Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’imikoranire mu masomo na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).
Aya masezerano yashyizweho umukono mu minsi micye hagati ya Perezida wa Kaminuza ya CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi na mugenzi we wa ULK, Prof. Rwigamba Balinda.

Aba bayobozi batanga za ko “ Ubu bufatanye buzafasha impande zombi mu bijyanye no kwigisha, ubushakashatsi no gufashanya bisanzwe. Ubu bufatanye kandi buzafasha abakozi n’abanyeshuri b’izi kaminuza zombi by’umwihariko gukoresha isomero rigezweho.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Aba bayobozi bombi bashimishijwe n’isinywa ry’aya masezerano bavuga ko azagirira akamaro impande zombi.


