Mu gihe impunzi z’Abarundi zari zihangayitse nyuma yo kubwirwa ko zigiye gucyurwa ku ngufu, Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR riravuga ko nta mugambi uriho wa Leta ya Tanzania wo kuzicyura muri ubu buryo.
Amwe mu mashyirahamwe ategamiye kuri leta y’u Burundi aherutse kwandikira ibaruwa leta ya Tanzania, HCR, umuryango w’ubumwe bwa Afurika n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba. Ayo mashyirahamwe atabariza izo mpunzi avuga ko zikorerwa ibikorwa byibasira inyokomuntu.
Iyo baruwa ivuga kandi ko abategetsi ba Tanzania barimo n’umukuru w’igihugu ubwe badahwema kuvuga ko mu Burundi hari amahoro n’umutekano maze bagashyira igitutu ku mpunzi ngo zitahuke iwabo.
BBC iganira na Chanca Kabayi uhagarariye HCR muri Tanzania yahakanye iby’icyurwa ku nguzu ry’izi mpunzi, yagize ati “Ndi n’aho ibintu bibera, nagiye Nduta, njya Mtendeli, nabonanye n’impunzi, natembereye mu nkambi, nta bintu nk’ibyo numvise, haba mu mpunzi ndetse n’abategetsi bakuru b’igihugu ntabyo nabumvanye, ibyo rero ni amakuru ya baringa”.
Yakomeje avuga ko bamaze igihe bahanganye n’ikibazo cy’umutekano muke uvugwa mu nkambi z’impunzi z’Abarundi, kuba bivugwa ko zigabwaho ibitero n’abaturutse i Burundi, avuga ko ayo makuru atayahamya, bityo ko Leta ya Tanzania ifite mu nshingano kurindira izi mpunzi umutekano ku buryo bwose bushoboka. Kanda hano usome inkuru bifitanye isano
Â
Â


