Ukuri ku musore witiranyijwe n'umukunzi w'umukobwa wiyahuriye kwa Makuza

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo kare ku  wa 6 Nzeri 2019 ni bwo muri Uganda hasakaye inkuru y’umukobwa warasiwe hamwe n’umusore, byatangiye bivugwa ko uyu mukobwa ari Umunyarwandakazi Fiona Kamikazi ariko amakuru avuguruzwa na Polisi ya Uganda ndetse na uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage.

Uyu mukobwa si Kamikazi ahubwo ni Merinah Tumukunde wari utuye muri Mbarara muri Uganda. Yarasanwe n’umusore Joshua Ntereiho Rushegyera abenshi bagikomeje kwitiranya n’umusore witwa Kubwimana wavuzweho kuba impamvu yatumye Scola Hatangimana yiyahurira ku igorofa rya M-Peace Plaza rizwi nko kwa Makuza.

Habayeho kwitiranya ifoto ya Ntereiho na Kubwimana. Ifoto benshi bagiye bahuza Ntereiho n’iya Scola, bitaga uyu musore ‘Nyirabayazana’.

download 3
Uyu ni Joshua Ntereiho warasiwe i Kampala

Impamvu ni iyi 

Ifoto ya Ntereiho wambaye umupira w’ikigina yagiye hanze mbere ya saa mbiri n’igice ku wa 6 Nzeri, ubwo ibinyamakuru bya Uganda birimo The Observer, The Independent, The New Vision, Chimp Reports na The Daily Monitor byabyutse bitangaza ko yarasiwe hamwe n’umukobwa.

Inkuru yo kwiyahura kwa Scola yavuzwe mu masaa tanu na none ku wa 6 Nzeri, abantu bafata amafoto ye bayahuza n’iya Ntereiho yasohotse mu ma saa mbili, bavuga ko ari mpamvu yo kwiyahura k’uyu mukobwa.

Igihe
Inkuru ya Scola yasohotse mu masaa tanu

Ukuri ku by’izi nkuru zombi zabaye ku munsi umwe kugaragazwa neza n’amasaha zabereye, yewe n’igihe zandikiwe n’ibitangazamakuru. Ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyanditse kuri iyi nkuru yo muri Uganda bwa mbere, cyayishyize hanze saa tatu n’iminota 14 z’igitondo.

Dushingiye ku bihamya biri haruguru, ifoto y’umusore wambaye agapira k’ikigina ni iya Joshua Nteireho Shegyera twabonye kenshi ku mbuga nkoranyambaga, akaba yari afite ubwenegihugu bwa Uganda. Ni umwe muri babiri barasiwe ku kiraro cya Nambigirwa muri Kampala mu ijoro ryo ku wa 5 Nzeri ryashyiraga uwa 6 Nzeri 2019.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *