HBqsuMZXgAETmF_

Jean-Luc Habyarimana ni muntu ki mu mibanire ya RDC n’abatavuga rumwe na Kigali?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kurangwa n’ubushyamirane bushingiye ku mutekano w’akarere, amazina y’abanyapolitiki n’abandi bantu bavugwa mu matsinda atavuga rumwe na Kigali akomeje kugarukwaho mu isesengura rya politiki.

Muri abo harimo Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Habyarimana Juvénal wahoze ari Perezida w’u Rwanda umaze igihe avugwa mu nkuru zifitanye isano n’ingendo n’imikoranire bivugwa hagati y’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere.

Ni muntu ki Jean-Luc Habyarimana?

Jean-Luc Habyarimana azwi nk’umwe mu Banyapolitiki b’Abanyarwanda bamaze igihe baba hanze y’igihugu.

Amakuru amuvugwaho agaragaza ko yagiye agaragara mu bikorwa n’amatsinda atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, cyane cyane mu biganiro n’inama ziganira ku miyoborere n’ahazaza h’u Rwanda.

Nubwo atari mu banyapolitiki bafite amashyaka azwi cyane cyangwa imyanya ya politiki isobanutse , izina rye nk’umuhungu w’uwahoze ari Perezida rikunze kugaragara mu nkuru z’abanyarwanda baba mu buhungiro bagira uruhare mu biganiro bya politiki ku rwego mpuzamahanga.

Ingendo ze mu karere

Mu bihe bitandukanye, amakuru yemezwa n’amasoko atandukanye avuga ko Jean-Luc Habyarimana yakunze kugaragara mu bihugu byo mu karere, cyane cyane muri RDC no mu Burundi.

Izi ngendo zikunze kuvugwa mu gihe umubano w’ibi bihugu n’u Rwanda utifashe neza kubera intambara Leta ya Kinshasa irwanamo n’umutwe wa AFC/M23.

Amakuru atandukanye yemeza ko ingendo za Jean-Luc Habyarimana muri ibi bihugu ziri mu mugambi wabyo wo gushoza intambara ku Rwanda, bibicishije mu mutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Perezida Paul Kagame mu Ugushyingo 2025 ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze ko mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze igihe akorana n’abarimo umuhungu wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda mu kubaka FDLR, kugira ngo ihungabanye umutekano w’u Rwanda.

Ati: “Hambere aha, mu myaka cyangwa amezi, twamenye ko umwe mu bahungu ba Habyarimana na bamwe mu bantu bahunze hano batuye i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze igihe bakora kuri iyi gahunda ya FDLR, ndetse barinjijwe, baterwa inkunga y’amafaranga. Bamaze igihe bakora ibintu byinshi ku mabwiriza ya Perezida wa RDC we ubwe.”

“Twarakurikiranye, tubona inzinduko nyinshi basuyemo Guverinoma ya RDC i Kinshasa, hanyuma tunakurikirana ibikorwa bagizemo uruhare, yemwe harimo n’abari abayobozi ba Guverinoma bahunze nko mu myaka 20 ishize nanone kubera kugira aho bahurira na FDLR cyangwa ibindi bikorwa byo kubangamira ubusugire no gushyira hasi Guverinoma.”

U Rwanda, RDC n’umwuka w’ukutumvikana

Umubano hagati y’u Rwanda na RDC umaze igihe urangwamo amakimbirane ashingiye ku birego by’umutekano.

Kigali ishinja Kinshasa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, mu gihe RDC nayo ishinja u Rwanda kugira uruhare mu mutekano muke wo mu burasirazuba bw’igihugu binyuze mu mitwe nka M23.

Ni muri uyu mwuka w’impaka n’ubushyamirane amazina y’abantu batandukanye akomeje kugarukwaho mu itangazamakuru n’isesengura rya politiki, harimo n’abo bivugwa ko bagira uruhare mu biganiro cyangwa mu matsinda atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali.

Uruhare rwe mu mpaka za politiki y’akarere

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko Jean-Luc Habyarimana akomeje kugaragara mu nkuru zifitanye isano n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu mahanga, ndetse n’isesengura ry’umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi.

Nubwo ibikorwa bye bitajya bihabwa ibisobanuro byuzuye mu nyandiko zemewe n’inzego za leta, izina rye rikomeje kugarukwaho mu biganiro by’akarere.

Hagati aho amakuru atandukanye avuga ko Kinshasa na Gitega bahisemo kwitabaza Jean-Luc Habyarimana, kuko bamufata nk’uwabafasha guhuriza hamwe ingeri zitandukanye z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu buryo bworoshye, barimo n’abahoze ari abasirikare mu ngabo z’u Rwanda mbere yo guhunga igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *