Abanyarwanda mwakoze cyane-HCR yazanye n'impunzi 66 zaturutse muri Libya(amafoto)
Mu masaa tatu ashyira saa yine y’uyu wa 26 Nzeri ni bwo ikiciro kigizwe n’impunzi 66 zabaga muri Libya kigeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ziherekejwe n’Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, UNHCR. Iki ni ikiciro cya mbere mu mpunzi 500 zo muri Libya zizakirwa n’u Rwanda nyuma y’umutekano muke zari zifite […]
Nyamasheke: Ababyeyi bagabiye inka umuyobozi w’ishuri utarirengagije impfubyi zamuganaga
Ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Tyazo riri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umuyobozi waryo Ngezahayo Abidan umaze imyaka 20 ariyobora yarigejejeho n’uburyo yitaye ku bana bazaga bafite ibibazo byihariye barimo n’imfpfubyi, bamugenera inka y’ishimwe ngo izabere urugero n’abazamusimbura. Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo kumushyikiriza iyi nka, bamwe mu […]
Rusizi: Bifuza gusubirishamo urubanza rwa Bagambiki
Inkuru y’igifungo cya burundu Urukiko rw’ubujurire rwo muri Suwedi rwahanishije umunyarwanda Teodori Rukeratabaro, mu mpera za Mata 2019, ikomeje gutuma abahohotewe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, b’i Rusizi, basaba ko urubanza rwa Perefe Bagambiki Emmanuel wagizwe umwere n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwasubirishwamo. Yaba umwere ate ari we wayoboye ibitero byose akuriye […]
Intambara ishobora kurota hagati y'inyeshyamba na MONUSCO imaze iminsi ibiri yohereza ibitwaro bikomeye i Masisi
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO) umaze iminsi ibiri wohereza intwaro ziremereye i Masisi na Walikale kugira ngo uhangane n’imitwe yibasiye utu duce two mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. MONUSCO ivuga ko yohereje ‘batayo’ ya kabiri y’ingabo zo mu Buhinde mu gace ka Pinga kuva kuri uyu wa […]
Ni hehe bafata ruswa nkeya se ahubwo?-Ingabire Marie Immaculée
Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Kurwanya Ruswa n’Akarengane (Transparent International Rwanda), Ingabire Marie ImmaculĂ©e avuga ko hari ibigo byinshi birangwamo ruswa ku buryo bigoranye gusubira ku murongo. Mu kiganiro Zoom In cyatambutse kuri RTV, Ingabire yabajijwe ahantu abona hakiri ruswa nyinshi, asubiza ati: ” Ni hehe bafata nkeya se ahubwo? Polisi bakoze ibitangaza mu kurwanya ruswa ariko […]
Igihembo cyahawe Messi kirakemangwa, haravugwa kwiba amajwi
Igihembo cya Lionel Messi nk’Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) cyaje amakemwa nyuma y’aho bamwe mu batoza na ba kapiteni bamwe bavuga ko batatoye  uyu mugabo ariko nyuma amajwi yabo akaba ari we abarurwaho. Messi ukinira Ikipe ya Barcelona yo muri Esipanye akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu cya Argentine, aherutse […]
Jacques Chirac wabaye Perezida w'Ubufaransa yapfiriye mu biganza by'umuryango we
Jacques Chirac wahoze ari Perezida w’Ubufaransa imyaka ya nyuma y’ubutegetsi bwe ikarangwa n’ibibazo bya ruswa, yapfuye kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nzeri 2019, afite imyaka 86. Umukwe we yabwiye ibiro ntaramakuru AFP, ati: “Perezida Jacques Chirac yapfuye muri iki gitondo akikijwe n’umuryango we, mu mahoro”. Inteko ishingamategeko y’Ubufaransa yafashe umunota wo kumwibuka. Jean-Claude […]
Yatwitse Mwishywa we n'amashashi nyuma yo kubura 37,000 RWF
Polisi ya Uganda irashakisha Daphine Kembabazi watwikishije amashashi mwishywa we nyuma yo kubura amashilingi ya Uganda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Ush). Iri hohoterwa Kembabazi yarikoreye Linda Rose w’imyaka 13 y’amavuko, ubusanzwe wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu ishuri rya Kagote. Linda yasobanuye ko Kembabazi ubwo yageraga mu rugo, yashatse aya mashilingi […]
Umugabo wanjye yanteje bagenzi be, yababwiye uburyo ngira amavangingo menshi- Nkore iki?
Kera tukiga umubano kwa padiri bajyaga batubwira ko kugira ibanga ry’urugo ari iby’ingenzi ariko umugabo wanjye abara inkuru zose kugera n’aho avuga n’ibyo mu buriri pe! Ntunguwe kabiri aho abagabo babiri bamaze kungeraho bansaba ko turyamana, baza bituratuza ariko nyuma nkabona intego yabo ku bw’amahirwe bakanerura bakambwira. Nibyo koko ayo mavangingo ndayafite, kandi n’umugabo wanjye […]
HRW ivuga ko imfu z’abatavuga rumwe na Leta mu Rwanda ziteye icyikango
Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (HRW) utangaza ko imfu z’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ziteye ukwikanga ugereranyije n’isura rufite ku ruhando mpuzamahanga ku kugendera ku mategeko. Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge avuga ko ubusanzwe u Rwanda rufite isura nziza mu mahanga ku kubaha uburennganzira bwa muntu ariko ko bigaragara ko muri […]
Bugesera: Havutse itorero rifite abayoboke babana mu nzu imwe
Itorero rishya mu Rwanda ‘Abigishwa ba Yezu’ rifite abayoboke babana mu nzu imwe bagasangirira hamwe nk’umuryango umwe, rikaba rifite umwihariko wo kubana bose nk’uko intumwa za Yezu zabanaga mu gihe cyo hambere. Iri torero rikoreramu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, ari na ho batuye bose nk’umuryango umwe. Abayoke baryo bagiye basiga imiryango yabo […]
Uwitwa Salongo yagendeye ku gataro abamurebaga bakizwa n'amaguru
Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, ukomoka mu Karere ka Bugesera benshi bakaba bamuziho kugira imbaraga zidasanzwe ahabwa n’abakurambere, kuri iyi ncuro yicaye ku gataro kazamuka mu kirere, abari bamuhanze amaso bakizwa n’amaguru. Benshi bari bamuziho kugira Uruhereko aha abajujubijwe n’abajura, ku buryo iyo agarutse afatwa ku cyo yari agiye kwiba ariko ubu noneho yemeye kugaragaza […]
Icyo Imana ishaka ku abantu bayo ni ukubohoka – Rev. Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. 2 abakorinto 3:17 “Imana ni umwuka kandi aho umwuka w’ Imana uri haba hari umudendezo” Niba […]
Abarinzi ba Diamond batumye abantu bakangarana -Videwo
Umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya Diamond Platnumz yatunguye abantu ubwo yajyaga gusinya amasezerano y’akazi ari kumwe n’abarinzi bagera ku icumi bambaye nka biteguye urugamba, ibintu byanatumye abantu benshi bagira igihunga. Kuwa gatatu tariki 25 Nzeri 2019 ubwo Diamond yarekezaga muri imwe muri Hotel iri i Dar es Slaam agiye gusinya amasezerano y’akazi n’ikompanyi yabashinwa ikora isabune […]
Leta ya Uganda irashinjwa kugambanira abazahajwe n’intambara yo mu majyaruguru
Raporo y’ibanze ku bikenewe n’abagizweho ingaruka n’intambara yo mu majyaruguru ya Uganda ivuga ko aba baturage bagambaniwe na Leta ya Uganda iyobowe na Museveni Yoweli Kaguta. Raporo y’umuryano utegamiye kuri Leta witwa Foundation for Justice and Development Initiative (FJDI) ivuga ko aba baturage basa n’abagambaniwe na Leta ya Uganda bitewe n’uko igihe cyose bayitabaje basaba […]
Nyamasheke: Ba Gitifu bane b'Imirenge beguye
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge Ine yo mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, beguye ku mirimo ku bw’impamvu bise izabo bwite. Abeguye ni Niyonzima Jacques wari Gitifu w’Umurenge wa Kagano, Ngendahimana LĂ©opold wayoboraga Umurenge wa Bushekeri, Ndindayino J.Claude wayoboraga uwa Mahembe na Muyisenge Maurice wayoboraga uwa Rangiro. Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Ntaganira […]
Uganda: Umuhanzi w’Umunyarwanda  yatunguranye ahindura ahari kubera igitaramo cye
Umunyarwandakazi Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda bitunguranye yahinduye ahari kubera igitaramo cye ku mpamvu zatangajwe na manaja we, Edwin Katamba. NK’uko byari byitezwe, igitaramo cya Fille cyari kuzabera muri Selena Hotel mu Mujyi wa Kampala, gusa byaje gutangazwa ko ibi byahinduwe nk’uko Katamba yabwiye Televiziyo ya NBS. Katamba uzwi nka MC Kats yavuze ko […]
Kigali: Hari abanyeshuri bakiga bahagaze
Bamwe mu banyeshuri bo mu bigo by’amashuro mu Mujyi wa Kigali barakiga bahagaze kubera ubucucike mu byumba by’amashuri bigiramo. Mu kigo cy’amashuri abanza cya Ngara, giherereye mu murenge wa bumbogo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, aho nibura ishuri rimwe ririmo abana hati ya 80 na 100 mu gihe nibura ishuri ryakabaye ririmo 45. […]
Perezida Nkurunziza akomeje gutsimbarara ku ijambo
Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi atangaza ko ibyo yavuze atazisubiraho, ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka utaha wa 2020, ngo n’ubwo bwose hari ababimusaba. Jean-Claude Karerwa, umuvugizi wa Perezida Nkurunziza yabitangaje kuri uyu wa Gtatatu tariki ya 25 Nzeri 2019, mu kiganiro abavugizi b’inzego za Leta bagiranye n’abanyamakuru. Karerwa avuga ko […]
Abanyarwanda biga muri Congo bamaze ukwezi batajya ku ishuriÂ
Abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri Congo- Kinshasa cyane mu Mujyi wa Goma bamaze ukwezi batajya ku ishuri ku bwo kubuzwa kwambuka. Umwaka w’amashuri muri Congo aho biga mu Gifaransa hagiye gushira ukwezi utangiye, Abanyarwanda bigayo bataha n’ubu ntibaremerwa kwambuka uko bisanzwe. Aba banyeshuri biganjemo abava mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda, biga mu mashuri kuva ku […]