Perezida wa Sena yifatanyije n’abaturage n’abandi bayobozi mu gushyingura imibiri y’abavandimwe babiri yabonetse, asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa “Commune rouge” rubitse amateka agaragaza ubugome n’ubukana Jenoside yakoranywe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, asaba kwirinda ingengabitekerezo ikigaragara muri Congo.

Mu ijambo rye, Perezida wa Sena Kalinda François Xavier yongeye gushimangira ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari inshingano ya buri wese kugira ngo twirinde icyakongera guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Baturage ba Rubavu n’ab’Intara y’Iburengerazuba muri rusange, murasabwa kongera imbaraga mu kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ituruka hakurya mu baturanyi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abateguye Jenoside n’abayishyize mu bikorwa benshi bahawe indaro, bakibumbira mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, uri ku isonga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rubavu ahazwi nka “Commune rouge” rushyinguyemo imibiri 5209 y’inzirakarengane zishwe icyo gihe.


