Leta ya Uganda irashinjwa kugambanira abazahajwe n’intambara yo mu majyaruguru

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’ibanze  ku bikenewe n’abagizweho ingaruka n’intambara yo mu majyaruguru ya Uganda ivuga ko aba baturage bagambaniwe na Leta ya Uganda iyobowe na Museveni Yoweli Kaguta.

Raporo y’umuryano utegamiye kuri Leta witwa Foundation for Justice and Development Initiative (FJDI) ivuga ko aba baturage basa n’abagambaniwe na Leta ya Uganda bitewe n’uko igihe cyose bayitabaje basaba ubufasha, itigeze ibumva ngo ibagoboke.

FJDI kuri ubu iri gukorana n’abaturage bo mu majyaruguru y’iki gihugu ivuga ko  bo ubwabo ntako batagize ngo birwaneho mu gihe Leta yo ntacyo yigeze ibakorera mu byo yabasezeranyije.

Umuyobozi Mukuru wa FJDI, Lino Owor Ogor muri iyi raporo y’ibanze avuga ko ubushakashatsi bakoze bwerekanye ko abatuye amajyaruguru ya Uganda uretse kubura ababo, bamaze imyaka myinshi batabona uburezi, gutegura ejo hazaza n’imibereho myiza.

Amasezerano  bahawe n’abari mu butegetsi y’ibijyanye n’ubuzima bwiza, yabaye akaya mabati.

Everlyn Amony, umwe mu bavuye mu mashyamba akaba n’umuvugizi w’abagore yavuze ko bahura n’ibibazo mu miryango yabo, ibikomere bikomoka ku rugamba, ubukene n’ibindi.

Muri Kamena 2019, nibwo Inteko Ishinga amategeko ya Uganda yashyizeho politiki yo guhangana n’ibibazo bisa n’iby’abaturage bo mu majyaruguru y’igihugu nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umuyobozi gakondo w’Abacoli,  Rwot David Onen Acana II ubwo yari mu Karere ka Kitgum yari yashimye ishyirwaho ry’iyi politiki gusa asaba ko yashyirwa mu bikorwa byihuse kugira ngo iramire abaturage bo mu majyaruguru y’igihugu basumbirijwe.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Amajyaruguru ya Uganda yaranzwe n’intambara z’urudaca zatewe n’abarwanyi ba LRA ya  Joseph Kony.

 

 

Soma Izindi Nkuru