image_870x_6a1d7e3a0a44e

Umunyamakuru Sadi Habimana arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wa siporo Sadi Habimana amaze iminsi afunzwe nyuma y’ikibazo cyabaye hagati ye n’umukozi ushinzwe umutekano ku mukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Ibi byabereye kuri Stade ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, ubwo ayo makipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu mukino wasoje shampiyona. Uwo musaruro watumye Rayon Sports irangiza iri ku mwanya wa kane ndetse ibona itike yo kwitabira imikino ya CAF Confederation Cup.

Amakuru avuga ko mu gihe umukino wari ukomeje, Sadi Habimana yagiye mu gice cyagenewe abanyamakuru ashaka gufata telefone ye. Ageze ku muryango, umukozi ushinzwe umutekano amubuza kwinjira, ibintu byateje kutumvikana hagati yabo.

Mu gihe impaka zari zikomeje, bivugwa ko Sadi yasunitse uwo mukobwa wari ku burinzi. Nyuma y’ibyo, yahise ahamagara inzego z’umutekano zari hafi aho, zirimo Polisi, maze Sadi ahita afatwa arafungwa.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, aracyafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

Mu kwisobanura kwe, Sadi Habimana yavuze ko nta mugambi yari afite wo kugirira nabi cyangwa kubangamira uwo mukobwa. Gusa uwo mukobwa we yatangaje ko ibyo byamuhungabanyije ndetse bikamugiraho ingaruka.

Polisi yasabye uwo mukobwa gutanga ibyangombwa bya muganga bigaragaza ikibazo yaba yaragize nyuma y’ibyabaye, cyane ko yavuze ko yumvise ububabare mu gatuza. Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje kandi nta mwanzuro uratangazwa ku mugaragaro.

Sadi Habimana azwi nk’umunyamakuru wa siporo wakoraga mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, BTN TV na B+, aho yari amaze igihe akurikirana amakuru ya siporo mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *