Ni iki Olivier Nduhungirehe avuga ku rupfu rwa Gen. Mudacumura wayoboraga FDLR?

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi ‘Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze uko yakiriye inkuru y’urupfu rwa Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura wayoboraga FDLR. Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, Amb. Nduhungirehe yavuze ko ari inkuru nziza ku mutekano n’amahoro by’akarere. ” Urupfu rwa Sylivestre Mudacumura ni inkuru nziza ku mutekano n’amahoro by’akarere.” Amb. Nduhungirehe. […]

Rwamagana: Umukilisitu yatunguye benshi yitanga Telefoni ihita inagurishirizwa mu Kiliziya

Ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019, ubwo Abakirisitu bakoraga igikorwa cyo gutanga amafaranga azakoreshwa mu munsi mukuru wa Yubile y’imyaka 100 paruwasi ya Rwamagana imaze ishinzwe, umukirisitu yatunguye bagenzi be atanga telefoni igendanwa igurishirizwa mu kiliziya bisabwe n’abakirisitu. Hari mu misa ya Gatatu yasomwe na padiri mukuru, Jean Marie Theophile Ingabire, muri buri misa […]

Rusizi: Imyigire y’abana bafite ubumuga iracyabangamirwa n’inzitizi z’urudaca

Abana bafite ubumuga baracyahura n’inzitizi zirimo kutagira insimburangingo n’inyunganirangingo, ku bazikeneye bigituma hari bamwe mu bana bajyanwa ku ishuri bahetswe mu mugongo kandi batangiye kuba bakuru, kuba abarezi batazi ururimi rw’amarenga ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuba nta nyandiko y’abatabona( Braille) abigisha abatabona bagira,n’ibindi,ababyeyi n’abarezi bagasaba ko  na byo byakwitabwaho. Izi mbogamizi […]

Kurara wambaye ubusa, kimwe mu byo umukobwa ugiye gushaka atangira kwimenyereza

Umuntu aravuka agakura ariko igihe kikagera na we akava iwabo akajya gushinga urwe, ku miryango biba ari ibyishimo kuko aba ari amahirwe yo kuyagura, bityo rero nk’umukobwa hari ibyo asiga iwabo agatangira kwimenyereza ibindi bizamufasha kubaka urugo rwe. Nk’umukobwa uba uvuye mu muryango we agiye gushaka mu wundi, aba ateimpungenge nyinshi yibaza twinshi mu byukuri […]

Ifi yafashije polisi guta muri yombi abacuruza ibiyobyabwenge

Ifi nini yitwa Sili yo ku kirwa cya Burton mu gihugu cya Australia yafashije polisi gufata abacuruza ibiyobyabwenge babiri muri batanu bari mu nyanja. Polisi itangaza ko yafashe aba bacuruzi bitewe n’ifi yabakumiriye, ikababuza kwinjira mu bwato buto bashakaga gukoresha batoroka. Komiseri wa Polisi ku kirwa cya Burton, Chris Dawson yatangaje ko uburakari bw’iyi fi […]

Urubanza rw'umunyamakuru Phocas Ndayizera rwasubitse bitewe n'ikibazo cy'ikoranabuhanga

Urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera rwasubitswe uyu munsi mu rugerereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri mu Karere ka Nyanza, kubera ikoranabuhanga ryapfuye. Phocas Ndayizera hamwe n’abandi bagabo 12 bareganwa bavuze ko aho bafungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali hashize amezi abiri ikoranabuhanga ryarapfuye batabona ‘dossier’ zabo. Ndayizera na bagenzi be bararegwa gutegura ibitero byo guturitsa ahari […]

Kaminuza ya CHUR yazanye igisubizo ku bo kudidibuza indimi z’amahanga byabereye ihurizo

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) itangaza ko yatangije ikigo kizajya kigisha indimi z’amahanga ku banyeshuri bayo n’abarimu ndetse no ku bandi bifuza kwiga indimi z’amahanga zitandukanye. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza butangaza ko indimi zizigishwa harimo Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Ikidage n’Ikinye-Koreya. Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, bagize bati “Kaminuza ya CHUR itangije ku mugaragaro ikigo […]

Gen. Mudacumura wayoboraga FDLR yishwe n’abasirikare kabuhariwe

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, abasirikare kabuhariwe ‘Hibou’ bo mu gisirikare cya Leta (FARDC), bishe barashe Lt Gen Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR/FOCA. Amakuru akomeje gucicikana avuga ko abasirikare bamurashe bari muri Operasiyo Sokola2, ahaberaga imirwano […]

Ndifuriza abagabo bose kuba ‘Inganzwa’- Ingabire ImmaculeĂ©

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie ImmaculĂ©e,avuga ko yakwifuriza abagabo bose kuba inganzwa bibaye byatuma amahoro n’umutekano byimakazwa mu miryango Nyarwanda. Ibi Ingabire yabitangaje nyuma y’ikibazo cyabajijwe kuri Twitter n’uwitwa Saga Assou, aho yagize ati “ Ese nk’ubu umuntu wikundira umugore we akaba anikundira amahoro, kuba “Inganzwa” “Uxorious” hari icyo yaba abangamiyeho umuco? Cyangwa […]

Umwana muto yashimuswe akurwaho imyanya y’ibanga, ururimi n’amaboko

Polisi mu Karere ka Mayuge muri Uganda iri gukora iperereza ku iyicwa ry’umwana w’imayaka itandatu washimuswe, akicwa nyuma agakurwaho imyanya y’ibanga, ururimi ndetse n’amaboko ye yombi agatemwa. Umurambo w’uyu mwana witwaga Edirisa Kabulure wasanzwe mu murima w’ibisheke nyuma y’aho nyina, Jacquelyn Namuyangu wari wamusize mu rugo ari kumwe na barumuna be babiri, akajya gufura, yagarutse […]

Ntimukavuge ngo u Rwanda ni ruto- Guverineri Mufulukye

Guverineri w’Intera y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred avuga ko u Rwanda atari ruto ashingiye ku kuba hari ibindi rurusha ubuso hirya no hino ku Isi. Guverinero Mufulukye yabitangarije abaturage bo mu Kagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, ubwo yifatanyaga nabo mu Nteko rusange. […]

Undi mu bashyigikiye Museveni yatewe umusumari wambukiranya itama ujya mu kanwa

Umuturage witwa Isaac Katoogo wo mu Karere ka Mbale bizwi ko ari umuyoboke ukomeye wa Museveni yatewe umusumari wambukiranya itama werekeza mu kanwa. Katoogo uzwi nka Ambasaderi wa Yesu muri Mbale akaba asanzwe ari n’umuhanzi ukizamuka kuwa 17 Nzeri ni bwo yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana, baramushimuta, bamutera umusumari mu itama, werekeza mu kanwa. Spyreports dukesha […]

Umuyobozi ukomeye w'inyeshyamba yiciwe hafi y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi

Umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba za Mai-Mai yiciwe mu gace k’imisozi miremire ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Bilometero bike uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Uyu muyobozi w’inyeshyamba wishwe yari azwi ku izina rya Col Njwapa, akaba yararashwe n’umutwe w’Abanyamulenge wa Twirwaneho, ukorera mu Minembwe. Ikinyamakuru Chimpreports […]

Umugabo wa Fille Mutoni yishongoye ku kabari gaherutse kumwirukana

Edwin Katamba, uzwi nka MC Kats wahoze akundana n’umunyarwandakazi Fille Mutoni yasubije akabari Fame gaherutse kumwirukana akishongoraho. Akabari Fame iherutse gutangaza ko yirukanye Katamba kuko ibyo kari kamwitezeho, ntabyo yatanze. Uretse kunanirwa inshingano ze, Katamba ashinjwa gusuzugura ba sebuja buri gihe avuga ko “Atinya Imana gusa.” Ndetse no kunywa ntiyishyure. Asubiza kuri ibi, yifashishije imbuga […]

RIB yataye muri yombi umunyamakuru Irené Mulindahabi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yataye muri yombi umunyamakuru wa Isango Star, IrenĂ© Murindahabi ukekwaho gutangaza amagambo y’urukozasoni yifashishije ikoranabuhanga. Ni ubutumwa uru rwego rwashyize kuri Twitter. ” RIB yafashe umunyamakuru Mulindahabi IrĂ©nĂ© ukekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.” Muri ubu butumwa kandi, RIB yakomeje isaba abakoresha ikoranabuhanga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu […]

Byemejwe ko Perezida Nkurunziza agomba kuryozwa ibyaha byose by'ihohoterwa bikorerwa mu Burundi

Raporo ya nyuma ya komite y’umuryango w’abibumbye (UN) yakoze iperereza ku Burundi yamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, ivuga ko perezida w’u Burundi ubwe yabazwa n’amategeko ibyaha byibasira inyoko muntu abakoze iperereza babonye. Doudou DiĂšne wari uyoboye iyi komite yabwiye inteko rusange y’ishami rya UN ryita ku burenganzira bwa muntu i […]