rw’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, amaze ibyumweru bibi yaraburiwe irengero, bityo ngo akaba yateguraga rwihisha umugambo wo kuzarwanya manda ya Kane ya Nkurunziza mu gihe yazaba yiyamamaje. Iyi Mbonerakure yitwa Jean-Marie Harerimana, akaba asanzwe ari umucuruzi mu Ntara ya Gitega. Amakuru akavuga ko yari yatawe muri yombi na […]

Umunyamakuru wa TV1 waburiwe irengero ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wakoreraga TV 1 ngo ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda nyuma yo kuburirwa irengero mu Rwanda mu cyumweru gishize. Umugore wa Tuyishimire witwa Placide Uwabasindi aherutse kubwira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko umugabo we yavuye mu rugo kuwa 17 Nyakanga 2019 agiye gutara inkuru mu Karere ka Gicumbi. Amakuru yizewe agera […]

Zhan Beleniuk, Umunya-Ukraine wa mbere ufite inkomoko mu Rwanda wabaye umudepite

Umunya-Ukraine w’imyaka 28 y’amavuko ufite inkomoko mu Rwanda, Zhan Vensanovych Beleniuk, yabaye umuturage wa mbere wa Ukraine w’uruhu ruvanze ubaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Uyu musore unakina imikino ngororamubiri by’umwuga akaba akomoka mu ishyaka rya Perezida Zelensky. Amatora y’abadepite muri Ukraine akaba yarabaye kuwa 21 Nyakanga 2019, ishyaka riri ku butegetsi ribasha […]

Numiwe, umugabo yifuje ko twajya dukora imibonano mpuzabitsina saa Sita, ngo nibwo azatera inda y’umuhungu

Yesu ashimwe nshuti duhurira kuri iki kinyamakuru, ntuye mu Ntara y’Amajyaruguru, nkaba ndi umubyeyi w’abana batanu bose b’abakobwa. Umugabo wanjye yakomeje kumbwira ko ibyo yasabwa byose yabitanga ariko akabyara umwana w’umuhungu, mwumvisha ko umwana wese ari nk’undi ariko ntabyumva. Ubu noneho yazanye igitekerezo cy’uko ngo iyo ukoze imibonano mpuzabitsina mu masaha y’amanywa bifasha gutera inda […]

Narwanyije Habyarimana, ndwanya Interahamwe, ubundi butegetsi ndwanya ni ubuhe? – Lt Joel Mutabazi

Mu rukiko rw’ubujurire kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019, Lt Joel Mutabazi yahakanye ibyaha ashinjwa birimo iby’iterabwoba areganwamo na bagenzi be barimo n’abavandimwe be, akemeza ko abamushinja bakoreshwa mu gihe atanazi ubutegetsi ashinjwa kurwanya. N’ubwo urukiko rw’ubujurire rwarangije iburanisha ry’ubujurire, Lt Mutabazi na bagenzi be baregwamo, hakaba hategereje umwanzuro w’urukiko, uyu musirikare […]

Gen Salim Saleh n’umukuru wa polisi wungirije ku rutonde rw’abantu bashobora kugirirwa nabi muri Uganda

Umwe mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi watawe muri yombi muri Uganda yahishuye umugambi wo kugirira nabi abayobozi bakuru  b’ingenzi mu gihugu barimo abaminisitiri, abadepite, n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma benshi. Nk’uko uwo mugizi wa nabi watawe muri yombi avuga, ngo yabaga mu gatsiko k’abagizi ba nabi kagizwe n’insoresore zibarizwa mu dutsiko tw’abagizi ba nabi […]

Ntabwo ndi umunyamahirwe mu rukundo, si ku bagabo- Anita Pendo

Umunyamakuru, umushyushyarugamba (MC), Anita Pendo atangaza ko we atavuga ko nta mahirwe afite ku bagabo ahubwo ko nta mahirwe afite mu rukundo. Uyu mubyeyi w’abana babiri yatangaje ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Nyakanga, mu kiganiro Magic Morning afatanya na mugenzi, we Mulindwa Augustin. Muri iki kiganiro bagarutse ku buryo, hari igihe hagati […]

RDC: Umusirikare umwe n'abasivili 6 bishwe batemaguwe

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Ituri umusirikare wa leta umwe n’abasivili batandatu bishwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Nyakanga batemaguwe . Ababishe ni inyeshyamba zarimo zihunga ingabo z’igihugu barimo barwana, nk’uko umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Tshikudi, yabitangarije ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa nk’uko Ijwi rya Amerika […]

Nyarugenge: Umugore yafatanwe udupfunyika turenga 600 tw’urumogi

Kuri uyu wa 22 Nyakanga, Police ikorera mu karere ka Nyarungenge mu murenge wa Kimisagara yafashe uwitwa Nikuze Zawadia w’imyaka 25 y’amavuko afite udupfunyika 616 tw’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko Nikuze yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage kuko bari bamaze kumenya ko afite […]

Uganda:  40 bafashwe bashinjwa kuba 'intasi z’u Rwanda' zitwikiriye kuba muri ADEPR

Umukwabu wakozwe n’inzego n’urwego rw’igisirikare cya Uganda (CMI) ifatanyije n’ipolisi wafashe Abantu 40 bakekwaho kuba intasi z’u Rwanda ariko ngo bikingirije kuba abayoboke b’Itorero rya pentekokisiti (ADEPR) muri iki gihugu. Iki gikorwa cyabaye kuwa Kabiri w’iki cyumweru ahitwa Kibuye hafi n’Umurwa Mukuru Kampala, nk’uko ikinyamakuru Softpower, gikunze kuvugwaho kuba mu kwaha kwa Leta kibitangaza. Umwe […]

Agatima k'impunzi z'Abarundi ziri muri Tanzania kasubiye mu gitereko

Mu gihe impunzi z’Abarundi zari zihangayitse nyuma yo kubwirwa ko zigiye gucyurwa ku ngufu, Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR riravuga ko nta mugambi uriho wa Leta ya Tanzania wo kuzicyura muri ubu buryo. Amwe mu mashyirahamwe ategamiye kuri leta y’u Burundi aherutse kwandikira ibaruwa leta ya Tanzania, HCR, umuryango w’ubumwe bwa Afurika n’umuryango […]