Ni inararibonye mu gutwara kajugujugu z’intambara- Umushakashatsi avuga Gen Ntawunguka

Sangiza iyi nkuru

Umushakashatsi akaba n’umunyamakuru uzwiho gukora inkuru zicukumbuye w’umunye Congo, Chrispin Mvano, avuga ko nta gitangaje kuba Major-Général Pacifique Ntawunguka yagizwe umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR nyuma y’aho Lt Gen Mudacumura Sylvestre waziyoboraga yiciwe.

Mvano avuga ko Gen Ntawunguka ari inararibonye akaba yaranagiye anahabwa inshingano zitandukanye muri FDLR na mbere y’uko Mudacumura yicwa n’igisirikare cya Congo (FARDC).

Chrispin Mvano aganira na RFI dukesha iyi nkuru, yagize ati “Yahawe imyitozo nk’inararibonye mu gutwara kajugujugu za gisirikare. Yagiye ayobora urugamba mu nyeshyamba za FDLR igihe kirekire mbere y’urupfu rwa Sylvestre Mudacumura, ni we wari umuyobozi wa kabiri, ntabwo ari ibitunguranye kuba yasimbura Mudacumura”.

Lt.Gen Mudacumura wasimbuwe na Ntawunguka yishwe na FARDC mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2019. Kanda hano usome inkuru bifitanye isano

Mu 2016 mu kiganiro yahaye urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yagarutse kuri Gen. Ntawunguka wamubwiye ko azagaruka mu Rwanda  nta mututsi ukirurimo

Gen. Kabarebe ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y’indege. Urarwanira iki ko udatinya urubanza?”

“Aranyumvaaa, ati ‘Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Ati ‘niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha. Mva kuri Ntawunguka, kuva icyo gihe sinongeye kuvugana na we.’’

Gen Ntawunguka yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ndetse afatirwa ibihano n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu 2009.

Ari ku rutonde rumwe na Mbarushimana Callixte; Nzeyimana Stanislas Alias Deogratias Bigaruka Izabayo, Bigaruka, Bigurura, Izabayo Deo, hamwe na Mujyambere Leopold uheruka gufatirwa muri Congo, we uzwi nka Musenyeri; Achille cyangwa Frere Petrus Ibrahim.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *