Ikipe y'Umwaka ya FIFA, amateka n'uduhigo twaciwe
Umuzamu wa Liverpool FC, Alisson Becker, myugariro Virgil Van Dijk, Frenkie De Jong ukina hagati muri FC Barcelona na Kylian Mbappe bagaragaye mu ikipe y’umwaka ya FIFA. Tugendeye ku bwenegihugu, Ubuholandi ni bwo bufitemo abakinnyi benshi (batatu) ari bo: Virgil Van Dijk ukinira Liverpool FC, Frenkie De Jong ukinira FC Barcelona na Martthjis de Ligt […]
Lionel Messi yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa FIFA
Umukinnyi w’Umunya-Argentine na FC Barcelona, Lionel Messi atwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku Isi, yahataniraga na Cristiano Ronaldo ndetse na Virgil Van Dijk. Kuri uyu wa 23 Nzeri hari gahunda yo gutanga ibihembo bitandukanye ku bakinnyi bitwaye neza ku Isi, baba abagore ndetse n’abagabo. Ni ibihembo byatangiwe mu mugi wa Milan mu Butaliyani. Hahembwe umukinnyi […]
Abantu ntibanyuzwe n’uburyo Perezida Mnangagwa yahishuye icyishe Mugabe
Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi byatangajwe ko yazize indwara ya Cancer. Ikinyamakuru kibogamiye kuri leta Herald kivuga ko ibi byatangajwe na Perezida Emmerson Mnangagwa mu nama yagiranye n’abo mu ishyaka rya Zanu-PF baba muri Amerika. Mnangagwa yavuze ko Robert Mugabe yari afite indwara ya ‘cancer’ igeze ku rwego […]
Uganda: Babiri mu bakekwagaho ‘gushimuta’ impunzi z’Abanyarwanda zirimo Lt. Mutabazi barekuwe
Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI) rwarekuye abapolisi babiri bo muri Flying Squard, Moses Kasibante na Martin Kimbowa bashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’Abanyarwanda barimo Lt. Joel Mutabazi bakoherezwa mu Rwanda ku ngufu. Lt. Joel Mutabazi wazanwe mu Rwanda akaza gukatirwa n’urukiko rukuru rwa gisirikari igifungo cya burundu, u Rwanda rwavuze ko atashimuswe ko […]
Akenshi ihohotera rishingiye ku gitsina rituruka ku makimbirane yo mu miryango- ACP Nkuranga
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (GBV&Child abuse), Assistant Commissiner of Police(ACP) Lynder Nkuranga avuga ko ahanini ihohotera rishingiye ku gitsina rikururwa n’amakimbirane aba ari mu miryango bityo agasaba ko habaho guhanahana amakuru vuba mu kurikumira. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2019, ubwo yari ayoboye amahugurwa ku kurwanya […]
Itangazo rya cyamunara
Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa 30 Nzeri 2019, saa yine (10:00) azagurisha mu cyamunara ikibanza cyanditse kuri Ingabire Elphride na Mfatabahizi Aimable giherereye mu mudugudu wa Nyirabwana, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimirongo, Akarere ka Gasabo.
Kigali: Dr Habumugisha Francis ushinjwa gukubita umukobwa yafunguwe
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2019, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Dr Habumugisha Francis ukurikiranyweho gukubita umukobwa witwa Kamali Diane afungurwa akazajya aburana ari hanze ya gereza. Urukiko rushingira ku kuba icyaha akurikiranyweho kitamufungisha igifungo kirenze imyaka itanu, kuba ingwate n’abishingizi yatanze byemewe n’urukiko, ndetse no kuba ataragerageje gutoroka cyangwa ngo […]
Ni inararibonye mu gutwara kajugujugu z’intambara- Umushakashatsi avuga Gen Ntawunguka
Umushakashatsi akaba n’umunyamakuru uzwiho gukora inkuru zicukumbuye w’umunye Congo, Chrispin Mvano, avuga ko nta gitangaje kuba Major-Général Pacifique Ntawunguka yagizwe umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR nyuma y’aho Lt Gen Mudacumura Sylvestre waziyoboraga yiciwe. Mvano avuga ko Gen Ntawunguka ari inararibonye akaba yaranagiye anahabwa inshingano zitandukanye muri FDLR na mbere y’uko Mudacumura yicwa n’igisirikare cya Congo (FARDC). […]
Zari Hassan yatangaje itariki y'ubukwe bwe nuwo yita King Bae
Umuherwekazi, akaba n’umubyeyi wabana batanu Zari Hassan yatunguranye ashyira hanze itariki azakoreraho ubukwe n’umugabo yasimbuje Diamond yahimbye amazina ya “King Bae”. Zari yatangaje aya magambo nyuma y’iminsi ari murukundo rw’ibanga n’umugabo utazwi cyane ko akunze mumuhisha igihe cyose bifotoje barikumwe ndetse n’amazina akoresha(amwita akaba atandukanye naye bwite) Yagize ati”ku mugaragaro ngiye gusezerana ku munsi wa […]
Umutoza mushya wa Rayon Sports yatangaje ko azanye impinduka zidasanzwe
umunya – Mexique, Javier Martinez umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko agiye gukora impinduka zidasanzwe mu ikipe nubwo urwego yayisanzweho atari rubi. Uyu mutoza yerekanwe tariki ya 21 Nzeri 2019, i Ngoma aho iyi kipe iri gukorera umwiherero mbere ya shampiona, uyu mutoza akaba azatoza Rayon Sports igihe kingana n’umwaka umwe. Aho ingoma […]
Nararenganye, ngeze aho nifuza imibonano mpuzabitsina kandi nitwa ko mfite umugabo- Nkore iki?
Ndabaramukije, ndi umugore umaze imyaka itatu wubatse urugo ariko rwose navuga ko umugabo ntamubona bitewe n’akazi akora. Ntuye mu karere ka Rulindo, umugabo wanjye akora akazi katajya kamukundira kuba mu rugo, ashobora gusaba uruhushya akaba yamara ibyumweru bitatu mu rugo, akagenda akazagaruka hashize amezi ane, ni urugero. Ubu noneho yagiye mu kwezi kwa kabiri, ari […]
Ku mpamvu z’amarangamutima nashora imari mu Rwanda-Museveni
Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda atangaza ko adashobora kuba nk’abandi bayobozi b’igihugu cye ngo ashore imari hanze yacyo. Yemeza ko ku bw’amarangamutima yashora imari mu bihugu birimo u Rwanda. Perezida Museveni yavuze ibi  mu mpera za wikendi, ubwo yavugaga bwa mbere ku kuba Amerika iherutse gufatira ibihano Gen. Kayihura imushinja kurya ruswa no kwakira […]
Tanzania: Urusaku rw'amasasu rwumvikanye mu nkambi y'impunzi z'Abarundi
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nyarugusu muri Tanzania, bigakekwa ko ari amabandi yitwaje intwaro yahagabye igitero. Ayo masasu yumvikanye ahagana saa moya n’igice (19:30) zo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019, izi mpunzi zikaba zemeje ko ari abagabye igitero bagamije kwiba. Aganira na RPA uyu yagize ati “Bari abajura bitwaje […]
Kigali: Utubari tune twafunzwe
Polisi y’u Rwanda itangaza ko yafunze utubari tune duherereye mu Mujyi wa Kigali bitewe no guha abana batujuje imyaka 18 ibisindisha. Ibi byabaye mu mukwabu wo kugenzura ahakorerwa ubucuruzi bw’inzoga mu turere twose tugize umujyi wa Kigali. Polisi ivuga ko babiri mu bashinzwe gucunga utwo tubari (Managers) bashykirijwe urwego rw’ubugenzacyaha naho abandi baracika, baracyashakishwa. Abana […]
Iyicwa rya Gen. Mudacumura ntirikuraho ubutabera ku bo FDLR yahekuye- HRW
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) utangaza ko iyicwa rya Lt Gen Sylvestre Mudacumura wayoboraga inyeshyamba za FDLR/Foca, ritakuraho ibyaha izi nyeshyamba zishinjwa gukorera ku butaka bwa Congo, birimo ubwicanyi, ubujura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi. Gen. Sylvestre Mudacumura yishwe n’ingabo za Congo ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, i Bwito, Teritwari […]
Burera: Umukozi wo mu rugo aracyekwaho kwica abana batatu na we akiyahura
Mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Butare, umurenge wa Cyeru mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, haravugwa inkuru y’umukobwa ucyekwaho kwiyahura amaze kwica atemye abana batatu b’aho yakoraga mu rugo. Ni mu rugo rw’uwitwa Habumuremyi J.de Dieu na Musengimana Theresie, umugabo ni inkeragutabara yari yaragiye mu mahugurwa n’aho umugore akaba asanzwe akora akazi k’ubudozi ari […]
Rwamagana: Gitifu wakubitaga abaturage abaryoza mitiweli yahagaritswe ku kazi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko hari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wahagaritswe ku kazi ku bwo guhutaza abaturage. Bubinyujije ku rukuta rwa Twitter rw’aka karere, rwavuze ko uyu gitifu yagaritswe bitewe n’ibirego byo guhutaza abaturage. Buti “ Nyuma yo gukurikirana imikorere y’uyu munyamabanga nshingwabikorwa ushinjwa guhutaza abaturage, yahagaritswe mu nshingano! Nk’ubuyobozi bw’Akarere, tuzakomeza guteza imbere imiyoborere myiza […]