Uritonde mu guhitamo inshuti yawe — Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Soma 1Abakorinto 5:9 Abo mugendana bagira icyo bahindura ku buzima bwawe bwo mu buryo bw’ umwuka. […]

UCL Play-offs: Abafana bazanye igifaru ku kibuga-amafoto

Mu mukino wa kabiri w’amajonjora ya shampiyona y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League), abafana ba Crvena Zvezda izwi nka Red Star Belgrade bazanye igifaru ku kibuga. Ni umukino Red Star yo muri Serbia yakiramo Young Boys yo mu Busuwisi nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu cyumweru gishize. Iki gifaru […]

Kutamenya Icyongereza byatumye agurira umwana we indege ebyiri zitwara abagenzi

Urukundo bamwe mu babyeyi bakunda abana babo rutuma bumva ko icyo bakenera cyose bagifitiye ubushobozi bakibaha. Impano zi kimwe mu by’ingenzi biranga ibirori cyangwa se ubukwe. Iyo tugiye gutanga impano, dutekereza ku by’agaciro cyangwa se ibyashimisha abo tuzigenera. Dushobora kwibeshya icyo twashakaga kugurira bagenzi bacu cyangwa se abana bacu ku munsi w’ibirori, ntibibe ari byo […]

RDC: Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zashimuse abasaga 100

Inyeshyamba za ADF zikomoka mu gihugu cya Uganda zikaba zikorera ibikorwa bya kinyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirashinjwa gushimuta abaturage 106 ndetse no gusahura inzu n’amaduka. Ni mu gitero izi nyeshyamba zagabye ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2019, mu gace ka Bahema Boga, mu Majyepfo ya Irumu. Iyi mibare ikaba yarashyizwe […]

Umukozi w’Imana, Albert Nabonibo yemereye mu ruhame ko ari umutinganyi

umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Albert Nabonibo, yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi.  Avuga ko yaryamanye n’abasore atibuka umubare ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Ku wa 26 Kanama 2019 mu kiganiro yagiranye n’Umugisha TV, yavuze  ko akiri mu mashuri abanza mu 1995 yari umwana utuje udasabana n’abandi atazi neza, ageze mu […]

Kigali: Bazinutswe kugura Gaz nyuma y'aho ituritse igatwika inzu

Mu masaha ya saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2019, nibwo iri turika rya gaz ryabaye, mu kagari ka Rugenge, mu murenge wa Muhima, mu mujyi wa Kigali, inzu irashya irakongoka none bamwe barahiye bavuga ko itazabagerera mu nzu. Abari hafi birukankiye mu nzu kureba umukobwa wari waturikanywe n’iyi […]

Tetema ya Rayvanny na Diamond na Wamlambez ya Sailors zahagaritswe muri Kenya

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iby’amafilime muri Kenya, Mutua Ezekiel yahagaritse indirimbo Tetema ya Rayvanny yafatanyije na Diamond ndetse na Wamlambez y’itsinda rya Sailors kubera amagambo ateye isoni azigize. Yavuze ko izi ndirimbo nta ho zitandukaniye n’iz’urukozasoni. Yahagaritse kuzicurangira mu ruhame, yemera ko zijya zikinirwa mu tubari ndetse n’utubyiniro kuko ngo haba hari abantu bakuze gusa. “Tetema […]

Umugabo aravugwaho kwica umugore we amutwikishije amakara

Umugabo w’umucuruzi,  Hamis Said wo mu Mujyi wa Dar Es- Salaam yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa kwica umugore we, Naomi Marijani nyuma akamutwika. Uyu mugabo utuye mu gace ka  Geza, Ulole Kigamboni yashyikirijwe urukiko rukuru ruyobowe n’umucamanza, Salum Ally. Ashinjwa ko kuwa 5 Gicurasi 2019, Hamis  yishe  Naomi nyuma aza kumutwika yifashishije imifuka ibiri y’amakara. Ikinyamakuru […]

Siba ‘tweet’ yawe unasabe imbabazi- Amb.Nduhungirehe abwira umunyamakuru wa AP

Umunyamabanga wa Leta muri  Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru bikorera muri Amerika (AP),  Darlene Superville gusiba ibyo yanditse kuri Twitter ndetse agasab imbabazi . Uyu munyamakuru yafashe ifoto iriho abakuru b’ibihugu harimo n’Uwa Afrika y’Epfo agenda abavuga amazina yabo bose, ageze kuri Cyril Ramaphosa avuga ko ngo atamenyekanye. […]

Barusha inyamaswa ubugome- Ingabire Immaculée avuga abatema Inka za bagenzi babo

Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie ImmaculĂ©e avuga ko abirara mu nka za bagenzi babo bakazitema, barusha inyamaswa ubugome ndetse ko bakwiye kuburanishirizwa mu ruhame. Yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo hamwe na bagenzi be bamukurikira kuri uru rubuga banengaga cyane umuturage watemye Inka za mugenzi we, mu […]

Umugabo twasambanye yakoze ikosa ryo kungereranya n'umugore we ubwo bateraga akabariro- Nkore iki?

Ndabagisha inama kandi nizeye neza ko muramfasha. Nitwa Aline nkaba ndi umudamu, mfite umugabo n’umwana umwe gusa, tubana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ubu rwose nta kibazo dufitanye. Nkiri umukobwa, hari umusore twari inshuti bisanzwe, tukajya tunaryamana ariko nyuma tuza guhagarika umubano wacu, gusa umugore baje gushakana yari inshuti yanjye rimwe na rimwe akamenya duke […]

Padiri Ubald aribaza impamvu Abakiristu b'Abanyarwanda bakoze Jenoside kandi barigishijwe ivanjiri

Mu Gitambo cya misa cyatuwe na Padiri Ubald Rugirangoga muri paruwasi ya Rwamagana, ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019, yavuze ko ahora yibaza impamvu abakirisitu bakoze jenoside yakorewe Abatutsi kandi barigishwaga ivanjiri. Padiri Ubard yashimiye abantu bane basoje urugendo rw’ubwiyunge bari bamazemo amezi 6 biga inyigisho zari zigamije kubigisha gusaba imbabazi no kubabarira ariko […]

Umutoza Mashami yakuyeho urujijo ku bibazaga ku ihamagarwa rya Haruna

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent nyuma yo kutifashisha Haruna Niyonzima mu mikino yatambutse yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, benshi bagatekereza ko yaba yarasezeye mu ikipe y’igihugu, yakuyeho urwo rujijo. Haruna Niyonzima akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi igihe kirekire, benshi bibazaga niba kudahamagarwa kwe ntaho […]

U Rwanda ruracyakumiriye bimwe mu bicuruzwa bikomoka muri Afurika y’Epfo

U Rwanda rutangaza ko rudateganya kwemerera ibicuruzwa birimo inyama, imboga n’ibikomoka ku mata biturutse muri Afurika y’Epfo bitewe n’ubuziranenge bwabyo. U Rwanda rwahagaritse ibicuruzwa biva muri Afurika y’Epfo bitewe  n’indwara yitwa listeriosis yagaragaye mu bihingwa byo muri iki gihugu. Iki gihugu kivuga ko kizakira ibicuruzwa bivuye muri Afurika y’Epfo mu gihe ibigo mpuzamahanga byemeje ko […]

RDC: Abagore bagaye imyanya Perezida Tshisekedi yabahaye muri Guverinoma

Abagore bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko batishimiye umubare w’abagore bahawe imyanya muri Guverinoma, uhabanye cyane n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga. Ku wa 26 Kanama 2019, nibwo hasohotse urutonde rw’abagize Guverinoma, nyuma y’amezi arindwi ashinzwe Perezida Tshisekedi atowe. Mu Baminisitiri 66 bagize Guverinoma, abagore ni 12, bahwanye na 17%. Ikinyamakuru Actualitecd cyo muri Congo, […]

Kaminuza ya CHUR yagiranye amasezerano y’ubufatanye n'iya ULK

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’imikoranire mu masomo na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK). Aya masezerano yashyizweho umukono mu minsi micye hagati ya Perezida wa Kaminuza ya CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi na mugenzi we wa ULK, Prof. Rwigamba Balinda. Aba bayobozi batanga za ko “ Ubu bufatanye buzafasha […]

Mozambique: Ambasade y'u Rwanda mu rujijo yatewe n'iyicwa ry'umunyarwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe avuga ko bataramenya icyaba cyihishe inyuma y’iyicwa rya Louis Baziga wari ukuriye Abanyarwanda baba muri iki gihugu. Amb. Claude Nikobisanzwe avuga ko Baziga yishwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2019, ahagana saa sita z’amanywa ubwo yari mu nzira ava iwe ajya ku igaraje mu gace […]