Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri yo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe bavuga ko barambiwe guhora bakwa n’ubuyobozi bw’Akarere ibyangombwa buri mwaka kandi baba barabitanze mbere yo guhabwa akazi.
Bamwe muri aba baganiriye na Bwiza.com kuwa 14 Ukwakira uyu mwaka, bavuga ko bakwa ibyangombwa buri uko habaye igenzura kandi baba bazi ko babihaye abayobozi b’amashuri bigishaho bakabijyana ku turere, bakoreramo.
Bashinja ubuyobozi bushinjwe kubika ibyangombwa byabo kuba budafata neza ibyangombwa byabo.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwku bwo kwirinda kurebwa nabi n’ubuyobozi, yagize ati “ Iyo twinjiye mu kazi duha diregiteri ibyangombwa byacu akabijyana ku karere, tubabazwa no kumva diregiteri ari kutubwira nyuma y’igihe runaka ari kutubwira ngo dutanga dosiye. Twibaza impamvu ziba zitacungwe neza kandi kuzibona biba batwaye amafaranga yacu. Bansabye ko nongera gutanga letter d’affectation [Ibaruwa y’akazi kandi urumva sininjiye mu kazi ntayitanze].”
Mugenzi we ati “ Kuki buri mwaka umuntu agomba gujya asiragira ashaka dosiye. Buri gihe iyo mu karere hari bukorerwe controle[ igenzura] dusabwa natwe kongera gutanga izindi dosiye. Ibi biba kuri bamwe muri twe buri mwaka, hari igihe uyu batabigusaba, utaha bakabigusaba. Njye bansabye icyangombwa cy’indahiro y’akazi kandi nari naragitanze. Ndongera njya gushaka ikindi, bansaba gutanga ciminal records [icyemezo cy’uko ntafunzwe], ibi byose ubibona wishyuye amafaranga.”
Aba barimu bavuga ko iki kibazo kiri no ku bandi barimu bigisha ku bindi bigo byo mu Murenge wa Mpanga.
Bemeza ko uku guhora bakwa dosiye ari ikibazo kigira ingaruka ku mikoro, akazi n’umwanya byabo igihe bari gushaka ibindi byangombwa.
Ati “ Iyo ukeneye izo dosiye utanga amafaranga, umwanya utakaza ujya kuyishaka ikindi ni uko dusiga amasomo twakabaye dutanga tukajya gushaka izi dosiye.”
Aba barezi basaba ubuyobozi gucunga neza dosiye zabo cyane ko ngo kuzibona biba byabagoye.
Umuyobozi Ushinzwe Abarimu mu Karere ka Kirehe, Charles Hakizimana yabanje guhakana aya makuru gusa nyuma yemera ko hari ibibazo bivugwa n’aba barimu ariko ngo biri kuvugutirwa umuti.
Ati “ Ntabwo ari byo. Usanga ari ikibazo cy’abarimu bacye gusa kiragenda kirangira. Ni ibintu bigenda bikemuka, habayeho ukwimuka bityo zimwe zikabura. Haramutse hari ibibazo nk’ibyo, twababwira ko turi kubikemura kuko turi mu igenzura rya Komisiyo y’Abakozi ba Leta. Kuri ubu twakwizeza abarimu ko iki kibazo kitazongeraho kubaho kuko turi kubika ayo madosiye mu buryo bugezweho.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Avuga ko ibura ry’amadosiye ya bamwe mu barimu riterwa ahanini no kwimuka ariko ko uyu mwaka ibi bibazo bizaba byarangiye.



2 Responses
Kirehe: Bamwe mu barimu barijujutira guhora bakwa ibyangombwa uko umwaka utashye
Aho hantu ndahazi narahakoreye urtse no kuba bongera gutakaza amafranga bashaka ibyo byangombwa natike yo kuva Mpanga jya ku karere gushaka Notaire cyangwa i Kibungo kurukiko gushaka EXTRAIT nabyo bitwara umushahara wose w’ukwezi wa mwarimu abo barimu niba bafite Reception basinyiwe n’abo bayobozi babajyane mu nkiko babishyure ibyo ni agasuzuguro kavanze n’agahimano
Kirehe: Bamwe mu barimu barijujutira guhora bakwa ibyangombwa uko umwaka utashye
Aho hantu ndahazi narahakoreye urtse no kuba bongera gutakaza amafranga bashaka ibyo byangombwa natike yo kuva Mpanga jya ku karere gushaka Notaire cyangwa i Kibungo kurukiko gushaka EXTRAIT nabyo bitwara umushahara wose w’ukwezi wa mwarimu abo barimu niba bafite Reception basinyiwe n’abo bayobozi babajyane mu nkiko babishyure ibyo ni agasuzuguro kavanze n’agahimano