Barafinda yameneye ibanga ababa batekereza kuba batera u Rwanda
Barafinda Sekikubo Fred avuga ko igisirikare cy’u Rwanda gihagaze neza, kigakora kinyamwuga, bigoye kugica mu rihumye ngo umuntu cyangwa umutwe w’inyeshyamba ube wakisukira ngo utere u Rwanda mu buryo bworoshye. Ni mu kiganiro Bwiza TV yagiranye n’uyu mugabo uvuga ko yifitemo politiki, unashimangira ko imodoka ye ubu yamaze kwangirika. REBA VIDEO
Abantu 13 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba bahakanye ibyo bari bemeye mbere
Mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020, rwaburanishije umunyamakuru Ndayizera Phocas na bagenzi be 12 bashinjwa by’iterabwoba bivuguruje, maze aba bahakana ibyaha bari baremeye mbere bitewe n’impamvu zitandukanye. Aba bose bashinjwa kuba mu mugambi bivugwa ko wari ukuriwe na Ntamuhanga Cassien […]
Uwiyita umuhanga yasabye abagabo kureka kubwira abagore gahunda zabo
Umugabo wo muri Nigeria, Maduakor Wiseman yasabye abagabo bagenzi be kutazajya babwira abagore babo gahunda bafite niba bashaka gutera imbere. Maduakor abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yabwiye abagabo ko aho kugira ngo bagire icyo batangariza abagore babo, bazajya bavugana na ba nyina na bashiki babo kuko ngo ari abajyanama beza. Ati ” Mwa bagabo […]
Min. Gashumba yatumijwe ku bw’ibibazo biri mu mavuriro ya Leta
Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yatumijeho Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, kugira ngo atange ibisobanuro ku kibazo cy’abakozi bake kivugwa mu mavuriro ya leta ndetse n’itangwa ry’akazi ridahwitse ryagaragaye muri uru rwego. Minisitiri Gashumba yiyongereye ku bandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma baheruka kugaragara imbere y’iyi komisiyo kugira ngo batange ibisobanuro ku […]
Biravugwa ko Gen. Bigirimana Mahoro, wiswe umwe mu bayobozi b’umutwe wa Gumino yafashwe
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko uwiswe umwe mu bakomanda b’umutwe witwaje intwaro wa Gumino, Gen. (M)Bigirimana Mahoro yafatiwe muri Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Aya makuru ni acaracara ku mbuga nkoranyambaga, nta ruhande rubifite mu nshingano rurayemeza, gusa ingabo za RD Congo (FARDC) zikomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje […]
Malawi: Abanyarwanda bakomeje guhunga ubugizi bwa nabi n’ubusahuzi
Mu minsi ibiri ishize yikurikiranya Bwiza.com yabagejejeho amakuru yaturukaga mu gihugu cya Malawi, mu murwa mukuru, Lilongwe yavugaga ko Abanyarwanda bari kwibasirwa n’abenegihugu nyuma y’imfu z’Abaturage basanzwe imirambo yabo mu nzu. Benshi muri aba Banyarwanda bashakiye ubuhungiro mu nkambi z’Abanyarwanda ziri mu nkengero z’uyu mujyi. Kuri ubu amakuru agera kuri Bwiza.com ava mu bantu bari […]
Umukobwa w’imyaka 26 yategetswe na Se kwinjira mu mutwe urwanya u Rwanda
Ikirenga Frida w’imyaka 26 y’amavuko ubu uri mu ngando ya Mutobo mu Murenge wa Busogo, mu karere ka Musanze asobanura uburyo yategetswe na se umubyara ngo yinjire mu barwanyi b’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu 2019. Ikirenga yari atuye mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Rwezamenyo, ho mu karere ka Nyarugenge. Mu 2017, inshuti […]
Kaminuza ya CHUR iri gutanga buruse ku biyandikisha mbere y’abandi

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) buratangaza ko buri gutanga buruse ku kigero cya 50% ku bashaka kwiga muri iyi Kaminuza mu mashami yayo yose. Ushinzwe Amakuru muri CHUR, yabwiye Bwiza.com ko iyi gahunda yo gutanga buruse yatangiye ku biyandikisha mbere yatangiye mu kwezi kwa Mutarama ikazageza muri Werurwe mu mwaka wa […]
Amabandi yabwiye Mesut Ozil ko azamwica ndetse agafata nyina ku ngufu
Abagabo babiri; Salaman Ekinci na Ferhat Ercun bombi bafite imyaka 27 y’amavuko bateye ubwoba abarinzi ba Mesut Ozil bababwira ko bazica uyu musore ukomoka mu Budage ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse bagafata nyina ku ngufu. Ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare bahakanye icyaha […]
Biravugwa ko hari abatanga ruswa ngo abana babo bajyanwe Iwawa
Amakuru agenda akwirakwira mu baturage ni uko hari bamwe muri bagenzi babo batanga amafaranga ngo abana babo bagezwe mu Kigo kigorororerwamo ababa barabaswe n’ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi ibangamira ituze rya rubanda. Aba baturage babwiye Bwiza.com ikibibatera ari uko Iwawa hatangirwa serivisi zo kwigisha imyuga ku bahagorerwa kandi bikaba bigoye kuba nk’ababyeyi bazigondera mu bigo bisanzwe […]
Tender for the Contruction of Warehouse at RwandAir Catering Ltd
TITLE OF THE TENDER: CONSTRUCTION OF WAREHOUSE RwandAir Catering Ltd is a fast-growing Inflight Catering Company in Rwanda that started its operations from August 2014 and has been providing catering services to airlines, private jets, and charters since its inception. RwandAir Catering Ltd aims to be one of the biggest aviation catering company in Africa. […]
Kigali: Indaya z’ abagore zishaje ni zo zigura menshi kurusha abakiri bato
Indaya ni uwo ari we wese ukorana n’undi muntu imibonano mpuzabitsina mu buryo butemewe n’amategeko. Mu buryo bw’imyemerere nabo bavuga ko indaya ari abatarasezeranye imbere y’Imana ariko bagakora amabanga y’urugo. Akenshi byagiye bigaragara ko hari abakora uburaya ari nako bishyurwa. Kuri iyi nshuro, Bwiza.com iragaruka ku ngingo ivuga ko indaya zishaje ari zo bivugwa ko […]
Registered Nurse at Save the Children
Save the Children believes every child deserves a future. Around the world, we give children a healthy start in life, the opportunity to learn and protection from harm. We do whatever it takes for children – every day and in times of crisis – transforming their lives and the future we share. Website: https://rwanda.savethechildren.net Registered […]