Hagaragaye indi nyemezabwishyu y'amande ya RRA itavugwaho rumwe

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yabonye inyemezabwishyu y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) igaragaza ko uwitwa Bigirimana yishuye amande ku bwo gusibya umwana ishuri. Nk’uko Bigaragara ku nyemezabwishyu, Bigirimana atuye mu murenge wa Bungwe, akarere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru. Kuri uyu wa 10 Nzeri yishyuye amande 2000 y’Amafaranga y’u Rwanda ku bw’impamvu twavuze haruguru. Haribazwa niba muri […]

Tangira guha amategeko umubiri wawe — Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. 1 abakorinto 9:27 “ Ahubwo umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi kandi nka wutegeka nkuko umuntu ategeka umugaragu […]

Kenya: Umunyeshuri yiyahuye nyuma yo kujya mu mihango ari mu ishuri, ababyeyi barigaragambya

Umunyeshuri w’imyaka 14 y’amavuko muri Kenya yiyahuye nyuma yo gusohorwa n’umwarimu ubwo yari amaze kugirira imihango mu ishuri, bituma ababyeyi bigaragambya. Umubyeyi w’uyu mukobwa yavuze ko ku wa gatanu w’icyumweru gishize, umwarimu yamubwiye ko ari umwanda (umunyamwanda) kuko yanduje impuzankano, amutegeka gusohoka mu ishuri agahagarara hanze. ” Nta gikoresho yari afite cyo kwifashisha muri ibyo […]

Nibamukande yumve- Gitifu wa Kagano/Nyamasheke ngo arucira umuturage 

Umuturage witwa Nshimiyimana Ananias yashyizwe mu kigo ngororamuco cyo mu karere  ka Nyamasheke,  umugore we ndetse n’umuturanyi bavuga ko yazize guha amakuru itangazamakuru ndetse ko aho kugira ngo ubuyobozi bw’umurenge bumurenganure bwamusabiye ‘gukandwa’. Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo hatangajwe inkuru z’abaturage batuye mu mudugudu wa Mutusa akagari ka Rwesero ho mu murenge wa Kagano, bavugaga […]

Hasohowe amajwi yavuzwe n'umunyamakuru Jamal Khashoggi ubwo yicwaga

Ikinyamakuru cyo muri Turukiya cyatangaje amakuru mashya ajyanye n’amajwi bivugwa ko yumvikanisha ibihe bya nyuma by’umunyamakuru Jamal Khashoggi wishwe wo muri Arabie Saoudite. Uyu munyamakuru wanengaga bikomeye leta ya Arabie Saoudite yiciwe mu biro by’uhagarariye icyo gihugu muri Turukiya biri mu mujyi wa Istanbul mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize. Ikinyamakuru Sabah kibogamiye kuri leta […]

U Rwanda rwasubije abavuga ko rwigerejeho ku kwakira abimukira mu gihe n’abaturage barwo benshi bakennye

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Germaine Kamayirese yasubije abavuga ko u Rwanda rwigerejeho rusaba kwakira abimukira 500 mu gihe n’abaturage barwo benshi bakennye. Mu minsi iri imbere u Rwanda rutateganya kwakira icyiciro cya mbere cy’abimukira bavuye muri Libya. Abanenga iyi gahunda bavuze ko ibyo u Rwanda rwakoze ari ukwiyongera umutwaro mu gihe n’abaturage barwo babayeho mu buzima […]

Hatawe muri yombi abakekwaho kwiba nimero z’indangamuntu bakabikuza amafaranga kuri Mobile Money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko mu cyumweru gishize rwataye muri yombi abagabo babiri; Nkurunziza Mohamed na Birikunzira Salomon bakekwaho ubwambuzi bushukana. Ku rukuta rwayo rwa Twitter, RIB yavuze ko aba iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abafashwe bajyaga biba nimero z’ingamuntu bakiba amafaranga ya ba nyirayo. RIB iti “ Iperereza ry’ibanze kandi rigaragaza ko aba biba […]

Bus yavaga i Kampala yakoze impanuka 7 bahita bapfa

Abantu barindwi bapfuye abandi 11 bakomerekera mu mpanuka ya bus yavaga i Kampala yerekeza i Kitgum. Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2019, ubwo bus itwara abagenzi yagonganaga n’ikamyo mu gace ka Namayonjo, mu Karere ka Nakasongola. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda, Mr […]

Dr Francis ushinjwa guhohotera yatawe muri yombi nyuma y'ubutumwa bwa Perezida Kagame

Dr Habumugisha Francis yatawe muri yombi nyuma y’aho Perezida Kagame avuze ko agiye gukurikirana ikibazo cya Diane Kamali umushinja kumukubita yitwaje amafaranga no kumenyana n’abayobozi. Perezida Kagame yanditse ubu butumwa ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 11 Nzeri, ubwo yavugaga ko yatungurwa no kuba Urwego rw’Ubugenzacyaha nta kintu rwaba rwarakoze kuri iki kibazo. Yavuze […]

Iyo foto mberetse niko nteye, ndi mwiza kandi nteye neza, ntibinezeza kuko bimpoza mu bigeragezo- Nkore iki?

Ibigeragezo igitsina gore duhura nabyo sinzi niba n’abagabo babinyuramo, ku bwanjye ndi umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko, iwacu ni muri Kigali/ Muhima ariko nkorera mu mujyi. Nta nkumi yigaya ariko ntabwo wakwiyoberwa, ndi mwiza pe kandi n’uko nteye nzi ko hari abakobwa benshi babyifuza. Uku meze rero bituma nitekerezaho cyane bitewe n’imijugujugu mba natewe nkayisimbuka, rwose […]

Congo yafatiye ingamba abafite imyanya muri Leta batuye mu Rwanda

Leta ya Congo-Kinshasa yatanze amabwiriza ko nta muntu ufite umwanya muri Leta wemerewe gutura mu Rwanda. Ibiro Bishiznwe Abinjira n’Abasohoka (DGM) muri Kivu y’Amajyaruguru kuwa 10 Nzeri 2019 ko nta mukozi wa Leta wemerewe gutura hanze y’umupaka w’igihugu. DGM yandikiye inzego zose itanga aya mabwiriza ndetse ivuga ko igiye gukaza amabwiriza agenga kugenzura imipaka. Ibi […]

Gen. Prime Niyongabo yiswe ikigwari n'umugambanyi arusimbuka yapangiwe kwicwa

Mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2015, ahagana saa moya nibwo Gen Major Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi yagabweho igitero, ubwo yari ageze mu muhanda uzwi ku izina rya National 3 ugana Rumoge. Iki gitero cy’abantu bari bitwaje intwaro cyahitanye abasirikare bari barinze uyu mugaba mukuru w’ingabo, ku bw’amahirwe we ararusimbuka bitewe […]

Amasomo y’ubuhanga (engineering) aboneka mu Ishuri Rikuru rya PIPR yagufasha guhangana ku isoko ry’umurimo

Ishuri rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ritangaza ko rifite amashami agezweho mu bumenyengiro mu by’ubuhanga (engineering). Dore amasomo ya engeneering aboneka muri iri shuri rikuru: -Civil Engineering (Ishami ryo gupima ubutaka) -Electronic and Telecommunication engineering -Electriclal engineering Design and Multimedia Engineering -Software Engineering – Networking Engineering Urangije aya masomo ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere […]

 Museveni yavuze ko ijisho rigiye guhorerwa irindi nyuma y’urupfu rwa mwishywa we wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi

Perezida Museveni Yoweli wa Uganda, atangaza ko hagiye gukoreshwa ihame ry’ijisho rihorerwe irindi n’iryinyo ku rindi kugira ngo habeho guhangana n’ubwicanyi bukomeje mu gihugu.  Mu ibaruwa yandikiye abaturage ku bibazo biri mu gihugu, Museveni yavuze ko “Bibabaje” kubona polisi ifatanya n’abasivili mu byaha by’ubwicanyi. Iri zamuka ry’ubwicanyi ni ryo riherutse guhitana mwishywa we, Joshua Nteireho […]

Rtd. Gen. Rusagara yakomoje ku magambo avuga ko Gen.Fred Rwigema yababwiriraga ku rugamba

Rtd. Brig.Gen.Frank Rusagara wamaze igihe kigera ku isaha yiregura ku byaha ashinjwa mu rukiko rw’ubujurire i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, yakomoje ku magambo avuga ko babwirwaga na nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, aho yavuze ko yababwiraga ati ‘Abanyarwanda twese dukeneye impinduka’. Rusagara yakunze kugaruka ku mateka yamuranze ahereye ku buzima […]

Perezida Kagame yinjiye mu kibazo cy’umukobwa wakubiswe n’uwo yita umunyamafaranga uziranye n’abakomeye

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagaragaje ko yumvise ikibazo cy’umukobwa Diane Kamali uvuga ko yakubiswe n’umuyobozi wa Goodrich TV ariko inzego bireba ntizimurenganure. Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “  Nakubitiwe mu ruhame n’umugabo witwa Dr Francis (GoodRich Tv) kuwa 16.7.2019. Mbimenyesheje RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha] hashize ameze abiri atarahanwa.” Yabajije […]