U Rwanda ruracyakumiriye bimwe mu bicuruzwa bikomoka muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rutangaza ko rudateganya kwemerera ibicuruzwa birimo inyama, imboga n’ibikomoka ku mata biturutse muri Afurika y’Epfo bitewe n’ubuziranenge bwabyo.

U Rwanda rwahagaritse ibicuruzwa biva muri Afurika y’Epfo bitewe  n’indwara yitwa listeriosis yagaragaye mu bihingwa byo muri iki gihugu.

Iki gihugu kivuga ko kizakira ibicuruzwa bivuye muri Afurika y’Epfo mu gihe ibigo mpuzamahanga byemeje ko ibicuruzwa byo muri iki gihugu bitagifite ikibazo.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr.  Théogène Rutagwenda yabwiye TNT ko  u Rwanda rugitegereje ko Afurika y’Epfo ivuga ko iki kibazo kitakiriho.

Ati “  Dutegereje ko ikigo cyo muri Afurika y’Epfo bireba cyangwa ikindi kigo mpuzamahanga cyemeza ko ibi bibazo bitakiriho.

Ushinzwe Iyemezwa ry’Ibikomoka ku Matungo muri MINAGRI,  Denyse Mukamana avuga ko nta n’impamvu yo gutumiza ibintu muri Afurika y’Epfo kandi no mu Rwanda bihakorerwa.

Avuga ko ibi byashoboka ari uko hari igicuruzwa gishya. Ati “ Ari nk’inyma ya dendo, byakumvikana kuko ntayo tugira.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

N’ubwo bimeze gutyo, u Rwanda rwari rusanzwe rutumiza toni 60 z’imbuto naho hoteli zigatumiza toni 2 n’ibiro 400 by’inyama zivuye muri Afurika y’Epfo.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *