Umunyarwanda yapfuye nyuma yo gufungirwa mu kigo cya gisirikare i Mbarara

Umunyarwanda witwa Emmanuel Magezi bivugwa ko yafashwe n’Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI) yaguye mu kigo cya gisirikare kiri mu Karere ka Mbarara. Amakuru avuga ko uyu Magezi yafashwe muri Werurwe 2019, afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke mbere yo kujyanwa ku biro bikuru bya CMI biri i Mbuya mu Mujyi wa […]

Perezida Kagame yatorewe kuba umuyobozi w’akanama kiga kuri AUDA-NEPAD

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatorewe kuba umuyobozi w’akanama k’abakuru b’ibihugu na guverinoma kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe rwiga ku iterambere ry’uyu mugabane, AUDA-NEPAD kuri uyu wa 8 Gashyantare 2020. Aya matora yabereye mu nama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma yiga kuri gahunda y’icyerekezo 2063 cya AU, izwi nka […]

Perezida wa Rayon Sports arasaba ubuyobozi bwa FERWAFA kwegura

Ifoto (screenshot) y'ubutumwa bwa Sadate yageneye ubuyobozi bwa FERWAFA

Nyuma y’akanya gato ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishyize ahagaragara ibihano bitatu bikakaye Rayon Sports yahawe izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari, umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate asabye komite nyobozi y’iri shyirahamwe kwegura. Ni ubutumwa Munyakazi Sadate yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter agira ati: “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije […]

Hoteli Hill top iravugwaho uburiganya mu kwishyura amazi

Hoteli yitwa Hilltop Hotel and Country Club iherereye mu Mujyi wa Kigali iravugwaho ko yakoreshaga amazi itishyuye nk’uko sosiyete ishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, bakomeje kubikurikirana. Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 7 iyi hoteli yemeye kwishyura amande ubusanzwe yishyurwa n’ugaragayeho uburiganya mu kwishyura amazi agomba gutanga angana na miliyoni […]

Rayon Sports yahawe ibihano bitatu bikakaye izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari

Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yakoze inama kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2020, mu myanzuro yafashwe, harimo n’ibihano bitatu Rayon Sports yafatiwe izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari ryarangiye tariki ya 1 Gashyantare. FERWAFA yahannye Rayon Sports kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu 2021, icibwa amande y’300,000 RWF ndetse yanzura ko iyi […]

Ethiopia: Ihagarikwa ry’intambara muri Afurika hejuru y’inzitane z’ibibazo by’amakimbirane

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) batangiye kugera muri Ethiopia, bitabiriye inama ya 33 yiga ku ihagarikwa ry’intambara kuri uyu mugabane, iratangira kuri uyu wa 9 Gashyantare 2020. Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti: “Gucecekesha imbunda: Guharurira inzira iterambere ry’Afurika.” Iyi nama ituma hibazwa niba byashoboka ko uyu mugabane wabaho utarangwa n’itambara mu gihe […]

Igihuha cyakwiye isi: Ubushinwa burashaka kwica abantu 20,000 banduye Coronavirus

Ikinyamakuru AB-TC cyanditse inkuru tariki ya 6 Gashyantare 2020, kivuga ko leta y’Ubushinwa itegereje igisubizo cy’urukiko rw’ikirenga ku busabe yatanze ko abantu 20,000 bamaze kwandura icyorezo cya Novel Coronavirus bakwicwa kugira ngo batanduza abandi. AB-TC yagize iti: “Ubushinwa butegereje icyemezo cy’urukiko rusumba izindi (rw’Ikirenga) kuri uyu wa gatanu, cyo kwica abantu 20,000 bamaze gufatwa n’icyorezo […]

Hateranye inama y’abaminisitiri mbere y’izahuza Kagame na Museveni

Abaminisitiri ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda bahuye kugira ngo hategurwe iby’inama itegenyijwe kuwa 21 Gashyantare aho Perezida Kagame azahura na mugenzi we Museveni ku Mupaka wa Gatuna. Iyi nama yanabereye aho Katuna/Gatuna ku ruhande rw’ u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Claver Gatete mu gihe ku rwa Uganda, hari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen […]

Sale of REAO Used Vehicle at Rwanda Environment Awareness Organization

Rwanda Environment Awareness Organization (REAO) a non-governmental organization (NGO’s) in Rwanda that has been intervening in environmental awareness and nature conservation since its inception in 2011. Our objective is to champion environmental sustainability in Rwanda and the Great Lakes Region through education and training of communities in nature conservation while addressing also the root causes […]

Umukire yantegetse kurongora umukobwa we bateye inda, nabyanga akantereza abo yita ‘abahungu be’

Nitwa Peter, Mu gace dutuyemo, uyu mukire afite ijambo ndetse buri bikorwa bijyanye n’iterambere bihakorerwa, abigiramo uruhare. Ni umuntu n’abayobozi mu nzego z’ibanze badashobora kuvugaho, ahari wenda ikaba ari yo mpamvu bivugwa ko uwanze icyo amusabye cyangwa se akamuvuguruza, ashobora kumufungisha, akazavamo ari uko atanze uburenganzira. Afite umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24 wakundanye n’abahungu […]

Ingagi enye zo mu Rwanda zapfiriye muri Uganda

Ingagi enye zo muri Pariki y’Ibirunga zasanzwe zapfiriye muri Pariki yo muri Uganda, Mgahinga, mu majyepfo y’Uburengerazuba. Izi ngagi zigizwe n’ingore eshatu zikuze n’umwana umwe w’ingabo birakekwa ko zaba zarakubiswe n’inkuba yo kuwa 3 Gashyantare nk’uko ikinyamakuru The Observer cyabitangaje. Izi ngagi zo mu muryango wa HIRWA uba muri Pariki y’Ibirunga nk’uko bitangazwa, zambutse zijya […]