Kigali: Indaya z’ abagore zishaje ni zo zigura menshi kurusha abakiri bato

Sangiza iyi nkuru

Indaya ni uwo ari we wese ukorana n’undi muntu imibonano mpuzabitsina mu buryo butemewe n’amategeko. Mu buryo bw’imyemerere nabo bavuga ko indaya ari abatarasezeranye imbere y’Imana ariko bagakora amabanga y’urugo.

Akenshi byagiye bigaragara ko hari abakora uburaya ari nako bishyurwa. Kuri iyi nshuro, Bwiza.com iragaruka ku ngingo ivuga ko indaya zishaje ari zo bivugwa ko zigura menshi kurusha izikiri nto mu myaka.

Abazi iby’uyu mwuga w’uburaya bavuga ko iki atari ikibazo cyo kwibazwaho bitewe n’uko ubunararibonye bufite icyo buvuze muri uwo mwuga nk’uko no mu kandi kazi bimeze.

Indaya ishaje ishobora guhenda kuko ngo iba izi gukora ibintu bishimisha umukiliya. Ibi bituma uyihonga amafaranga bitewe n’uburyo yanyuzwe, yirekura agatanga amafaranga ntagire n’iryo asiga mu ihembe.

Hanze y’u Rwanda aho uburaya bwemewe, ni ko bigenda kuko ufite uburambe mu buraya aba azi akazi ni cyo bivuze.

Mu Rwanda aho butemewe ku mugaragaro n’ubwo bitabuza ko bukorwa kandi bizwi haba muri rubanda rwa giseseka no mu bategetsi. Kuvuga ko Migina,Nyamirambo, La Flesheur, Bannyahe n’ahandi hari indiri z’indaya ntikwaba ari ugukabya.Iyi ngingo yo kuba indaya ishaje yahenda rishobora gukora kuko akenshi ababivuga batanga n’ingingo zibishyigikira.

Kuba umuntu arambye mu kazi runaka, bifite icyo bimwongereraho kurusha utakarambyemo. Uretse n’iyo mpamvu, indaya zisgaje ni zo zizwiho kuba zagira isuku kurusha abo bakiri bato.

Izo mpamvu uko ari ebyiri zituma indaya zishaje zimenya intege nke z’abagabo, zikabasaka zigasizora. Mu Rwanda higeze gukwirakwira amakuru ko indaya zidakuze ari zo ahubwo zihinduka zikaba ibicuruzwa by’iz’ikuze.

Indaya zishaje zavuzwe kwinjiza akabiri, aho zigurisha izikiri ntoya zikishyurwa kandi nazo zigakomeza gukora akazi kazo. Igiteye ubwoba ni urwo ruhererekane rw’indaya zishaje zizana abana b’abakobwa zibavanye mu byaro bagata amashuri n’imiryango, ngo baje gukorera amafaranga bacuruza imibiri yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *