Umunya-Canada, Lt. Gen. Romeo Dallaire avuga ko yumva nta magambo ahagije yavuga uko yiyumvise ubwo yamenyeshaga Umurayango w’Abibumbye (ONU) ngo itabare kuko yabonaga hari imigambi yo kwica Abatutsi mu 1994.
Gen. Dalliare wari uhagarariye ingabo za LONI zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi kuwa 11 Mutarama 1994 yohereje icyiswe “ genocide Fax” muri LONI ayisaba ubufasha kuko yabonaga hategurwa jenoside izibasira Abatutsi. Ubu bufasha ariko ntiyabuhawe.
Mu kiganiro na The Daily Princetonian, Gen. Dallaire yavuze ko nta magambo yavuga neza uko yiyumvise akimara gutereranwa na LONI.
Ati “ Amagambo ntiyabisobanura. Twari tumaze igihe dukore, tugerageza kumenya ibyabaga byose. Twari tuzi ko hari abahezanguni bari gutgerura imigambi mibisha. Muri LONI, icyo gihe twe ntitwari twemerewe kuneka, kuko byari bibujijwe kugenda wiyoberanyije. Twari mu Rwanda ku mpamvu y’uko impande zombi zishaka amahoro noneho natwe twagombaga gukorana nazo mu mucyo kugira ngo amahoro agerweho.”
Yakomeje agira ati “ Ariko twaje kubona ko hari uruhande rudashaka amahoro. Twamenye ko abarwanya Abatutsi. Icyanteye kugwa mu kantu kurushaho kuruta igisubizo cya LONI ni uko bambwiye ko MINUAR idakwiye guhagarika abateguraga jenoside, ntibyari mu nshingano zacu. N’abayobozi ba politiki muri misiyo yacu ntibabyiyumvishaga. Ibi byatumye n’abari muri New York batabyumva na gato.”
Dallaire avuga ko kuba yarabwiye LONI ko amakuru atanga yizewe kuko ayakura mu bantu bo hejuru bo mu butegetsi bwa Habyarimana, yumvaga ko biri bwumvikane kurushaho.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Yemeza ko LONI ahubwo yamusabye kuvugana na Leta ngo bashakire umuti w’ikibazo.


