Kaminuza ya CHUR yagiranye amasezerano y’ubufatanye n'iya ULK

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’imikoranire mu masomo na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Aya masezerano yashyizweho umukono mu minsi micye hagati ya Perezida wa Kaminuza ya CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi na mugenzi we wa ULK, Prof. Rwigamba Balinda.

EB6tyDYXUAAigzD 1
Umuyobozi wa Kaminuza ya CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi na mugenzi we wa ULK, Prof. Rwigamba Balinda

Aba bayobozi batanga za ko “ Ubu bufatanye buzafasha impande zombi mu bijyanye no kwigisha, ubushakashatsi no gufashanya bisanzwe. Ubu bufatanye kandi buzafasha abakozi n’abanyeshuri b’izi kaminuza zombi by’umwihariko gukoresha isomero rigezweho.”

EB6uFnEW4AAvMOe
Abayobozi b’impande zombi ubwo bari basoje gushyira umukono ku masezerano

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Aba bayobozi bombi bashimishijwe n’isinywa ry’aya masezerano bavuga ko azagirira akamaro impande zombi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *