#EAGT2019: Abana b'Intayoberana babaye aba mbere bahagarariye u Rwanda bageze ku musozo w'irushanwa
Ku mugoroba w’uyu wa 22 Nzeri muri Kenya haberaga kimwe cya kabiri cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent 2019, itsinda ry’abana baserukiye Itorero Intayoberana, baba Abanyarwanda ba mbere bashoboye gukatisha itike ibageza ku musozo (grand finale) w’irushanwa. Irushanwa ryatangiye saa moya z’amasaha yo mu Rwanda, abahatana batangiye kwigaragaza kugeza hafi saa mbiri. Abatora bahawe iminota […]
Kaminuza ya CHUR yateye utwasi ibivugwa ko abarimu banze kwigisha
Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yamaganye amakuru avuga ko abarimu muri iyi kaminuza banze kwigisha ku bwo kudahembwa. Mu minsi mike ishize ni bwo aya makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse no muri bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda. Bwiza.com yashatse kumenya amakuru y’impamo kuri iki kibazo, maze inyarukira aho iyi Kaminuza ikorera […]
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafatiye Gacinya na Gakwaya imyanzuro ikakaye
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Munyakazi Sadate bwamaze gufatira igihano abari abayobozi bayo barimo Gacinya Chance Denis na Gakwaya Olivier cyo kwamburwa uburenganzira bari bafite bwo kwinjira ku mikino yayo batishyuye. Gacinya Chance Dennis wayibereye perezida 2015 kugera 2017, n’uwari umunyamabanga we Gakwaya Olivier,barashinjwa kugira uruhare runini mu kuzana igitekerezo cyo gushinga ikipe ya […]
Kirehe: Abiga ubutabire n'ubugenge banezezwa no kuba ibyo biga babibyaza umusaruro
Abanyeshuri n’abarimu bigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Gacuba mu  Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe baremeza ko integanyigisho nshya kuyishyira mu bikorwa byabaye intwaro bifashisha mu gukundisha abana ishuri no kubarinda guterwa inda bakiri bato. Abanyeshuri bavuga ko gushyira mu bikorwa ibyo biga mu masomo y’ubutabire n’ubugende ndetse n’ibinyabuzima byatumye barushaho kumenya akamaro ko kwiga […]
Umugabo wa mukuru wanjye yambonye nambaye ubusa, none irari ry'igitsina rimumereye nabi- Nkore iki?
Imyaka yari ishize ari itatu mba kwa mukuru wanjye mu mujyi wa Kigali, ndi umunyeshuri hari ibyo bamfasha birimo no kubona aho mba mu rugo rwabo. Umugabo we namufataga nk’umuntu utajya ajya mu bintu by’ubusambanyi rwose mbona ari n’umuntu wo kwizerwa ariko naje gutungurwa. Bitunguranye yamboneye ubwambure none ubu isaha ku isaha arimo kuntesha umutwe […]
Bomboribombori hagati ya Kiliziya Gaturika n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi
Kiliziya Gaturika mu Burundi irasaba Abarundi kwirinda ibyo aribyo byose byazatuma amatora ateganywa umwaka utaha atagenda neza. Ni ibyasomwe kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019, mu misa zose zabaye muri Kiliziya Gaturika. Inama y’Abepisikopi ikaba yagaragaje amakenga iterwa n’ibikorwa bimwe na bimwe babona ko biteye abarundi batari bake kugira impungenge. Kiliziya Gaturika yatangaje […]
Indorerezi za Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu matora y’abasenateri hari bimwe zinenga
Komisiyo y’Igihugu y’uburengenzira bwa muntu yashyize hanze raporo y’agateganyo ivuga ku matora y’Abasenateri yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Indorerezi zayo 41 zageze kuri site z’itora 58, usibye mu ihuriro ry’imitwe ya politiki , muri rusange zirashima uko amatora yagenze ndetse hari na bimwe zanenze bitagenze neza. Nirere Madeleine uyobora komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu agira […]
Gicumbi itakaje Higiro Damas, inararibonye mu miyoborere n’imitegekere
Muri iki cyumweru turangije nibwo humvikanye inkuru y’isezera ry’abakozi batatu mu karere ka Gicumbi, barimo inararibonye mu miyoborere n’imitegekere y’aka karere, Higiro Damas. Abamutinya bariruhukije, naho abamukunda bifashe ku matama. Iyi nkuru ikimara kumenyekana, mu mujyi wa Gicumbi habonekaga abantu bagenda birunda udutsinda twa bane cyangwa batanu, bavuga buhoro kandi wabahitaho batakuzi bagaceceka; warenga bagakomeza. […]
Museveni yavuze kuri Kale Kayihura byavuzwe ko yahaga amabwiriza yatumye afatirwa ibihano
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yagize icyo avuga ku bihano IGP Kale Kayihura yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) ku byaha yakoze bikavugwa ko byari mu mabwiriza ye nk’Umukuru w’Igihugu. Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Uganda kuva mu 2005 kugeza mu 2018 yafatiwe ibihano byo guhagarikirwa viza, bimubuza kujya mu bihugu […]
Tanzania: Yapfuye ubwo yajyaga guterera ivi mu nyanja
Umunyamerika wari mu kiruhuko n’umukunzi muri Tanzania yapfuye ubwo yageragezaga kumusabira mu mazi ko bazabana ubuzima bwose. Nyakwigendera Steven Weber n’umukunzi we, Kenesha Antoine bari barafashe icumbi kuri Manta Resort iri ku kirwa cya Pemba kiri mu Nyanja y’Ubuhinde. Ku wa kane tariki ya 19 Nzeri ni bwo Weber yoze ngo ajyanire Antoine ubutumwa yari […]
Hizihijwe Yubile y'imyaka 100 Paruwasi Gaturika ya Rwamagana imaze ishinzwe- AMAFOTO
Mu gihe hizihizwa yubike y’imyaka 100 Paruwasi gatulika ya Rwamagana imaze ishinzwe, abaturage barashima ibikorwamezo yabagejejeho. Bavuga ko ibikorwa remezo bihindura imibereho n’iterambere, ibyo bikorwaremezo bikaba birimo ibigo by’amashuri 8 kuva ku rwego rw’amashuri y’incuke kugera ku ishuri rya Kaminuza ritanga amasomo y’ubuforomo n’ububyaza ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi. Bavuga ko byahinduye imibereho yabo ndetse kiliziya ishimangira […]
Burundi: Bamwe mu bana biga bicaye hasi
Abanyeshuri mu mashuri abanza yo mu Ntara ya Cibitoke, mu Burundi, imyigire yabo ibangamiwe n’ibyumba bike by’amashuri bigiramo, bityo bamwe bakiga birambije hasi. Kuva umwaka w’amashuri 2019-2020 watangira, mu bigo bimwe byo mu Ntara ya Cibitoke, ibyumba by’amashuri ni bike ugereranije n’abanyeshuri babyigiramo, by’umwihariko hakaba n’ikibazo cy’ubuke bw’intebe. Aba bana bati”Twiga twicaye hasi, ntabwo tubasha […]
Bakame muri 11 babanza mu mukino uhuza Amavubi na Ethiopia
Umuzamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ari ku rutonde rw’abakinnyi babanza mu mukino urahuza ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) na Ethiopia. Uyu mukino uraba mu rwego rwo gushaka itike y’Irushanwa Nyafurika ry’Abakinira imbere mu gihugu (CHAN). Urabera kuri Mekelle Stadium muri Ethiopia kuri uyu wa 22 Nzeri, 2019 isaa cyenda z’igicamunsi ku masaha yo mu […]
Rusizi: Umukozi w’Umurenge yandikiye Perezida Kagame yishinganisha
Bizimana DieudonnĂ© Veterineri w’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, avuga ko nyuma yo kubona akarengane kenshi kagenda gakorerwa abakozi n’abaturage b’uyu murenge n’akarere muri rusange ubuyobozi burebera ntibugire icyo bubikoraho, yahisemo kwitabaza umukuru w’igihugu. Avuga ko agira icyo avuga ku byo abona agahindurwa umurwayi wo mu mutwe n’ubuyobozi bwe cyangwa ko ashaka gucamo ibice […]
FARDC irimo guhiga bukware inyeshyamba za FDLR ubu ziri mu cyunamo
Umuyobozi w’umutwe wa FDLR Byiringiro Victor yasohoye itangazo rivuga ko kuva tariki 20 z’uku kwezi bari mu cyunamo cy’iminsi itatu, umuvugizi w’ingabo za DR Congo avuga ko FDLR bayiciye umutwe. Kuwa gatatu, ingabo za DR Congo (FARDC) zatangaje ko zishe Gen Sylvestre Mudacumura umukuru w’umutwe w’igisirikare cy’inyeshyamba za FDLR warasiwe ahitwa Bwito muri Rutshuru muri […]