Amarira n'agahinda mu muhango wo gusezeraho Nsanzamahoro Denis 'Rwasa'= AMAFOTO

Amarira n’agahinda nibyo byagaragaye mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma, Nsanzamahoro Denis benshi bazi ku izina rya Rwasa, wari uzwi muri filimi Nyarwanda. Ni umuhango wabereye Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019, ukaba witabiriwe n’imbaga irimo n’abo mu muryango n’inshuti by’umwihariko ababanye na we mu ruhando rwa Cinema […]

Ukuri ku musore witiranyijwe n'umukunzi w'umukobwa wiyahuriye kwa Makuza

Mu gitondo kare ku  wa 6 Nzeri 2019 ni bwo muri Uganda hasakaye inkuru y’umukobwa warasiwe hamwe n’umusore, byatangiye bivugwa ko uyu mukobwa ari Umunyarwandakazi Fiona Kamikazi ariko amakuru avuguruzwa na Polisi ya Uganda ndetse na uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage. Uyu mukobwa si Kamikazi ahubwo ni Merinah Tumukunde wari utuye […]

Ali Kiba akomeje gushimangira ko atatandukanye n'umugore we

Umuhanzi uzwi ku izina rya Ali Kiba yanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbunga nkoranyambaga, avuga ko yatandukanye n’umugore we. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yaganiraga na Cloude FM yanze gutangaza byinshi gusa yemeza ko bitabayeho. Ku rundi ruhande amakuru ava muri Tanzania akavuga ko umugore we yahukanye. Mu gushaka gukomeza guhakana aya makuru, […]

Ubwongereza: Abanyarwanda 5 bashinjwa uruhare muri Jenoside bahawe inkunga y'asaga miliyoni eshanu

Bajinya Vincent w’imyaka 57 y’amavuko, Celestin Ugirashebuja wa 65, Munyaneza Charles wa 61, Nteziryayo Emmanuel wa 56 na Mutabaruka Celestin wa 61, bose bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze guhabwa ubufasha bw’Amayero 5,351,612 mu Bwongereza. Aba bose uko ari batanu bafite ubuhungiro mu Bwongereza. Ubu bufasha babuhabwa byemewe n’amategeko mu mafaranga aturuka […]

Samuel Eto'o yatangaje ko ahagaritse ruhago

Samuel Eto’o yatangaje ko avuye mu kibuga nyuma y’imyaka 22 amaze akina umupira w’amaguru. Eto’o w’imyaka 38 yahoze akinira ikipe y’igihugu ya Cameroun hamwe na Barcelona n’ayandi makipe atandukanye, akaba yarabaye umukinyi wa mbere ku mugabane wa Afrika, incuro Enye. Eto’o yatsindiye ikipe ya Cameroun ibitego 56 mu mikino 118,  ibintu bitari byarabayeho ku bandi. […]

Kinshasa: Abantu 25 bamaze gutabwa muri yombi bagambiriye kwihorera ku banya-Afurika y'Epfo

Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) itangaza ko imaze guta muri yombi abaturage ba Congo bagera kuri 25 bashinjwa gushaka guhungabanya ibikorwa by’abanya- Afurika y’Epfo. Polisi itangaza ko abaturage bashaka guhungabanya ibikorwa by’abanya Afurika y’Epfo nko kwihorera, nyuma yo kumva amakuru y’ibibera muri iki gihugu aho abanyamahanga bahohoterwa. Ikinyamakuru Actualitecd gitangaza ko abamaze […]

Bugesera/Ngeruka: Min. Dr Gashumba yaregewe abaganga batanga serivisi mbi

Abaturage bagana Ikigonderabuzima cya Ngeruka mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, batangarije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba ko bahabwa serivisi mbi iyo bagiye kwivuza. Aba baturage bavuga ko  abaganga bakoreshaga telefone mu gihe bari kuvura abarwayi. Dusabe Jean Bosco yagize ati “Iki kibazo koko nibyo byaragaragaye,umurwayi yarazaga akicara abaganga bbibereye kuri telephone muri gahunda zabo,umuganga akabacaho […]

Umurambo w'umuyobozi w'Imbonerakure wabonwe ku ruzi rwa Rusizi

Umurambo wari waratangiye kwangirika w’Imbonerakure yitwa Joseph Ndikuriyo wabonwe ku ruzi rwa Rusizi, mu gace k’ahitwa Rusiga. Uyu murambo wabonwe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, Joseph Ndikuriyo akaba yari umuyobozi w’Imbonerakure mu gace ka Kagazi, Komini Rugombo, mu Burundi. Abaturage baganiriye na Sosmedias/Burundi batangaza ko yaba […]

Ndashavuye pe! Natunguwe no gusanga umugabo wanjye yaraguze indaya 2 ku bihumbi 160- Nkore iki?

Nari narayobewe aho umugabo wanjye amarira amafaranga ariko natunguwe no gusanga ajya mu biciro n’indaya zihenze, azihonga amafaranga kugira ngo basambane. Amazina si ngombwa, gusa ndi umugore, umuryango wanjye dutuye i Kigali, mfite umugabo n’abana babiri n’undi turera. Umugabo wanjye atwara imodoka zijya mu mahanga, amafaranga ahabwa ku isafari ni menshi pe, ariko ayo ageza […]

Ibyo gushinga ishyaka rya Politiki Mpayimana Philippe yabivuyemo

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Umunyapolitiki Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’ umukandida ku mwanya wa Perezida w’ u Rwanda ntatsinde, akiyamamariza ari umukandida wigenga mu matora y’ abadepite ntatsinde, yatangaje ko yashinze ishyaka rya politiki avuga ko riharanira iterambere ry’ Abanyarwanda, kuri ubu avuga ko yabivuyemo. Yavugaga ko ishyaka rye ari iry’Iterambere ry’Abanyarwanda “Parti du Progress […]

Ukuri ku mashusho yerekanwe bivugwa ko ari abanyamahanga bicwaga muri Afurika y'Epfo

Muri iki cyumweru kirimo gusozwa, hagiye hakwirakwiza amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari abanyamahanga barimo kwicwa no gukorerwa iyicarubozo mu bundi buryo ariko bikaba byamenyekanye ko atari ay’ukuri. Byatangazwaga ko ari ibirimo kuba muri Afurika y’Epfo, ariko byaje kugaragara ko amwe muri ayo mashusho n’amafoto ari aya kera ayandi akaba ari ayo mu […]

Umuhanzi Harmonize akoze ubukwe mu buryo butunguranye-amafoto +amashusho

Mu maha y’igitondo cy’uyu wa 7 Nzeri ni bwo hagagaraye amabaruwa y’ubutumire bw’ubukwe bw’umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize n’Umutaliyani Sarah Michelotti, abenshi batungurwa no kumenya aya makuru ku munsi ubukwe buri bubereho. Byatangiye abantu bagira ngo ni inkuru y’impimbano ariko ibitekerezo bihinduka ubwo uwitwa Jay Mauda yasakazaga amashusho y’uko ubukwe buri kugenda muri […]