Perezida Kagame yinjiye mu kibazo cy’umukobwa wakubiswe n’uwo yita umunyamafaranga uziranye n’abakomeye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagaragaje ko yumvise ikibazo cy’umukobwa Diane Kamali uvuga ko yakubiswe n’umuyobozi wa Goodrich TV ariko inzego bireba ntizimurenganure.

Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “  Nakubitiwe mu ruhame n’umugabo witwa Dr Francis (GoodRich Tv) kuwa 16.7.2019. Mbimenyesheje RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha] hashize ameze abiri atarahanwa.”

Yabajije ati “  Ese kuba umuntu afite amafaranga, ngo anaziranye n’abayobozi bakomeye bimwemerera guhohotera ntahanwe.”

42cc36e0 ee7e 44c8 b61e d85a30cabec5
Ubutumwa bwa Perezida Kagame busubiza ubwa Diane Kamali uvugwa ko yakubiswe.

Ubu butumwa bwa Kamali yabumenyeshe (tagging) Perezida Kagame kuri Twitter, Madamu wa Perezida Kagame, Jeanntette Kagame n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Perezida kagame yagaragaje ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo.

Mu gusubiza, Diane Kamali, Perezida Kagame ati “ Ibi tugiye kubikurikirana kugira ngo tumenye neza uko byegenze maze dukore igikwiriye. Ntunguwe cyane n’uburyo RIB yabimenyeshejwe ariko ntigire icyo ikora gikwiriye.”

Bimaze kuba akamenyero ko bamwe mu bayobozi birengagiza ibibazo by’abaturage, bigakemuka ari uko Perezida Kagame ahagobotse. Ni imikorere umukuru w’igihugu avuga ko idakwiriye cyane ngo aba bayobozi bashyirwaho ngo bakorere abaturage.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Uku gukorera abaturage bikomeje kugaragaramo inkomyi kuko aka wa mugani ” Aho ifaranga rikubise haroroha”. Bamwe mu baturage bavuga ko hari igihe abafite amafaranga bumvwa n’ubuyobozi kubarusha, ibintu byafatwa nk’karengane cyane ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko (Itegeko Nshinga ry’u Rwanda).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *