Yategetswe gukwa inka nyuma yo gufatwa ayirongora

Umugabo witwa Muludin Mbazira utuye mu mudugudu wa Bulyampidi, mu gace ka Imanyiro ho mu karere ka Mayuge mu Burasirazuba bwa Uganda, yafatiwe mu cyuho arongora inka y’abandi ategekwa kuyikwa kugira ngo ayigire umugore. Ibi byabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2020, ubwo Mbazira w’imyaka 40 y’amavuko yataga umugore we […]

Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza

Abona ari ishema kuba baratojwe n'ingabo z'Ubwongerez

Umujyanama wa Perezida Museveni mu bya gisirikare, akaba n’umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2020 yagereranyije ingabo za Uganda n’iz’ubwami bw’Ubwongereza, bityo ngo uzagerageza gutera igihugu cyabo, nta kabuza azatsindwa. Lt. Gen. Muhoozi yavuze aya magambo, yibutsa abamukurikira ku rubuga rwa Twitter, igihe yigiraga mu Bwongereza amasomo ya […]

Perezida Kagame yitabiriye ifungura ry’inama y’abakuru b’ibihugu bya AU (Amafoto)

img-20200209-wa0008.jpg

Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uherereye i Addis Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia, yitabiriye ifungura ry’inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Ni ku nshuro ya 33 iyi nama iri kuba, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gucecekesha imbunda: Guharurira inzira iterambere ry’Afurika.” Ihurije […]

Umunyamakuru wa BBC yirukanwe azira ibiganiro yagiranye n’uhakana jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamakuru w’Umukongomani wakoreraga BBC muri Sénégal witwa Jacques Matand Diyambi yikurakanwe kuri iki kinyamakuru azira ibiganiro yagiranye n’umwanditsi ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa na Cameroon, Charles Onana utemera amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. I Dakar mu mpera z’Ugushyingo, Jacques Matand yagiranye na Charles Onana ibiganiro bitatu, bivuga ku gitabo yanditse yise ‘Rwanda, ukuri kuri Operasiyo […]

Jacob Zuma na ‘rumenamabuye’ amaze gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi

Tariki ya 4 Gashyantare 2020, Urukiko Rukuru rw’Afurika y’Epfo rwashyizeho impapuro zita muri yombi Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu. Tariki ya 5, yashyize hanze ifoto afite imbunda ya ‘rumenamabuye’ yagumishije ijisho mu gipimo n’urutoki mu mbarutso nk’uwiteguye kudahusha. Tariki ya 4 Gashyantare, Jacob Zuma yagombaga kwitaba urukiko kugira ngo yiregure ibyaha ashinjwa ko […]