Imyaka ibiri irihiritse Andrew Mwenda atitabira inama z'abajyanama ba Perezida Kagame
Inararibonye mu mwuga w’itangazamakuru ikomoka muri Uganda, Andrew Mwenda yagize icyo avuga ku bibazaga impamvu bubaye ubugira kabiri atitabira inama z’abajyanama ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Andrew Mwenda yagizwe umwe mu bagize itsinda ry’abajyanama ba Perezida Kagame na Leta y’u Rwanda, Presidential Adversory Committee (PAC) mu 2011 mu nama yabereye mu Mujyi wa New […]
MC Kats avuga ko nta mubano wo mu buriri uzongera kuba hagati ye n’Umunyarwandakazi Fille
Umushuyshyarugamba, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats atangaza ko atazongera kubaho urukundo rw’umugabo n’umugore hagati ye na Fille. Katamba aherutse gutangaza ko yasubiranye na Fille bari baratandukanye mu ntangiro z’umwaka wa 2019. Yavuze ko yongeye kuba manaja w’uyu mugore ukomoka mu Rwanda ariko agakorera umuziki muri Uganda. Yifashshije imbuga nkoranyambaga, Katamba yavuze ko kuri ubu […]
RDC: Abasirikare ba FARDC bari basinze barashe urufaya mu baturage bica Batandatu
Abasivile batandatu bishwe n’igisirikare (FARDC) cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019, mu gace ka Oicha, Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Radio Okapi itangaza ko aba baturage barashwe mu buryo budasobanutse nyuma y’aho umuntu wa mbere agize icyo abitangazaho ku wa Mbere w’iki […]
Rusizi: Kutaganira hagati y'abashakanye ku isonga mu bitera amakimbirane
Bamwe mu bagore bo mu Mirenge inyuranye y’akarere ka Rusizi bavuga ko kuba ubutane, gucana inyuma n’ amakimbirane byo mu ngo byiyongera ahanini biterwa n’ ibura ry’ibiganiro hagati y’abashakanye. Ibi ngo ni byo byateye itorero MĂ©thodiste Libre mu Rwanda, Conference yaryo ya Kinyaga guhuriza hamwe abagore bahagarariye abandi hakurikijwe amazone, bahugurwa ku mibanire inoze y’ingo […]
Nzi neza ko mu rusengero harimo abatinganyi bagenzi bange-Nabonibo uririmbira Imana
Albert Nabonibo, Umuhanzi uririmbo indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana avuga ko yahuye n’imbogamizi nyinshi nyuma y’aho atangarije mu ruhame ko ari umutinganyi harimo gutukwa no kweguzwa ku kazi. Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) cyitwa Thomson Reuters Foundation, Nabonibo yavuze ko atitaye ku bantu nk’aba barimo inshuti ze, abakunda ibihangano bye barimo n’abo ku […]
Ibyo bakora byose ntituzarambirwa-Ingabire Victoire avuga ku rupfu rw'umuyoboke we
Victoire Ingabire uyoboye ishyaka rya FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yababajwe n’urupfu rwa Syridio Dusabumuremyi wari umuhuzabikorwa w’ishyaka, aha ubutumwa abamwishe bamuteye ibyuma n’ubwo bataramenyekana. Victoire yavuze ko Dusabumuremyi yishwe n’abantu babiri bamusanze mu kazi bamutera ibyuma nyuma gato ya saa tatu y’ijoro ry’uyu wa 23 Nzeri mu karere ka Muhanga, umurenge wa Shyogwe. […]
Ababuriye ababo mu mpanuka y’indege barimo Umunyarwanda banze indishyi y’akababaro bagiye guhabwa
Imiryango 15 yaburiye ababo mu mpanuka ya kompanyi ya Ethiopian Airlines  yo ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 barimo Umunyarwanda Jackson Musoni batangaza ko batakwemera indishyi y’akababaro Kompanyi ya Boeing ingana na Frw miliyoni 132 ishaka kubaha. Abanyamategeko b’iyi miryango bavuga ko iyi ndishyi ntacyo ivuze, ko ahubwo iyi kompanyi ishaka kwiyamamaza. Nomaan Husain, umwe […]
Leta y'u Burundi yataye muri yombi abanye Congo basaga 90
Abanyeshuri basaga 90 bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye gutabwa muri yombi ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019, mu Burundi bashinjwa kuhaba batabifitiye uburenganzira, ibi byatumye bagenzi babo bigaragambya basaba ko barekurwa. Bitangazwa ko abanyeshuri b’Abanye Congo biga mu Burundi basaga ibihumbi birindwi, muri kaminuza cyane cyane iz’i Bujumbura. Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri […]
Afite agatsina gato katanshimisha, ni umugabo w’amasegonda 10- Vera Sidika
Ikimenyabose akaba n’umushabitsi muri Kenya, Vera Sidika atangaza ko uwo bahoze bakundana Otile Brown ntacyo yari ashoboye mu buriri bitewe n’igitisna gito ndetse no kurangiza vuba kwe. Vera Sidika na Otile Brown batandukanye mu Kwakira 2018. Muri iyi minsi bagaragara ku mbuga nkoranyambaga basubizanya ubutitsa, ahanini bavuga ku birego birimo iby’intege nke mu buriri n’ibindi. […]
Musanze: Umubyeyi wari uhetse umwana yapfiriye inyuma y’ibitaro
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 24, umubyeyi wari uhetse umwana yasanzwe yapfiriye inyuma y’ibitaro bya Ruhengeri. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri buvuga ko yari yaje gusura umurwayi. Bwiza.com tuvuganye n’Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Muhire Philbert yemeza aya makuru. “ Ni byo koko saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, inyuma y’ibitaro bya Ruhengeri twahasanze umurambo w’umubyeyi wari […]
Jose Chameleone agiye kwimurira umuryango we muri Amerika ku mpamvu ya politiki
Umuhanzi, umuherwe akaba n’umunyapolitiki w’Umugande, Josesh Mayanja uzwi nka Jose Chameleone mu muziki, yavuze ko agiye kwimurira umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitewe n’uko ashaka kwiyegurira politiki. Chameleone yatangaje ko agiye gutera ikirenge mu cya mugenzi we, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki, dore ubu yamaze kuba umunyamuryango w’ishyaka rya […]
Leta y'u Rwanda yasabwe kugira ubushishozi ku bana b'inzererezi
Imwe mu miryango iharanira uburengenzira bwa muntu mu Rwanda yasabye Leta kutihutira gusubiza abana b’inzererezi mu miryango hatabanje gusuzumwa impamvu nyir’izina yatumye baza mu mihanda. Ubuzererezi ni ikibazo Leta ivuga ko gihangayishije ariko impamvu ibutera ntikunze kuvugwaho rumwe . Gusa bamwe mu bana bo bavuga ko impamvu zatumye bajya mu muhanda zishamikiye ku bukene bw’ababyeyi […]
Nkurikije imirwanire ya CRAP, kwica Gen. Mudacumura rwari urugamba rukaze-uwahoze muri FDLR
Umwe mu basirikare bahoze mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) avuga ko akurikije ubuhanga azi ku mutwe urinda abayobozi bakuru muri izi nyeshyamba (CRAP), kwica Lt. Gen. Mudacumura wari umuyobozi wawo habaye urugamba rukomeye. Gen. Sylvestre Mudacumura yishwe n’ingabo za Congo-Kinshasa (FARDC) ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, i Bwito, Teritwari […]
Diamond yamenye ibanga ry'umukobwa washakaga kumusenyera
Diamond Platnumz umuririmbyi rurangiranwa akaba n’umuyobozi wa Wasafi yashyize hanze amafoto n’ubutumwa bugufi yandikirwaga n’umukobwa wikimero uzwi nka Lynn wanavuzweho kuba mu rukundo rw’ibanga n’uyu muhanzi. Abinyujije kuri instgram Storie Diamond yashyizeho amafoto agaragaza ubutumwa yandikiwe nuyu Lynn amusaba ko bagirana ibihe byiza bigamije ishimisha muburi ndetse amweza ko ameze neza kurusha umgore we Tanasha. […]
Mbabazwa no kuba maranye n'umugabo imyaka 4 akaba atazi aho yankora ngo ndyoherwe n'imibonano- Nkore iki?
Imyaka Ine ishize mbana n’umugabo wanjye, rwose buri munsi ataha mu rugo nanjye ni uko, ariko usanga mu gikorwa cy’imibonano nta kintu abashije pe. Ku ruhande rumwe navuga ko yikunda, ibyo aba akora byose aba agira ngo arangize umuhango yisinzirire, ntabwo azi ko n’umugore yarangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ntabwo azi ko umugore ategurwa mbere […]
Burundi: Inzara iravuza ubuhuha
Iyi ni ifoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cy’i Burundi, sosmedias/Burundi aho kigaragaza ubuzima bamwe mu baturage bo muri Komini Giharo, Intara ya Rutana babayemo. Iki kinyamakuru gitangaza ko hari ubukene bukabije mu miryango, aho batabasha kubona amazi meza ndetse n’amafunguro abafasha kubaho mu buzima bwiza. Nk’uko binagaragara ku ifoto, isuku igaragara kuri iyi miryango ni hafi […]
Umuhuzabikorwa w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yishwe ateraguwe ibyuma
Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’Ishyaka rya Ingabire Victoire (FDU-Inkingi) Syridio Dusabumuremyi yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyakana nk’uko ishyaka yabarizwagamo ribyemeza. Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda ariryo uyu mugabo yabarizwagamo, Ingabire Victoire yemeje aya makuru. Yabwiye Bwiza.com ko urupfu rwa Dusabumuremyi rwabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho uyu mugabo yikoreraga ku […]