Indorerezi za Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu matora y’abasenateri hari bimwe zinenga

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’uburengenzira bwa muntu yashyize hanze raporo y’agateganyo ivuga ku matora y’Abasenateri yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Indorerezi zayo 41 zageze kuri site z’itora 58, usibye mu ihuriro ry’imitwe ya politiki , muri rusange zirashima uko amatora yagenze ndetse hari na bimwe zanenze bitagenze neza.

Nirere Madeleine uyobora komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu agira ati, “Twakoze inama na komisiyo y’Igihugu y’amatora taliki ya 2 Nzeri mbere yuko amatora aba tureba uko imyiteguro imeze dusanga ni byiza, twanakomeje gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza nabyo nta kibazo cyarimo kugeza amatora abaye mu bwisanzure.”

Akomeza agira ati, “ Amatora yagenze neza kuko bireberwa mbere y’amatora kandi byari bimeze neza, mu matora na nyuma y’amatora. Ibi bigaragaza ko u Rwanda rumaze kugira inararibonye muri demokarasi hashingiwe mu gutegura no gutunganya amatora atandukanye.”

Ikindi iyi komisiyo yarebereye amatora y’abahagarariye intara n’umujyi wa Kigali inahagararira amatora y’abahagarariye amashuri makuru na Kaminuza ntiyigeze ireberera amatora mu ihuriro ry’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda kuko ngo itegeko nshinga ridateganya amatora muri iri huriro ku myanya y’abasenateri bemerewe.

Nirere avuga ko “ Ihuriro ry’imitwe ya politki ni intambwe ryateye mu guhitamo abasenateri baryo kuko ubasanzwe basabwa kubashyiraho bakemezwa n’urukiko rw’ikirenga.”

Hari ibyiciro bitaragayemo abagore

Komisiyo ishima uburyo amatora yagenze nuko yateguwe gusa gusa inenga ko abagore batagaragaye mu bakandida b’ibyiciro byose. Mu bantu 69 bari basabye kwiyamamaza, harimo abagore 24 n’abagabo 45. Hari ibyiciro bitagaragaramo umugore n’umwe. Umujyi wa Kigali na za Kaminuza hitabiriye abagabo gusa.

Abo bose 24 bavuye mu ntara enye honyine: mu majyaruguru harimo 3, amajyepfo afitemo abagore 10, uburasirazuba 6; n’uburengerazuba 5.

Ibi biri mu byo Komisiyo yanenze muri aya matora.

Nubwo iyi raporo ishima byinshi byagenze neza muri aya matora ihereye mu myiteguro, ukwiyamamaza, umutekano wayaranze, ibarurwa ry’amajwi, uruhare rw’itangazamakuru mu kuyatangaza; hari n’ibindi inenga nk’aho amatora yakorewe hatoroherezaga abafite ubumuga, ndetse n’uwo mubare muto w’abagore.

Nirere Madeleine avuga ibyo bifuza ko byahinduka mu matora ataha.

“Guhitamo aho amatora abera ubutaha byarebwaho cyane hitawe ku bafite ubumuga kuko nubwo atari henshi hatubahirijwe uyu mwaka ariko niyo haba hamwe cyangwa habiri muho twabonye hatoroherezaga abafite ubumuga ni inenge.”

U Rwanda rugira abasenateri 26, muri bo abatorwa muri rusange ni 14. Aba barimo 12 batorwa ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali, na 2 bahagarariye amashuri makuru (1 mu ya Leta, 1 mu yigenga).

Abandi 4 bahagararira ihuriro ry’imitwe ya polikiti yemewe ikorera mu Rwanda, naho abandi 8 bashyirwaho na perezida wa repubulika(mu byiciro bibiri bane bane ku mwaka).

Magingo aya abantu 22 bazinjira muri sena bose bamaze kumenyekanya, igisigaye ni ukurahirira izo nshingano. Bazasangamo bane basanzwemo, bazarangiza manda yabo umwaka utaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *