Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, UNCOPS 2026, i New York, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yitabiriye ibiganiro byibanze ku gukoresha neza Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI) mu iperereza ku byaha.

Muri iyi nama harebewe hamwe uburyo bwo guhuza ibikoresho byo gufata amashusho bigezweho byambarwa ku mutwe n’ibindi bikoresho byifashisha AI mu guhindura uburyo ibimenyetso by’ibyaha bibikwa mu rwego rw’ubugenzacyaha.
Yagaragaje kandi ko ikoranabuhanga rifasha gufata imyanzuro yubakiye ku bushishozi mu gutahura ibikenewe.

Mu ijambo rye, yashimangiye ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda zitabona ikoranabuhanga rigezweho nk’iryo gushyirwa mu bikorwa gusa, ahubwo rigomba kuba ryizewe, ricunga umutekano, rikanubahiriza amategeko, bityo urwo rugendo rugakomeza gushimangira umutekano rusange n’icyizere abaturage bagirira inzego z’ubutabera.


