Umugabo ankunda turi mu rugo, twagera mu birori no mu rusengero akampunga

Nge n’umugabo wange twakundaye cyane turi abasore n’inkumi, dupanga gukora ubukwe na byo bigenda neza ndetse no mu minsi ya mbere duhuje inzu ndetse n’uburiri  gusa ubu ndemerewe n’uburyo asigaye anyitwaraho iyo tugeze mu ruhame. Nta kibazo nzi mfitanye n’umugabo wange ariko nibaza impamvu iyo tugiye mu birori nko mu bukwe mu miryango ndetse n’inshuti […]

Komanda ufatanye na Veterineri imbwa izazerera hanze ntizatahe- Meya wa Nyanza

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Elasme ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Nyagisozi muri ako Karere, bamugaragarije ko bahangayitswe n’imbwa ziri muri ako gace. Nyuma yo kugaragarizwa agahinda n’aba baturage, umuyobozi w’Akarere yahise asaba veterineri n’abashinzwe umutekano kwita kuri iki kibazo cy’imbwa. Umukecuru Mukamabano Azera atuye mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi  […]

Kubera iki Mwalimu Nyerere asa n'uwateye igiti kitazashiraho imbuto?

Julius Kambarage Nyerere cyangwa se Mwalimu Nyerere yavukiye ku butaka bwa Butiama muri Tanganyika muri Werurwe 1922. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Tanganyika yigenga mu 1961, nyuma aba Perezida wa Tanzania yari yihuje na Tanyanyika biba igihugu kimwe (Tanzania) mu 1964. Se wa Nyerere yari umuyobozo w’ubwoko bwitwa Zanaki. Yize amashuri yisumbuye muri Tabora, kaminuza ayiga […]

Biravugwa ko Igisirikare cya Uganda gikomeje imyiteguro yo guhangana n’u Rwanda

Igisirikare cya Uganda cyakajije imyiteguro yo kurinda igihugu, by’umwihariko uburengerazuba bwa Uganda bivugwa ko bwaba bugiye guterwa n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, ngo n’indi mitwe bikorana. Umujyanama wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, aherutse gutangaza ko hari abanzi bari gutegura gutera Uganda ariko bagomba kwitegura kuzagirwa umuyonga. Yakomeje avuga ko nta watsinda […]

Mu ishuri rya kisilamu habonwe abantu  67 bamaze igihe bakorerwa iyicarubozo

Polisi mu majyaruguru ya Nigeria yabohoye abantu 67 yasanze bazirikiye mu ishuri rya kisilamu ricumbikira abanyeshuri nk’uko abategetsi babivuga. Abo ni abanyeshuri bari hagati y’imyaka irindwi na 40, babwiye polisi ko bakorewe iyicarubozo. mu buryo bunyuranye. Mu kwezi gushize, abandi banyeshuri bagera kuri 300 b’igitsina gabo babohowe mu ishuri ricumbikira abanyeshuri muri leta ya Kaduna […]

Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Bangui hari byinshi rusobanuye

Ikinyamakuru A Bangui cyo muri Centrafrica cyatangaje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ajya i Bangui kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rugamije gukorana business na Centrafrica, aho kivuga ko hari abashoramari b’Abanyarwanda bamaze gushora miliyari z’ama-CFA muri kompanyi yo kuvugurura Umujyi wa Bangui, kandi biteguye kongera iyo mari. Bivugwa ko biri mu byumvikanweho ubwo […]

Iyo abandi bagore baganiriye iby'amavangingo bazana mu gihe cy'imibonano ngira ipfunwe, ese ni irihe banga nanjye nakoresha?

Abagore bagenzi banjye mbifurije umunsi mwiza wahariwe umugore wo mu cyaro, mboneraho no kubasaba inama, kimwe n’abagabo bafite ubumenyi kuri aya mabanga y’urugo. Mugabo, maze imyaka icyenda Ine nubatse urugo, sinavuga ko ndi mukuru kubirebana n’urugo ariko na none sindi n’umwana. Twabanye umugabo wanjye mbona ari ibisanzwe, gusa agakunda kumbwira ko hari akantu azambwira. Yakundaga […]

Abakinnyi 18 ba RDF bagiye kwitabira Irushanwa rya Gisirikare ku rwego rw’isi

Igisirikare cy’u Rwanda cyohereje abakinnyi 18 mu Irushanwa rya Gisirikare ku rwego rw’isi rigiye kubera mu Bushinwa mu mugi wa Wuhan. Aba bakinnyi bari mu makipe ane; ayo kwiruka, Beach Volley, Taekwondo no kurasa bagiye baherekejwe na Brig. Gen. Jean Bosco Ngiruwonsanga uri mu Kanama Mpuzamahanga k’Imikino ya Gisirikare. Brig. Gen. Ngiruwonsanga yabanje yasaba aba […]

Abashyigikira amoko nibajye mu kuzimu- Perezida Museveni 

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yasabye abayobozi ba Sudani y’Amajyepfo gushyira imbaraga mu gukora ibyateza imbere abaturage babo. Yasabye ko ibibatandukanya nk’irondamoko bikwiriye kutabaranga kuko ngo ari uguta igihe. Museveni wari mu biganiro by’amahoro bihuza abanyepolitiki bo muri Sudan  mu Murwa Mukuru Juba, yavuze ko nta terambere ryagerwaho abantu bakomeje gushyira imbere iby’amoko. Ati “ […]

Sankara, intwari y'Afurika imaze imyaka 32 itabarutse yasize uwuhe murage?

Hashize imyaka 32 Thomas Isidore Sankara waharaniye impinduramatwara iganisha ku kwigira kw’Afurika atabarutse. Yabaye umusirikare, aba umunyamabanga wa leta mu bijyanye n’amakuru, aba Minisitiri w’Intebe mu cyahoze ari Haute Volta. Thomas Sankara ni we Perezida wa mbere w’igihugu kuva yacyira Burkina Faso kuva mu 1983 kugeza ku wa 15 Ukwakira ubwo yicirwaga mu ihirikwa ry’ubutegetsi […]

Gen. Afurika Jean Michel wayoboraga inyeshyamba ziherutse kugaba igitero mu Rwanda yarashwe

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Jenerali Afurika Jean Michel wayoboraga inyeshyamba za RUDI URUNANA, ziherutse kugaba igitero mu Rwanda zikica abaturage 14, yakomerekejwe bikomeye n’ingabo za FARDC, abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima. Ni amakuru aturuka muri Gurupoma ya Binza,Teritwari ya Rutchuru ahitwa Gasharu, akavuga ko ku wa Mbere tariki ya […]

Igisirikare cya Uganda gikomeje imyiteguro yo kurwana n’u Rwanda

Igisirikare cya Uganda cyakajije imyiteguro igihugu by’umwihariko uburengerazuba bwa Uganda bivugwa ko bwaba bugiye guterwa n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF ngo n’indi mitwe bikorana. Umujyanama wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, aherutse gutangaza ko hari abanzi bari gutegura gutera Uganda ariko bagomba kwitegura kuzagirwa ivu. Yakomeje avuga ko nta watsinda Uganda avuga […]

Nyamasheke: Abagore barasaba abagabo kutabaharira gahunda zo kuboneza urubyaro

Abagore bo mu Karere ka Nyamasheke bakavuga ko hari abagabo bagifata kuboneza urubyaro nk’ibitabareba bigaharirwa bo gusa kandi bibagiraho ingaruka bose. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na bamwe mu bagore n’abagabo  bo mu murenge wa Kirimbi muri aka karere ubwo ko n’aka Nyabitekeri twatangirizwagamo  icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana aho mu bikorwa harimo no gukangurira cyane […]

Agashya muri Uganda: Ibizamini bya Leta byarindishijwe abakomando barinda Museveni

Ubwo mu gihugu cya Uganda hatangizwaga ibizamini by’abanyeshuri barangiza umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, mu Karere ka Mbarara byagejejwe ku bigo bizakorerwaho birinzwe n’abasirikare kabuhariwe bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2019 nibwo abanyeshuri batangiye gukora ibi bizamini, bikaba byarindishijwe abakomando hirindwa ko byakwibwa, abanyeshuri bamwe bagakopezwa. Ibinyamakuru bitandukanye […]

Gen.  Dallaire avuga ko nta magambo yasobanura uko yakiriye icyemezo cya LONI cyo kwanga gutabara mu gihe cya jenoside

Umunya-Canada, Lt. Gen. Romeo Dallaire avuga ko yumva nta magambo ahagije yavuga uko yiyumvise ubwo yamenyeshaga Umurayango w’Abibumbye (ONU) ngo itabare kuko yabonaga hari imigambi yo kwica Abatutsi mu 1994. Gen. Dalliare wari uhagarariye ingabo za LONI zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi kuwa 11 Mutarama 1994  yohereje icyiswe “ genocide […]

Perezida Kagame ategerejwe i Bangui

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2019, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ategerejwe i Bangui, muri Centrafrika nk’uruzinduko rwe rwa mbere agiye kugirira muri iki gihugu kuva Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra yatorwa mu 2016. Nk’uko byatangajwe mu itangazo Guverinoma ya Bangui yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2019, ngo uru ruzinduko rwa Perezida […]

Perezida Kagame asanga Afurika itakomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga ubuziraherezo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Afurika idashobora gukomeza kubeshwaho n’inkunga z’amahanga kugirango ishore imari mu mpinduka zayo. Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama ya 8 y’Impuzamashyirahamwe Nkuru y’ibigo byo muri Cote d’Ivoire (CGECI), inama ya mbere yagutse ngarukamwaka y’abikorera muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika. Ni inama ihuriza hamwe urwego rw’abikorera rwo […]

Kirehe: Bamwe mu barimu barijujutira guhora bakwa ibyangombwa uko umwaka utashye

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri yo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe bavuga ko barambiwe guhora bakwa n’ubuyobozi bw’Akarere ibyangombwa buri mwaka kandi baba barabitanze mbere yo guhabwa akazi. Bamwe muri aba baganiriye na Bwiza.com kuwa 14 Ukwakira uyu mwaka, bavuga ko bakwa ibyangombwa buri uko habaye igenzura kandi baba bazi ko […]

Icyo abayobozi bavuga ku nkuru y’uko ingabo z'u Rwanda, u Burundi na Uganda zigiye kurwana muri Congo

Nyuma y’amakuru yakomeje gutangazwa hirya no hino ko u Rwanda, u Burundi, Uganda na Tanzania bigiye guhurira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gutera ingabo mu bitugu iki gihugu mu rugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba, ubuyobozi bw’u Rwanda rwayateye utwatsi. Aya makuru yavugaga ko ibi bihugu Bine bizohereza muri iki gihugu abasirikare b’umwuga kandi kabuhariwe […]

Bagenzi bacu tubabonemo ibyiza

Mu buzima, niyo haba ibyiza byinshi gute, ntuzabuburamo ikibi n’ubwitegereza neza. Uzabubonamo ibikocamye, intege nke, ibyo utumva cyangwa utishimira. Ushobora guhitamo kuzajya ubona ibyiza gusa cyangwa se ukazajya ubona ibyo kunengwa gusa, ukazajya ubona ibibi. Iyi niyo mpamvu ubona ingo z’abashakanye muri iyi minsi zimeze nabi. Umugore cyangwa bombi badukanye akamenyero ko kureba ibibi gusa. […]